RFL
Kigali

U Rwanda ruzakira inama y’akarere ka 5 mu kureba uko bateza imbere siporo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/06/2018 7:42
0


Kuva kuwa Kane tariki 28 kugeza kuwa 29 Kamena 2018, muri Hotel des Mille Collines mu mujyi wa Kigali hazabera inama y’ibihugu biri mu karere ka Gatanu nk’uko Komite mpuzamahanga Olempike ibiteganya. Inama izaba igamije ku kwiga uko Siporo y’akarere yarushaho gutera imbere bivuye mu kongera umubare w’amarushanwa.



Muri iyi nama yahawe izina rya “Rwanda to host the Sports and Marketing Regional Forum” mu ndimi z’amahanga, hazaba harebwa uko siporo yo mu karere ka Gatanu yazamuka inishakira ubushobozi buzatuma haboneka amikoro bityo hakajya haba amarushanwa menshi bityo ibihugu biri muri aka karere ka Gatanu bikajya bibona uko byitabira imikino Nyafurika n’isi bafite imyiteguro ihagije.

Mu kiganiro Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida w’iyi komite, yavuze ko impamvu mu Rwanda hagiye kubera inama y’aka karere ka gatanu, ari uko basanze impamvu muri aka gace habera amarushanwa macye biturutse ku kibazo cy’amikoro, ari na yo mpamvu basanze bagomba kuzana n’abikorera bagashyigikira siporo banamenyekanisha ibikorwa byabo.

Mu gihe amikoro azaba amaze kuboneka, hazajya hategurwa amarushanwa menshi ashoboka bityo abakinnyi b’ibihugu byo mu karere ka Gatanu u Rwanda rurimo bajye bahura kenshi nk’uko Amb.Munyabagisha Valens yabigarutseho agira ati” Turashaka ko abakinnyi baturuka muri ibi bihugu bahura kenshi ntibajye bahurira mu mikino Olempike gusa”.

Amb.Munyabagisha Valens (ibumoso) perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda na mugenzi we  William F. Blick perezida wa ANOCA Zone V

Amb.Munyabagisha Valens (ibumoso) Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda na mugenzi we William F. Blick wa Uganda akanaba perezida wa ANOCA Zone V 

Muri gahunda yo gutangira kwegera abafatanyabikorwa bashora imali yabo muri siporo, Ntageruka Kassim umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) na Kansiime Kagarama Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ni bo bashinzwe iyi gahunda igomba gutanga umusauro mu minsi ya vuba kugira ngo ibizigirwa muri iyi nama bizatangire kujya mu bikorwa.

Mbere y'uko iyinama izaba yanzika, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018 muri Serena Hotel hateganyijwe inama mpuzamahanga izahuza abayobozi ba za Komite Olempike zo mu bihugu 11 byo mu Karere ka Gatanu (Zone V) izigira hamwe uburyo muri aka Karere hajya haba amarushanwa menshi abaterankunga babigizemo uruhare.

Bizimana Festus visi perezida wa mbere muri komite Olempike y'u Rwanda avuga ko amshyirahamwe y'imikino agomba gushaka abafatanyabikorwa byabananira bakigira ku bandi

Bizimana Festus visi perezida wa mbere muri komite Olempike y'u Rwanda avuga ko amashyirahamwe y'imikino agomba gushaka abafatanyabikorwa byabananira bakigira ku bandi

William F. Blick perezida wa ANOCA Zone V umuryango ureba inyungu za Komite Olempike mpuzamahanga mu Karere ka Gatanu akanaba perezida wa komite Olempike ya Uganda yari yitabiriye iki kiganiro mbere y'uko kuri uyu wa Gatatu azaba yitabira inama y’abayobozi ba za komite Olempike kugira ngo barebere hamwe uko siporo yo mu karere yatera intambwe.

William F. Blick perezida wa ANOCA Zone V  akanaba perezida wa Komite Olempike ya Uganda

William F. Blick perezida wa ANOCA Zone V akanaba perezida wa Komite Olempike ya Uganda ari mu Rwanda

Biteganyijwe ko ibihugu birimo; Rwanda, Uganda, Tanzania, Misiri, Erythrea, Ethiopia, Kenya, Sudan, Sudan y’Amajyepfo, Somalia n’u Burundi, mu bayitumiwemo hakaba harimo n’ibigo bisanzwe bitera inkunga imikino mu Rwanda.

Kansiime Kagarama Julius visi perezida wa FRVB niwe wavuze nk'uwari uyihagarariye mu gutanga ubutumwa bwa gitwari

Kansiime Kagarama Julius visi perezida mu ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball (FRVB) 

Ntageruka Kasim perezida w'ishyiramwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF)

Ntageruka Kasim (Ibumoso) perezida w'ishyiramwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) na Bizimana Festus visi perezida wa mbere muri Komite Olempike y'u Rwanda (CNOSR)

PHOTOS: CNOSR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND