Mu busanzwe ikipe y’igihugu ya Ghana yamaze kubitsa itike yayo yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Gabon mu 2017, gusa ibintu ntabwo bimeze neza mu buyobozi bwa siporo muri iki gihugu ku buryo amakuru aturuka i Accra anavuga ko bamwe mu bayobozi babona ko byakemurwa no kutazitabira igikombe cya Afurika.
Ibibazo byatangiye kuvuka ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana, Avram Grant yahamagaraga abakinnyi 23 bagomba kwitegura gukina n’u Rwanda ariko Minisiteri ya siporo muri Ghana ikavuga ko nta bushobozi bw’amafaranga buhari bwatuma abakinnyi bakina hanze batega indege bakagera muri Ghana.
Kapiteni Andre Ayew na Avram Grant ubwo bari mu gikombe cya Afurika giheruka
Nyuma yo kumva ko Minisiteri ibakuyeho amaboko, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana (GFA) ryafashe icyemezo cyo kubwira abakinnyi ko bakirwanaho bakagera mu mwiherero ari nabwo kapiteni Andrew Ayew yahitaga yishingira kuzishyura amatike y’abakinnyi bakina hanze batabasha kubona ubushobozi.
Sannie Darra umuyobozi ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana, yafashe icyemezo cyo kubwira ubuyobozi bwo hejuru ko aho kugira ngo bakomeze bazunguritane mu bibazo byaba byiza bikuye mu gikombe cy’isi cya 2017 kuko ngo ibyo barimo byose baba bari kuvunikira ubusa.Uyu muvugizi avuga ko kuva Edwin Nii Lantey Vanderpuye yagirwa Minisitiri wa Siporo n'urubyiruko nta terambere barabona.
“Kuva Minisitiri yaza ku buyobozi sinzi niba turi kwisunika tujya imbere cyangwa tujya inyuma.Bamwe mu bayobozi ba GFA bagerageje guhura nawe baraganira ariko ntarindi jambo rimuvamo uretse kuvuga ngo nta mafaranga ahari yo gutegera abakinnyi bakava mu makipe bakinamo baza mu mwiherero. Nk’uko nakomejekubibwira abantu, turi gutecyereza ko twakikura mu mikino y’igikombe cya Afurika burundu”. Sannie Darra mu kiganiro na Happy FM nk’uko ikinyamakuru Pulse.com cyabyanditse.
Iri zunguritana riri kuba mu gihugu cya Ghana rirabanziriza umukino iki gihugu gifitanye n’u Rwanda kuwa 3 Nzeli 2016 i Accra muri Ghana mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2017. Mu gihe Ghana yaba yikuye muri uru rugendo, u Rwanda rwahabwa itike yo kugana mu gikombe cya Afurika 2017 ibintu byaba bibaye ku nshuro ya kabiri mu myaka 12 ishize kuko u Rwanda ruherukayo mu 2004.
TANGA IGITECYEREZO