Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu amaso yari ahanzwe andi makipe ane yagombaga kwishakamo abiri aherecyeza Real Madrid na Atletico Madrid zari zaraye zibonye itike ya 1/2 cy'irangiza cy’imikino ya UEFA Champions League. FC Barcelona yagombaga kwisobanura na Juventus, mu gihe ku rundi ruhande AS Monaco na Borussia Dortmund byacakiranaga.
Duhereye ku mukino wahuje FC Barcelona y’i Catalon muri Esipanye na Juventus de Turin yo mu Butaliyani, ni umukino abasesenguzi bari bagarutseho cyane aho benshi bari bategereje kureba niba FC Barcelona yongera gukora amateka imbere y’abafana bayo ikava inyuma ikagombora ibitego 3 yari yatsinzwe na Juventus mu mukino ubanza nkuko yabikoze muri 1/8 ubwo yasezereraga PSG iyitsinze ibitego 6-1 mu gihe umukino wari wabanje i Paris iyi kipe yari yanyagiwe ibitego 4-0.
Abafana ba FC Barcelone bari bafitiye icyizere ikipe yabo ariko iminota 90 yashize batabashije guhangamura ubwugarizi bw'umutamenwa bwa Juventus
Ikipe ya FC Barcelona nubwo yagerageje gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yakwishyura ibi bitego ntabwo yabashije gusubiramo ibyo yari yakoze muri 1/8 kuko ikipe ya Juventus yayinize iyibera ibamba kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma umukino urangira ari ubusa ku busa.
Suarez yashakishije igitego biranga
Messi nawe ntiyari yorohewe
Neymar yancengaga abakinnyi barenga bane ariko kurangiriza mu izamu bikanga
Buffon ni umwe mu bazamu bacye ku isi Messi atarinjiza igitego
Messi, Neymar Jnr wigaragaje cyane, Suarez ndetse na bagenzi babo bari bashinze ibirindiro imbere y’izamu ryari ririnzwe na Bufon aho bagerage uburyo bwinshi butandukanye ariko bakagorwa no kuboneza mu izamu ndetse indi mipira ikagarurwa n’urukuta rwa ba myugariro batisukirwa b’iyi kipe bari bayobowe na Bonuci na Chielini mu mutima w’ubwugarizi mu gihe Juventus nayo ibifashijwemo na Cuadrado yanyuzagamo igasatira ikoresheje ama contre-attaque.
Massimiliano Allegri, umutoza wa Juventus de Turin ukunze gushyirwa mu majwi nk'ushobora kuzaba umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yavuye muri Esipanye yemye
Ijoro ry'umubabaro ku bakinnyi ba FC Barcelona
Dani Alves yihanganisha inshuti ye Neymar bahoze bakinana muri FC Barcelona ndetse bakaba banahurira mu ikipe y'igihugu ya Brezil
Leonardo Bonucci (ibumoso) na Andrea Barzagli (iburyo) bahoberana na Giorgio Chiellini bishimira imyotsi mu gihe Pique we yari yishwe n'agahinda
Chiellini wigeze kurumwa na Suarez mu gikombe cy'isi yamwihanganishije nyuma y'umukino
Ikindi cyari gihanzwe amaso muri uyu mukino n’imisufurire aho benshi bari bategereje kureba niba FC Barcelona isanzwe ifatwa nka muteteri ku mugabane w’u Burayi yongera guherecyezwa n’abasifuzi mu rugendo rwo gushaka intsinzi ariko icyagaragaye muri uwo mugoroba ni uko iyi kipe noneho yari yageze aho umwana arira nyina ntiyumve dore ko kubakurikiranye uyu mukino byagaragaye ko FC Barcelone nta mpuhwe nta nke yagiriwe n’abasifuzi ahubwo amakosa amwe na mwe yakorerwaa abakinnyi bayo yirengagizwaga.
Inshuro nyinshi abakinnyi ndetse n'abafana ba FC Barcelone ntibemeranyaga n'ibyemezo by'umusifuzi
Tugarutse kuri AS Monaco yari yakiriye Borussia Dortmund, iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona yo mu Bufaransa yongeye gushimangira ko ari iyo kwitonderwa muri uyu mwaka dore ko nyuma yo gutsindira Dortmund mu Budage ibitego 3-2, yongeye kwihererana iyi kipe iyinyabika ibitego 3-1. Ibitego bibiri bya mbere byaje byihuse harimo icya mbere cyabonetse ku munota wa 3 gitsinzwe na Kylian Mbappe umwana w’imyaka 18 uri mu bihe bye byiza, icya kabiri cyatsinzwe ku munota wa 17 na Radamel Falcao ukomeje nawe gushimangira ko yiyuburuye.
Mbappe na Falcao bari mu bicu bafashije ikipe yabo gukomeza urugendo rugana i Cardiff ahazabera umukino wa nyuma
Germain nawe yarebye mu izamu
Pierre-Emerik Aubameyang ntabwo byamukundiye
Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0 nubwo Dortumond yari yagerageje uburyo butandukanye ishaka kwishyura. Mu gice cya kabiri iyi kipe yambara umuhondo n’umukara yaje kubona igitego 1 cyatsinzwe na Marco Reus nyuma y'akazi gakomeye kari gakozwe na Ousmane Dembele, ikomeze gusatira cyane yizera ko yatsinda n’ibindi bibiri bagacyizwa n’iminota 30 yinyongera, arikoo inzozi zabo zaje kurangizwa na Valere Germain nyuma y’uko yinjiye asimbuye Mbappe ku munota wa 82 maze nyuma y’amasegonda 21 gusa yinjiyemo ku mupira we wa mbere yarakoze agahita awerecyeza mu nshundura icya 3 cya AS Monaco kiba kiranyoye ari nako umukino waje kurangira.
AS Monaco babyina intsinzi
TANGA IGITECYEREZO