Ikipe y’ igihugu Amavubi yazamutseho umyanya 5 yose ku rutonde ngarukakwezi rugaragaza uko amakipe y’ ibihugu ahagaze ku rwego rw’ isi, rushyirwa ahagarara n’ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku isi, FIFA
U Rwanda rwazamutseho imyanya 5 rukaba rwahise rugera ku mwanya wa 90 ku rwego rw’ isi kuko mbere rwari ku mwanya wa 95, naho ku rwego rw’ umugabane w’ Afurika rukaba ruza ku mwanya wa 24 rukaba urwa 2 nyuam ya Uganda
Kuva Stephen Constantine yatangira gutoza Amavubi, u Rwanda rukomeje kuzamuka rwavuye inyuma y' 100
Ku isi iya mbere ni Germany n’ amanota 1725 igakurikirwa na Argentina (1538), Colombia (1450), Belgium (1417), Netherlands (1374), Brazil (1316), Portugal (1160), France (1160), Spain (1142), Uruguay (1135)
Muri Afurika, Algeria ni iya mbere igakurikirwa na Tunisia , Côte d'Ivoire, Senegal, Ghana, Guinea, Cape Verde Islands, Cameroon, Nigeria, Mali
Mu ka Afurika y’ Uburasirazuba, usibye u Rwanda na Uganda biri mu bihugu 90 bya mbere ku isi, ibindi bihugu nka Tanzania n’ u Burundi biri hejuru ya 100
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO