RFL
Kigali

U Rwanda rwabaye ruhagaritse gahunda yo kwakira CECAFA y’abagore

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/05/2018 12:23
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabaye risubitse gahunda yo kwakira irushanwa rya CECAFA mu cyiciro cy’abagore bitewe n'uko umuryango wa CECAFA utaranoza neza ibisabwa cyane amikoro azitabazwa mu migendekere y’irushanwa.



Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizakinwa kuva kuwa 12-22 Gicurasi 2018 i Kigali kuri sitade ya Kigali, gusa ntabwo bikigenze gutya bitewe n’ikibazo cy’amikoro. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, bavuga ko mu gihe kitarambiranye aribwo bazicarana na CECAFA bakareba uburyo bwiza iri rushanwa ryazakinwa bakanaboneraho gushyiraho amatariki mashya rizaberaho.

Muri 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga i Kampala muri Uganda, u Rwanda rwatozwaga na Nyinawumuntu Grace baza kuviramo mu matsinda bananiwe kwivana imbere y’amakipe arimo Tanzania na Ethiopia. Icyo gihe, Tanzania yatwaye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma. Iyi CECAFA 2018 yari kuzajya ibera kuri sitade ya Kigali yari kuzaba irimo; Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, Burundi, Ethiopia na Djibouti mu gihe ibihugu nka Erythrea, Sudan na South Sudan bataremeza niba bazitabira.

Bagorora ingingo

Ikipe y'u Rwanda yari imaze ibyumweru bitatu yitegura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND