RFL
Kigali

Ubuhamya bwa Kapiteni w’ikipe y’igihugu Mukunzi Christophe warokotse Jenoside n’intambara yo gukuraho Kadhafi

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/04/2017 15:13
2


Muri ibi bihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, tugiye kubagezaho ubuhamya bwa kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’umukino w’amaboko wa Volleyball, Mukunzi Christophe, warokotse Jenoside nyuma akaza no kurusimbuka ubwo yakinaga muri Libya, hakaduka intambara yo gukuraho Mouammar Khadafi wayoboraga icyo gihugu.



Mukunzi Christophe yabashije kurokoka Jenoside hamwe n’abavandimwe be batatu ndetse na nyina umubyara, ariko papa we ntiyabashije kurusimbuka, kuko Jenoside yamuhitanye bituma mama wabo asigarana umukoro ukomeye wo kurera abana yasigaranye.

Mukunzi Christophe yavutse taliki ya 8 Gashyantare 1989, avukira mu cyahoze ari Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi, bivuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye afite imyaka itanu. Nyuma ya Jenoside, yagannye inzira y’ishuri mu buryo bugoranye, dore ko ngo byagoye nyina kubarera wenyine, ariko afatanya n’imiryango birashoboka.

Image result for Mukunzi Christophe

Mukunzi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball avuga ko kurokoka Jenoside ari ikintu gikomeye, ariko Jenoside yamugizeho ingaruka zikomeye yabonye irangiye zirimo kugorwa n’amashuri ndetse no kubura umubyeyi.Nkuko yabitangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru, Mukunzi Christophe yagize ati:

Ingaruka Jenoside yangizeho, icya mbere navuga ku myigire n’ubuzima busanzwe, kuko twize tugoranye ku mukecuru, kuko twari abana bane agomba kudufata en charge (kutwitaho) , ntabwo byari byoroshye, nawe ubuzima bwari bumugoye cyane, kugirango aturere turinde dukura kugera ubwo tungana uku, kubera ibibazo twabaga mu miryango itandukanye, kubera ubushobozi butari bwiza

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball ukina nk’uwabigize umwuga muri Bulgaria n’ubwo amasezerano ye yarangiye. Amashuri yisumbuye yayize muri Groupe Scolaire Birambo, akomereza ku Ruyenzi mu kigo kigisha ubwubatsi, ariko aha hose atarabasha kubyaza amafaranga umukino wa Volleyball yakinaga byatumaga n’umuryango we umusaba ko yava mu by’imikino, akiga akazagera aho yigeza.

Mukunzi yavuye mu makipe y’ibigo mu mwaka wa 2006, yinjira muri Kigali Volleyball Club (KVC), naho yatangiye akora imyitozo, ariko aza gufata ikarita ya mbere ya Shampiyona muri 2007. Mu mwaka wa 2010 yitabiriye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 (U20) cyabereye muri Libya, ari nabwo ikipe yo muri Libya yamubengutse ajya gukina shampiyona yo muri Libya ari kumwe na Dusabimana Vincent bakunze kwita "Gasongo".

Mukunzi yakwishimiye ko se umubyara abona uburyo amaze kwandikisha izina mu Rwanda no mu mahanga

Mukunzi yakwishimiye ko se umubyara abona uburyo amaze kwandikisha izina mu Rwanda no mu mahanga

Kugeza yerekeza muri Libya umuryango we ngo wari ukimusaba kureka ibyo gukina, ahubwo akiga ngo azagire icyo afasha Mama we wari ukomeje kugorwa no kubashakira ejo hazaza heza.Intambara yo muri Libya yatumye yongera gutekereza Genocide, "Noneho birarangiye"

Mukunzi akigera muri Libya, hahise hatera intambara yo guhirika ubutegetsi bwa Mouammar Kadhafi, yabanjirijwe n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro n’imyigaragambyo mbere y’uko ibindi bihugu byivanga muri iyi ntambara, byatumye ahakina amezi ane gusa agaruka mu Rwanda bigoranye.Ati:

Nubwo Jenoside yabaye nkiri umwana, ariko muri Libya bibaye nari nzi ko birangiye..., nkavuga nti ubu ngubu birarangiye kuko nari mukuru nzi n’ubwenge mbona ibintu byose, byari biteye ubwoba, ariko kubw’amahirwe n’Imana, turongera dutaha amahoro, twaritegeye turataha. ntabwo twari dutuye kure y’ikibuga cy’indege, kuva mu nzu twabagamo twashatse taxi voiture tuyitega saa kumi za mu gitondo , kuko umushoferi yaratubwiye ati mu ma saa kumi nibwo abarwanyi baba bananiwe bagiye kuruhuka gakeya, nibwo yadutwaye ubundi atugeza ku kibuga cy’indege ubundi tubona gutaha.

Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukunzi yanarokotse intambara ya Libya

Mukunzi yanarokotse intambara ya Libya

Nyuma yo kuva muri Libya yakomereje mu bindi bihugu bitandukanye nka Algeria, Quatar, Turukiya na Bulgaria. Mukunzi yishimira ibyo yagezeho nyuma ya Genocide, akababazwa na papa we utakiriho ngo abibone. Mukunzi avuga ko umukino wa Volleyball umaze kumugeza kuri byinshi agereranije n’aho yavuye, kuko wamwubatse mu mikoro ndetse no kwibagirwa ibibazo yatewe na Jenoside.

Kapiteni w'ikipe y'igihugu yagiye akina mu bihugu bitandukanye

Mukunzi yagiye akina mu bihugu bitandukanye

Yakomeje agira ati Ku bwanjye Volleyball yamfashije ibintu byinshi, kwiyubaka nyuma ya Jenoside, kumenyana n’abantu, Sports isigaye itunze abantu benshi cyane, nk’umuntu wagize ibibazo, ntabwo ishobora gutuma wigunga cyangwa ngo uheranwe n’agahinda, burya iyo ukoze Sports uraruhuka ugasa nk’uvuye mu bihe bibi umuntu aba yaranyuzemo kubera ko ugenda ubona inzira nziza" Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball wasizwe na se umubyara afite imyaka itanu gusa, ubu akaba ari umugabo w’imyaka 28 ufite n’umugore.

Ibikorwa byose yagezeho, iyo atekereje ko umubyeyi we adahari ngo nawe abyishimire, bimutera agahinda, ariko na none bikamutera ishema ryo gukora cyane ngo aho ari yishimire uwo umuhungu we yabaye we. Yagize ati:

Mpamya ko umubyeyi ariwe muntu wa mbere ushobora kwishimira ikintu ugezeho .....ijana ku ijana iyo umusaza wacu aba akiriho, ndumva yari kwishimira yuko ari kubona umuhungu we ari umukinnyi wabigize umwuga, cyangwa ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu, birakubabaza ariko na none buriya nkuko tuvuga ngo ababyeyi bacu aho bari bishimira abo twabaye bo, nanjye iyo mpagaze aha ngaha, byanze bikunze mvuga ngo ndi kapiteni w’ikipe y’Igihugu cyangwa ndi umuknnyi wabigize umwuga, biranshimisha nkumva nanjye hari ishema muhesha, nubwo wenda yagiye atabizi, ariko ni uko nta kundi umuntu agomba kubiharanira, kugirango ashimishe uwo akomokaho.

Mukunzi Christophe avuga ko ikindi Volleyball yamufashije ari ukumukura mu bitekerezo byamuganisha ahabi na bagenzi be, dore ko ngo aho yanyuze hose basekaga, byabaho ko banashawana mu kibuga, bahita biyunga , kandi buri wese akubaha undi. Kuva yatangira gukina Volleyball ntiyigeze abona ingengabitekerezo muri bagenzi be, cyangwa ngo bishishanye.

Mukunzi Christope afite imyaka 28 nubwo Jenoside yabaye afite imyaka 5 gusa.
Yashakanye na Muhizi Giramata Nice, avuga ko yamufashije cyane gucunga neza urugo, kuko mbere yo gushaka yasesaguraga umutungo, yaba akina i Burayi cyangwa ari mu biruhuko mu Rwanda.

Kapiteni w'ikipe y'igihugu asanga Volleyball hari kinini yamufashije mu buzima bwa nyuma ya Jenoside

Kapiteni w’ikipe y’igihugu asanga Volleyball hari byinshi yamufashije mu buzima bwa nyuma ya Jenoside

Src: Ruhagoyacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • C7 years ago
    GOD BLESS YOU
  • ZEBRA7 years ago
    MUKUNZI KOMEZA UTERE IMBERE KABISA , COURAGE HAMWE N'UMUFASHA WAWE WABAYE UMUNTU W'UMUGABO , NKUZI KURI ISETAR /RUYENZI WANYIGAGA IMBERE ,ARIKO NISHIMIYE IBYIZA UMAZE KUGERAHO ,NIMUKOMEZE MUTUBERE IKITEGEREREZO HARI BENSHI BABAREBERAHO KANDI UKOMEZE KWIHANGANA MURI IBI BIHE TURIMO BYO KWIBUKA.





Inyarwanda BACKGROUND