Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017 ubwo APR FC yanganyaga na Musanze FC igitego 1-1, Dukuzumuremyi Antoine Umunyabanga mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC yari yibereye kuri sitade ya Kigali mu gihe ikipe abereye umuyobozi yari imerewe nabi n’Amagaju FC ku kibuga cy’i Gicumbi.
Ni gake cyane ushobora kubona umugaba w’ingabo runaka ata ingabo ze ku rugamba akaba yajya kwishimira ibyo abandi bagezeho cyangwa akaba yafata indi gahunda itandukanye n’inyungu zagira umumaro ku ngabo ze mu gihe ziri ku rugamba. Gusa siko Dukuzumuremyi Antoine abibona kuko Gicumbi FC yatsinzwe ibitego 4-1 adahari ahubwo ari kwirebera uko APR FC na Musanze FC zigwa miswi.
Aganira na INYARWANDA, Dukuzumuremyi Antoine yavuze ko kuri uyu wa Gatatu yari yakoreye mu ntara agera i Kigali amasaha y'umukino yegereje bituma areba umukino wari hafi aho kujya mu Karere ka Gicumbi. Yagize ati: "Ntabwo nari i Gicumbi. Nari nakoreye mu ntara, amasaha ya match agera ngeze i Kigali ndeba match yari hafi."
Dukuzumuremyi Antoine (Uwa kabiri uva iburyo mu bicaye imbere) muri sitade ya Kigali
Biba biteye ikibazo kubona umwe mu bayobozi bafata ibyemezo mu ikipe ikina adahari nta n’indi mpamvu yamubuza kuba ari hafi y’ikipe ye nyamara mu gihe cyo kunenga umusaruro abatoza n’abakinnyi baba babonye ugasanga ni bo bafata ingamba mu gusinya ku mpapuro zihagarika cyangwa zirukana abatoza nyamara nabo na ruhare baba bagaragaje ko bakunze amakipe yabo.
Muri uyu mukino waberaga ku kibuga cy’i Gicumbi, Amani Mugisho Mukeshi, Munezero Dieudonne, Dusabe Jean Claude bita Nyakagezi na Shaban Hussein Tchabalala nibo batsindiye Amagaju FC mu gihe uwitwa Nzungu ariwe watsinze igitego cy’impozamarira cya Gicumbi FC yari mu rugo.
Nyuma y’imikino icumi (10) ya shampiyona, Gicumbi FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota icumi (10) kuko bamaze gutsindamo imikino itatu (3) bakaba baranganyije umwe (1) bagatsindwa imikino itandatu (6). Binjije ibitego birindwi (7) batsindwa ibutego 16 bityo bakaba bafite umwenda w’ibitego bitandatu (6).
Musanze FC nabo bari bafite intebe y'abatoza ituzuye kuko Radjabu utoza abanyezamu ntabwo yabonetse
Rwabugiri Omar (Hagati) yari yaje kureba amakipe yombi yaciyemo
Abakinnyi ba APR FC ku munota wa 90'
Rujugiro umufana wa APR FC
Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Kigali
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC wari wabanje hanze
Mazimpaka Andre nawe ntiyari yorohewe
Abakapiteni batombola ibibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Abasimbura ba APR FC
Abasimbura ba FC Musanze
Rugwiro Herve yigorora imbere y'abasifuzi
Peter Otema ni we kapiteni wa FC Musanze
Kanamugire Moses wahoze muri Rayon Sports
Mudeyi Suleiman wahoze muri FC Gicumbi ubu ari muri FC Musanze
Wai Yeka Tatuwe watsinze igitego cya Musanze FC
Mazimpaka Andre ubu ni we nimero ya mbere mu izamu rya FC Musanze
Shyaka Philbert wahoze muri Mukura VS ntaratangira kubona umwanya muri Musanze FC
Mugabo James ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya FC Musanze (Team Manager)
FC Musanze bishyushya mbere y'umukino
Abasifuzi bishyushya
Nduwayezu Jean Paul (Ibumoso) na Harerimana Obed (Iburyo) babanje hanze
Niyonkuru Ramadhan bita Boateng ukina hagati muri Musanze FC yavuye mu kibuga asimbuwe
Ombolenga Fitina ku mupira
Niyonkuru Ramdhan na Mudeyi Suleiman bapanga urukuta
Mudeyi Suleiman ashyira hasi Ombolenga Fitina
Hakizimana Francois afashe Nshuti Innocent
Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Musanze acyaha Mudeyi Suleiman
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO