RFL
Kigali

Ubujurire bw'u Rwanda bwatewe utwatsi Congo Brazzaville yikomereza mu mikino y'igikombe cy'Afrika

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:30/08/2014 14:47
5


CAF yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Congo Brazzaville nyuma yo gusuzuma no kumva ubujurire bwatanzwe n’ ishirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda rijuririra icyemezo cyari cyafatiwe u Rwanda.



U Rwanda rwari rwarezwe na Congo Brazzaville rushinjwa ko rwakinishije umukinnyi utari uwarwo Tagy Etekiama ndetse bakavuga ko afite ibyangombwa 2 kandi biriho amazina atandakunye n’ amatariki y’ amavuko atandukanye aho.

Etekiama wahinduriwe amazina akitwa Dady Birori akoresha Tagy Etekiama mu ikipe ya Vita Club yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari na byo akoresha mu marushanwa mpuzamahanga yitabirwa n’ iyi kipe, yagera mu ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda agakinira ku bindi byangombwa biri Dady Birori.

Ibi rero bikaba ari byo bikozeho u Rwanda kuko yakinnye umukino wa mbere wahuje u Rwanda na Congo Brazzaville yaje no gutsinda uwo mukino 2-0 ariko u Rwanda rukaza kubyishura mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali rugasezerera Congo Brazzaville kuri za Penaliti nyamara Etekiama atanakinnye.

Congo Brazzaville niyo igomba kujya mu itsinda rimwe na Nigeria, Afurika y’ Epfo na Sudani mu mikino y’ amatsinda azavamo amakipe azakina CAN 2017 izabera mu gihugu cya Maroc.

Alphonse M. Penda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gggggg9 years ago
    uyu mwanzuro ndawushimye, ahubwo baratinze, uwabaha imyaka5 badakandagira mumarushanwa wenda bakwiga gutegura abana babanyarwanda.
  • 9 years ago
    yooo ntakundi nyine nukwihangana 2
  • 9 years ago
    ndababaye kbs
  • Akaje karemerwa9 years ago
    Ikicyemezo cyiziye igihe ubu nuburangare bwa Ferwafa na Minispoc ariko twakinishije abanyarda
  • 9 years ago
    none c bigenze gutyo u Rwanda rwasubiramo mach





Inyarwanda BACKGROUND