RFL
Kigali

UCL: Cristiano watsinze ‘Hat-trick’ ya 42 muri Real Madrid yayifashije kunyagira Atletico Madrid mu mukino ubanza wa 1/2

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/05/2017 7:00
2


Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yongeye gushimangira ubushongore n’ubukaka bwe mu isi ya ruhago mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gicurasi 2017 ubwo yafashaga ikipe ye ya Real Madrid kunyagira mukeba wayo Atletico Madrid ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League, ibitego byose byatsinzwe n’uyu munya-Portugal.



Ni umukino woroheye cyane abasore ba Zinedine Zidane bitandukanye n’ibyo benshi bari biteze bagendeye ku mukino wa nyuma wari wabahuje umwaka ushize muri iri rushanwa aho byasabye ko bakiranurwa na penaliti.

Cristiano Ronaldo rises above Stefan Savic to power home the opening goal for Real Madrid inside 10 minutesCristiano Ronaldo yatsinze igitego cya mbere n'umutwe 

Ku munota wa 10 gusa Cristiano Ronaldo yari yamaze guhagurutsa abafana ba Real Madrid bari kuri stade yabo ya Santiago Bernabeu. Nyuma y’iki gitego iyi kipe yakomeje gusatira ariko igice cya mbere kirangira bikiri 1-0.

Ronaldo is mobbed  by his team-mates in front of an ecstatic Bernabeu crowd after breaking the deadlock from close rangeCristiano Ronaldo ashimirwa na bagenzi be

Mu gice cya Kabiri Cristiano yakomeje ibirori ubwo yongeraga kunyeganyeza inshundura ry’izamu rya ririnzwe na Oblak ku munota wa 73. Mu gihe Atletico Madrid yisuganyaga igerageza byibuze kwishyura igitego kimwe, abasore ba Zidane bongeye kwiba umugono abasore ba Diego Simeone maze kuri contre attaque Cristiano ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 86 nyuma yo kuzamukana umupira neza akagenda ahererekanya na Assensio.

Ronaldo prepares to smash home his second of the night, despite the best efforts of Oblak and Savic to block his volley

Ronaldo smashes home his second on the volley to move Real to the brink of a third Champions League final in four yearsUmuzinga w'ishoti wavuyemo igitego cya kabiri cyashimishije cyane Zinedine Zidane

Ronaldo's brace was too much for Atletico, who had no answer to the Real Madrid man's deadly finishingRonaldo yongeye kugira ijoro ry'amateka afasha ikipe ye kwizera gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ubugira gatatu mu myaka ine ishize

Ronaldo stays calm to slot home from close range and complete his hat-trick with five minutes remainingCristiano atsinda igitego cya gatatu, akaba ari ku nshuro ya 42 abikoze muri Real Madrid ikaba n'inshuro ya 47 mu mateka ye 

Iyi tsinzi y’ibitego 3-0 nta gushidikanya ko izafasha Real Madrid kwerekeza kuri Vicente Calrderon stade ya Atletico Madrid nta gihunga kuko bazaba bazi neza ko uyu mukeba wayo bizaba bimusaba byibuze ibitego 4-0 cyangwa 3-0 bagacyizwa na penaliti.

Real Madrid midfielder Toni Kroos holds off the Atletico Madrid danger-man Antoine Griezmann during the first-leg clashToni Kroos ahanganiye umupira na Antoine Griezmann

Real Madrid captain Sergio Ramos is upended by Filipe Luis as Marcelo watches on during a hard-fought first halfWari umukino w'ingufu nk'ibisanzwe

Yannick Ferreira Carrasco sprays the ball wide with the outside of his foot as Luka Modric and Dani Carvajal watch onYannick Ferreira Crassico agerageza gutera ishoti aciye mu rihumye Luka Modric na Dani Carvajal

Cristiano atsinze ibitego bitatu nyuma yaho no mu mukino uheruka wa ¼ basezereyemo Bayern Munich nabwo yari yatsinzemo ibitego bitatu byafashije ikipe ye gusezerera Bayern. Ibitego 3 yatsinze byatumye agwiza umubare w’ibitego 88 amaze gutsindira Real Madrid mu mikino 86 yayikiniye muri UEFA Champions League, by’umwihariko ibitego 52 byose akaba yarabitsinze mu gihe cyo gukuranamo(phase eleminatoire).

Ronaldo wheels away after his powerful header had beaten Jan Oblak to put Real ahead a little over nine minutes into the tieCristiano akomeje kongera uduhigo k'utundi

The two managers, Atletico's Simeone (left) and Zidane, shake hands before the Champions League semi-finalUbwo abatoza bombi basuhuzanyaga mbere y'umukino(Diego Simeone na Zidane)

Real Madrid's talisman takes advantage of a break in play to discuss tactics and share a smile with coach Zinedine ZidaneRonaldo yungurana inama na Zidane

Amafoto:Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byumvuhore 6 years ago
    Wawou muhungu mwiza Ronaldo I mana izadufashe tugitware twongere dutware bar d'or
  • CR76 years ago
    uyu ni Kabuhariwe ni kabushungu!!!!





Inyarwanda BACKGROUND