RFL
Kigali

UCI RANKING: Areruya Joseph mu myanya ibiri ya mbere muri Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/02/2017 10:09
0


Nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona Nyafurika iheruka kubera i Luxor mu Misiri agafasha u Rwanda gutahukana imidali itatu ya ‘Bronze’, Areruya Joseph yafashe umwanya wa kabiri ku rutonde rugaragaza abakinnyi bahagaze neza ku mugabane wa Afurika aho arushwa amanota icumi(10) na Willem Jakobus Smit, Umunyafurika y’Epfo uza ku mwanya wa mbere



Kuri uru rutonde, Ndayisenga Valens umunyarwanda uheruka gutwara Tour du Rwanda 2016 ari ku mwanya wa 24 muri Afurika dore ko afite amanota 106, imbere ya Azzedine Lagab (Algeria) uri ku mwanya wa 25. Eyob Mektel umunya-Erythrea ukunze kugora abakinnyi muri Tour du Rwanda, ari ku mwanya wa 26 n’amanota 105.

Ku rutonde UCI yakoze rugaragaza uko ibihugu bikurikirana hashingiwe ku bakinnyi batarengeje imyaka 23, u Rwanda ruri ku mwanya wa kane (4).

Iki Cyiciro  kiyobowe na Morocco ifite amanota 770.33, Erithrea ku mwanya wa kabiri n’amanota 571, Algeria ni iya gatatu n’amanota 461 imbere y’u Rwanda ruri ku mwanya wa kane n’amanota 285.

Areruya Joseph

Areruya Joseph ahagaze ku mwanya wa kabiri muri Afurika

Image result for Areruya Joseph

Areruya Joseph yahesheje u Rwanda imidali itatu ya Bronze muri shampiyona Nyafurika

UcI

Uko ibihugu bikurikirana harebwe ku bakinnyi batarengeje imyaka 23






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND