RFL
Kigali

Ubutumwa abafana bageneye ubuyobozi bwa Rayon Sports-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:24/09/2018 12:24
5


Bari kumwe na SKOL Rayon sport FC yatangiye urugendo muri TOTAL CAF CC muri Gashyantare 2018 ariko tariki ya 23 Nzeli 2018 ni bwo uru rugendo rwashyizweho akadomo imbere ya Enyimba SC ibatsinda 5-1 bya Rayon Sports. Abafana ba Rayon Sport FC bahise bagenera ubutumwa ubuyobozi bw'iyi kipe ndetse n'abakinnyi muri rusange.



Ahitwa kuri Malaria ni ho Skol yerekaniye umukino wa Rayon Sports FC yatsindiwemo na Enyimba SC 5-1. Abafana bareberaga umupira ku nsakazamashusho nk’abari ku kibuga. Ubwo Enyimba yatsindaga igitego cya mbere benshi barababaye ariko batangira gusenga basaba ko Rayon Sports FC yakwishyura bagataha banganyije.

Ku munota wa 25 Bimenyimana Bonfils Caleb ku mupira mwiza yarahawe na Eric Rutanga yatsinze igitego cy’ishyura icyo bari batsinzwe. Mbere y’iminota 4 ko Rayon Sports Fc itsindwa igitego 2 abafana bari batangiye guhimbarwa, baririmba n’ibyino zitandukanye batangira kunywa Skol banezerewe ariko umukino urangira Rayon Sports FC isezerewe.

Uyu mufana wuzuyemo imbaraga nyinshi ubwo Caleb yari yishyuye

Umufana ukomeye wa Rayon Karangwa Vedaste uzwi ku izina ‘Papa Messi’ we avuga ko ikipe ye niyongera kubona amahirwe nk'aya izaba yari yubatse ikagera kure. Yagize ati:

Rayon Sports icyo ibuze n’inararibonye, kuko hariya hahagaze Mugabo hari hari icyuho gusa Rayon Sport yabashije gukina ibyo ishoboye Enyimba nayo itweretse ko iturenzeho. Mu mupira habamo ibintu 3 kunganya, gutsinda no gutsindwa twebwe nk’abafana turasabwa kwakira ibivuyemo.

Abandi bafana batandukanye babashije kuganira n’Inyarwanda bagize icyo babwira ubuyobozi bwa Rayon Sport ndetse n’abakinnyi muri rusange. Alice umukunzi wa Rayon Sports FC yasabye ubuyobozi ko umutoza Roberthinho atabacika ngo agende ahandi. Yagize ati:

Nta kintu nashinja abakinnyi bajye bakoze, kandi ndashima Imana naho twageze. Icyo nasaba abakinnyi bajye n’ubuyobozi nuko bategura Shampiyona neza tukazasohokera igihugu muri 2020 aho twari tugeze muri ¼ tukazaharenga tukagera kuri final, ikigeretse kuri ibi ntihazagire udutwarira umutoza wacu kandi Imana izamuhe umugisha.

Umufana witwa Umutoni wa Rayon nawe yavuze ko umenya iyo ava amenya iyo ajya ngo ubutaha Rayon Sport FC nizajya yakira imikino inaha ijye iyitsinda itiringiye kujya kuyitsindira hanze kuko nabo baba bakwiteguye bikagije.

Nkunda Match wari ubabaye cyane yagerageje kutuganiriza

Umufana Nkunda Match yavuze ko ari ukwihangana kandi Rayon Sports n'ikipe nziza. Yagize ati:

Nkajye nkunda Match n’ukwihangana nk’abavandimwe uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize. Umutoza Roberthinho ntako atagize, kandi ¼ ndahamya neza ko n’amateka twakoze nubwo tutagize amahirwe ntakundi dukomeze kwihangana. Nkajye nkunda Match ndizera ko udukosa twagiye tugaragara tuzakosorwa ubutaha ni dusohoka tuzagere kure.

Umupira ubwo wari urangiye abafana baririmbye indirimbo zishimira ikipe yabo. Bifashishije indirimbo 'Aho ugejeje ukora' ya Thacien Titus, baririmbamo aya magambo: “Aho ugejeje ukora Rayon mbaye ngushimiye, ndabyibutse ibyo wankoreye, Rayon mbaye ngushimiye wangejeje muri ¼ nakwitura iki Rayon”.

Ihere ijisho ubutumwa abafana ba Rayon bageneye ubuyobozi bwabo, unarebe uburyo bishimiye igitego cya Bimenyimana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bimenyimana David5 years ago
    HHHHH babasusuye sha mujye mwemera gasenyi yarasunye cyane barayisusura byemewe kbsa
  • Laula5 years ago
    Ibi rayon yakoze nandi makipe asohokeye urwanda ajye agerageza yitware neza kuko byaragaragaye ko icyo andi makipe aturusha Ari ugutegura neza no kugira intego mubyo bakora naho umupira wo muri Africa byaragaragaye ni umwe.
  • munezero5 years ago
    gukubitwa ahareba inzega.com
  • evariste5 years ago
    mwagiye mwemera ko rayon yagerageje,tuzabatureba APR na Mukura zigiye gusohoka nazo zizatwereke ibyo rayon yatweretse cg bazarenzeho
  • Niyivin5 years ago
    Arega Rayon sport ni equipe nziza ariko icyo ibura ni experience,ikindi kdi ubuyovozi bwa Rayon nabwo bugomba kuba serious nuko rayon ni ikipe irangwamo akavuyo nkaho babatazi uko ari amarushanwa ????? Kdi bagomba kugumana abakinnyi babizi nitange amafrnga igure kdi yiyubake kdi irayafite ubwo rero nitaba serious mubyo ikora Mandi ma equipes arahari kdi abareba.





Inyarwanda BACKGROUND