RFL
Kigali

Ubukwe no kutagira ubusatirizi butyaye ni bimwe bu byo Jimmy Mulisa abona byatumye APR FC isigara uyu mwaka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/05/2017 12:04
0


Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC avuga ko kuba abakinnyi bakomeye mu ikipe ya APR FC baragiye bakora ubukwe mu buryo bukurikiranye ari imwe mu ntandaro yatumye bihera Rayon Sports igikombe.



Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yo kunganya igitego 1-1 na AS Kigali, Mulisa yavuze ko uretse kuba abakinnyi ba APR FC baragiye muri gahunda zo gukora ubukwe, iyi kipe yagize ikibazo mu gice kigana imbere (Striking Forces).

Nk’ibyo byo gukora ubukwe ubona ko hari uburyo bituma abantu bata umurongo (Distabilisation) mu ikipe. Ugasanga umukinnyi avuyemo (Agiye gukora ubukwe) ariwe ubanzamo, harimo n’imvune (Abakinnyi barwaye)…Naje gusanga hari imvune z’abakinnyi bakomeye. Ariko ikibazo nabonye cyatugoye ni imbere, ubusatirizi kuko imikino yose twakinnye twabonaga uburyo bugera kuri butanu ariko kubona igitego ari ikibazo. Ngira ngo nitwe (APR FC) twahaye Rayon Sports igikombe. Jimmy Mulisa

Abakinnyi ba APR FC bagize gahunda z’ubukwe muri uyu mwaka w’imikino harimo Rugwiro Herve, Nshimiyimana Imran, Habyarimana Innocent na Sibomana Patrick. 

Uyu mutoza wabaye muri APR FC ari umukinnyi avuga ko uretse kuba APR FC yaragiye igira ibibazo byo kutitwara neza, atariyo yonyine yakwikorera umuzigo w’imbaraga nke kuko ngo n’andi makipe yabigizemo uburangare igikombe gitwarwa kare.

Ntabwo navuga ko ari APR (FC) gusa, ariko n’ayandi makipe hari igihe njya numva ngo ni Rayon Sports na APR FC (nizo zihatanira igikombe). Ariko n’ayandi makipe agomba kugira intego (ambition) yo gutwara igikombe. Ariko akenshi wumva ko amakipe aba ashaka umwanya wa kabiri (2), gatatu…. Mulisa Jimmy

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko na n'ubu ikipe ye ifite ikibazo cy'abataha izamu

Jimmy Mulisa umutoza mukuru w'ikipe ya APR FC yemeza ko abakinnyi bakoze ubukwe batumye atagera ku ntego

Nyuma yo kunganya na AS Kigali, uyu mutoza yanavuze ko muri macye yabonye ko mu gihe amakipe yo mu Rwanda agikina yumva ko igikombe kiba kigomba gutwarwa na APR FC cyangwa Rayon Sports, bitatuma urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda ruzamuka.

Kuri ubu APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55 inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 68 (yatwaye igikombe).

APR FC iri mu rugamba rwo gushaka umwanya wa kabiri wazayifasha mu gihe Rayon Sports yatwara igikombe cy’Amahoro. Uyu mwanya (wa kabiri) kandi irawurwanira n’ikipe ya Police FC iyiri inyuma ku mwanya wa gatatu n’amanota 54.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 yakira FC Marines mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona uzabera kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’).

Kuri uwo munsi kandi Kirehe FC itozwa na Sogonya Hamisi izaba isura Amagaju FC i Nyagisenyi. Indi mikino izakinwa kuwa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2017.

Dore uko umunsi wa 28 uteganyijwe:

Kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017

*APR FC vs Marines FC (Stade de Kigali, 15:30)

*Amagaju Fc vs Kirehe Fc (Nyagisenyi, 15:30)

 Kuwa Kabiri tariki 23 Gicfurasi 2017

*Gicumbi Fc vs Musanze Fc (Gicumbi, 15:30)

*Bugesera Fc vs Pepiniere Fc (Bugesera, 15:30)

*Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15:30)

*SC Kiyovu vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:30)

*Mukura VS vs Sunrise Fc (Stade Huye, 15:30)

*Police Fc vs Espoir Fc (Stade Kicukiro, 15:30)

Umunsi wa 29 wa shampiyona:

Tariki 26 Gicurasi 2017

*Musanze Fc vs Mukura VS (Stade Musanze, 15:30)

*Sunrise Fc vs Espoir Fc (Nyagatare, 15:30)

*Kiehe Fc vs Gicumbi Fc (Kirehe, 15:30)

*Marines Fc vs SC Kiyovu (Tam Tam, 15:30)

*AS Kigali vs Police Fc (Stade de Kigali, 15:30)

*Etincelles Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda, 15:30)

*Pepiniere Fc vs Amagaju Fc (Ruyenzi, 15:30)

Kuwa 28 Gicurasi  2017

*Rayon Sports vs APR Fc (Amahoro, 15:30)

Umunsi wa nyuma wa shampiyona  

Kuwa 15 Kamena 2-17

*APR Fc vs Bugesera Fc (Stade de Kigali, 15:30)

*SC Kiyovu vs Rayon Sports (Stade Mumena, 15:30)

*Musanze Fc vs Sunrise Fc (Musanze, 15:30)

*Espoir Fc vs AS Kigali (Rusizi, 15:30)

*Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Gicumbi Fc, 15:30)

*Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro, 15:30)

*Mukura VS vs Kirehe Fc (Stade Huye, 15:30)

*Amagaju Fc vs Etincelles Fc (Nyagisenyi, 15:30)
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND