RFL
Kigali

U Rwanda rugiye gukina umukino wa gicuti na Afurika y'Epfo, Zambia na Congo Kinshasa

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:3/03/2015 17:05
0


FERWAFA itangaza ko yamaze kumvikana n’ igihugu cya Afurika y’ Epfo ndetse bemeranya kuzakina umukino wa gicuti. Hari gutegurwa kandi umukino wa gicuti na Zambia na Congo Kinshasa, n’ ubwo bitaremezwa neza



Ku ikubitiro Amavubi akazaba akina na Afurika y’ Epfo tariki ya 25 Werurwe 2015 ndetse bayaramuka bikunze ikongera igakina na Zambia tariki ya 29 Werurwe 2015 ndetse bakazongera bagahurana na Kongo Kinshasa tariki ya 11 Gicurasi 2015

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaule yemeza neza ko kuba u Rwanda rwazakina umukino wa gicuti byarangije kwemeranywaho n’ impande zombie ndetse hakaba hari n’ ikizere ko umukino wa gicuti na Zambia nawo uzaba cyane ko mu biganiro yagiranye na mugenzi uyobora Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Zambia yamubwiye ko yishimiye kuba bazakina n’ u Rwanda, byongeye kandi Zambia ikaba yarahawe inshingano na CAF zo gufasha u Rwanda mu gutegura neza irushanwa rya CHAN

Igihe iyi mikino yaba ibonetse byaba ari ibintu byiza ku myiteguro y’ Amavubi kuko ibi ari ibihugu bishoboye kandi byagiye bibigaragaza. Ikindi kandi amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ari nayo aha abakinnyi benshi ikipe y’ igihugu azaba yahaye umwanya abo bakinnyi kurushaho kumenyera bihagije aho bazaba bakina n’ amakipe y’ ibihangange ku rwego rwa Afurika

Tubibutsa ko akanama kashinzwe gutoranya abatoza batanu nabo bakazatoranywamo umwe uzahita ahabwa ako kazi nyuma yo kwemeranya ibikubiye mu masezerano azagenerwa, bamaze gutangira ako kazi. Aka kanama kakaba kagizwe na Diregiteri Tekinike wa FERWAFA Jonhson, abanyamakuru babiri, abahagarariye ishyirahamwe ry’ abatoza mu Rwanda n’ abandi batashyizwe ahagaragara

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND