RFL
Kigali

Ubuhamya bwa Murangwa wakiniraga Rayon Sport FC(igice cya mbere)

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:11/04/2013 8:01
0




Twebwe twarokotse tuzakomeza guharanira ko amazina y’ inzirakarengane atazibagirana kandi ko tuzakomeza gufatanyiriza hamwe gushaka inzira n’ ibisubizo bizatuma amahano nkaya atazongera kubaho.

Ubuhamya bwanjye kuri uyumunsi nahisemo kubukora muburyo bushingiye kubyambayeho kugiti cyanjye ariko kandi nuko njye mbibona nkumu sportif.

Ibyo nkaza kubivuga ntanga personal testimony ikubiyemo n’ ubutumwa cg inshingano numva sport yaba ifite mu rwego rwo gufasha igihugu cyacu kutazongera gusubira mubihe by’amakuba nkibyo muri 1994.

Njyewe nkuko nagiye mbivuga mubiganiro binyuranye nagiye ngirana n’abantu kugiti cyabo cg se ibyo natanze mubinyamakuru, jenoside yatangiye ubwo twiteguraga gukina umukino 1/16 w’ igikombe cya CAF, aho twagombaga guhura n’ ikipe yo muri Kenya (Brewerries FC) nyuma yo gukuramo imwe mu makipe yahoze ari ibihangange muri Africa ariyo Al-Hilal FC yo muri Soudan.

Ababyibuka ngirango baribuka ukuntu intsinzi yacu (Rayon Sports) yabaye ikintu cyongeye guhuza hafi abantu bose nyuma y’igihe kirekire cyari gishije urwicyekwe, urwangano n’ ivangura hagati y’ abanyarwanda aribyo byaturangaga kurusha ubusabane bwagaragaye muri ako gahe gato! Icyo gihe sport, by’ umwihariko yongeye kugaragaza ingufu ifite mu rwego rwo guhuza abantu.

Nkuko nabivuze rero mu rwego rwo kwitegura uwo mukino ukomeye icyo gihe twakoraga imyitozo myinshi.

Ubuzima bwanjye cg se ubuhamya bwanjye bwerekeranye na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bukaba bwaratangiranye nicyo gihe cyo kwitegura uwo mukino.

Ku gica munsi cyo kw’ itariki ya 06/04/1994 (Iyi ubanza ariyo tariki yonyine nibuka, kuko nyuma yaho ibyambayeho byose ntabwo nari nkimenya niba ari kuwa mbere cg kuwa gatanu!) twari twakoreye imyitozo kuri stade Mumena I Nyamirambo, icyo gihe imyitozo yacu yatangiye kare kugirango tuyirangize kare maze tubashe kujya gukurikira imikino y’igikombe cy’afrika (CAN 94) yaberaga muri Tunizia.

Ubwo imyitozo yarangiye ahagana mu masa cyenda n’ igice (15:30) maze duhita twerekeza ahantu hanyuranye twabashaga gukurikirira iyo mikino kuri za Televizio (icyo gihe hari hacye cyane).

Umukino wabanje nawurebeye igice cyawo cya mbere kwa munshuti wanjye Gaga warutuye hafi ya stade Mumena icyo gihe.

Ariko kubera ikibazo cy’ umuriro cyariho icyo gihe byabaye ngombwa ko tujya kureba igice cya kabiri hafi yo kwa GAGA bitaga muri Café Rio.

Ubwo nyuma yo kureba umukino wambere nerekeje kuri Restaurant Baobab aho narebeye uwa kabiri.

Aha kuri BAOBAB hari hafi yaho nari ntuye icyo gihe nkaba narahagiye mpasanga mugenzi wanjye twabanaga ariwe Athanase Nzayisenga. Twarebye match yakurikiyeho ikaba yararangiye ahagana mu ma saa yine z’ ijoro (22:00pm) ubwo twasohotse twerekeza aho twari dutuye (hari nko muri 100m uvuye kuri Baobab) maze tugeze hanze tuhasanga agatsiko k’abantu bari hagati ya batanu n’icumi.

Abo Bantu bari bakikije umuntu wakoraga akazi k’ ubuzamu kuri Baobab, maze natwe turabegera kugirango twumva ibyo bari barimo kuko byaragaragaraga ko hari ikintu kidasanzwe barimo bavugaho.

Tumaze kubegera twumvise uwo muzamu wa Baobab avuga ko y’ umvise ikintu giturika hakurya za Kanombe kandi akaba yabonye n’ umuriro mwinshi mukirere.

Ntabwo twabitinzeho kuko muribyo bihe twari tumenyereye ibintu biturika hirya no hino mu mugi wa Kigali.

Nabwiye mugenzi wanjye nti twigendere,kuko aba batangariye ibiturika n’ umuriro ubanza bataba ino!

Ariko ubwo ibyo twatashye twita ibisanzwe ntabwo twari tuziko byari bigiye kuvamo akaga katazibagirana mu mateka yu Rwanda ndetse nay’ isi yose! Ubwo murukerera rw’ iryo joro nibwo twamenye ko ya nkuru ya wa muzamu wa Baobab yaje kuvamo ko Prezida Habyarimana nabari kumwe nawe mundege yari muvanye Arusha bahitanywe n’ impanuka y’ indege.

Ubwo tukimara kumva iyo nkuru twahise twumva ko ishyamba atari ryeru, ukurikije uko ibintu byari byifashe muri icyo gihe, aho abantu bahohoterwaga munzira kubera uko basa cg se abandi bagahunga amago yabo kuberako umuntu nka KATUMBA yapfuye, ntabwo byasabaga ubuhanga bwinshi kumva cg kubona ko ibyari gukurikira urupfu rwa Habyarimana byari kuba atari ibintu byoroshye (kandi niko byagenze).

UKO SPORT/FOOTBALL YAGIZE URUHARE MW’ IROKOKA RYANJYE

Ubwo ahagana mu masa munani (14:00) kw’ itariki ya 7/04/1994 twatewe n’ igitero cy’abasirikare baje baturutse muri Mont Kigali, iki gitero twagikijijwe nuko umwe muri abo basirikare ngo yari umufana wa Rayon Sports hanyuma akaza kumenya bitewe namwe mu mafoto yabonye muri album photo zari zimaze guterwa hejuru ubwo basakaga inzu yacu.

Uwo musilikare yaje no kutugira inama yuko twitwara mu rwego rwo gutuma ntabandi bagenzi be baza kuza nyuma ngo babe batumerera nabi (nko gufungura imiryango y’ igipangu n’ iyinzu, gukuraho rideau…) Ariko rero ibyo ntibyababujije guhitana umwana w’ umukozi twari dufite ngo kuko atarafite indangamuntu, bityo kuribo ibyo bikaba byaravugaga ko ngo uwo mwana yari Inyenzi yari yaraje kwiyoberanya yaka akazi ko gukora murugo!

Aho twari dutuye njye na mugenzi wanjye Athanase bwarakeye turahava nta muntu wundi wongeye kuhadusanga, ubanza inama z’ umusilikare zaradufashije! Twerekeje hepfo gato aho ababyeyi banjye bari batuye hakaba kandi hari hatuye abandi bagenzi bacu twakinanaga muri Rayon Sports.

Twagezeyo nta kibazo kinini kuko icyo gihe barrier zari zitarashyirwa mu mihanda kandi ikindi ntabwo hari kure (1km cg 2km).

Igitekerezo cyo kujya aho kuri bagenzi bacu cyaje kuvamo amahirwe yuko uyu munsi nshobora kuba ndihano mbasha gutanga ubu buhamya.

Kuko nkurikije ibyakurikiye ibyo bihe nsanga bitari gushoboka ko nari kubasha kubikira iyo hataba ubwitanjye n’ ubufatanye byaturutse kuri bamwe muri bagenzi banjye twahoze dukinana muri Rayon sports.

Ubu buhamya tubukesha urubuga rwa ruhagoyacu

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND