Bari kumwe na SKOL Rayon sport FC yatangiye urugendo muri TOTAL CAF CC muri Gashyantare 2018 ariko tariki ya 23 Nzeli 2018 ni bwo uru rugendo rwashyizweho akadomo imbere ya Enyimba SC ibatsinda 5-1 bya Rayon Sports. Abafana ba Rayon Sport FC bahise bagenera ubutumwa ubuyobozi bw'iyi kipe ndetse n'abakinnyi muri rusange.
Ahitwa kuri Malaria ni ho Skol yerekaniye umukino wa Rayon Sports FC yatsindiwemo na Enyimba SC 5-1. Abafana bareberaga umupira ku nsakazamashusho nk’abari ku kibuga. Ubwo Enyimba yatsindaga igitego cya mbere benshi barababaye ariko batangira gusenga basaba ko Rayon Sports FC yakwishyura bagataha banganyije.
Ku munota wa 25 Bimenyimana Bonfils Caleb ku mupira mwiza yarahawe na Eric Rutanga yatsinze igitego cy’ishyura icyo bari batsinzwe. Mbere y’iminota 4 ko Rayon Sports Fc itsindwa igitego 2 abafana bari batangiye guhimbarwa, baririmba n’ibyino zitandukanye batangira kunywa Skol banezerewe ariko umukino urangira Rayon Sports FC isezerewe.
Uyu mufana wuzuyemo imbaraga nyinshi ubwo Caleb yari yishyuye
Umufana ukomeye wa Rayon Karangwa Vedaste uzwi ku izina ‘Papa Messi’ we avuga ko ikipe ye niyongera kubona amahirwe nk'aya izaba yari yubatse ikagera kure. Yagize ati:
Rayon Sports icyo ibuze n’inararibonye, kuko hariya hahagaze Mugabo hari hari icyuho gusa Rayon Sport yabashije gukina ibyo ishoboye Enyimba nayo itweretse ko iturenzeho. Mu mupira habamo ibintu 3 kunganya, gutsinda no gutsindwa twebwe nk’abafana turasabwa kwakira ibivuyemo.
Abandi bafana batandukanye babashije kuganira n’Inyarwanda bagize icyo babwira ubuyobozi bwa Rayon Sport ndetse n’abakinnyi muri rusange. Alice umukunzi wa Rayon Sports FC yasabye ubuyobozi ko umutoza Roberthinho atabacika ngo agende ahandi. Yagize ati:
Nta kintu nashinja abakinnyi bajye bakoze, kandi ndashima Imana naho twageze. Icyo nasaba abakinnyi bajye n’ubuyobozi nuko bategura Shampiyona neza tukazasohokera igihugu muri 2020 aho twari tugeze muri ¼ tukazaharenga tukagera kuri final, ikigeretse kuri ibi ntihazagire udutwarira umutoza wacu kandi Imana izamuhe umugisha.
Umufana witwa Umutoni wa Rayon nawe yavuze ko umenya iyo ava amenya iyo ajya ngo ubutaha Rayon Sport FC nizajya yakira imikino inaha ijye iyitsinda itiringiye kujya kuyitsindira hanze kuko nabo baba bakwiteguye bikagije.
Nkunda Match wari ubabaye cyane yagerageje kutuganiriza
Umufana Nkunda Match yavuze ko ari ukwihangana kandi Rayon Sports n'ikipe nziza. Yagize ati:
Nkajye nkunda Match n’ukwihangana nk’abavandimwe uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize. Umutoza Roberthinho ntako atagize, kandi ¼ ndahamya neza ko n’amateka twakoze nubwo tutagize amahirwe ntakundi dukomeze kwihangana. Nkajye nkunda Match ndizera ko udukosa twagiye tugaragara tuzakosorwa ubutaha ni dusohoka tuzagere kure.
Umupira ubwo wari urangiye abafana baririmbye indirimbo zishimira ikipe yabo. Bifashishije indirimbo 'Aho ugejeje ukora' ya Thacien Titus, baririmbamo aya magambo: “Aho ugejeje ukora Rayon mbaye ngushimiye, ndabyibutse ibyo wankoreye, Rayon mbaye ngushimiye wangejeje muri ¼ nakwitura iki Rayon”.
TANGA IGITECYEREZO