Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza nyuma gusezerera ikipe y’igihugu ya Kenya kuri penaliti 5-3. Ikipe y’u Rwanda n’iya Kenya byageze kuri penaliti nyuma y’uko iminota 90 y’umukino isanzwe yari yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi.
Mu mukino wa ¼ cya CECAFA, u Rwanda rwakinnye n’ikipe y’igihugu ya Kenya, muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2015, igice cya mbere cy’umukino kikaba cyarangiye nta kipe ibashije kwinjiza indi igitego, amakipe ajya kuruhuka n’abatoza baha inama abakinnyi ngo bashake igitego ariko n’igice cya kabiri kirangira nta gitego kibonetsemo.
Burya ariko ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, umukino warangiye ari ubusa ku busa maze biba ngombwa ko hitabazwa za penaliti, umunyezamu w’u Rwanda Ndayishimiye Jean Luc bakunda kwita Bakame akaba yagerageje kwitwara neza akuramo imipira, mu gihe abakinnyi b’u Rwanda nabo bakoresheje neza uburyo bahawe binjiza penaliti zose, birangira ari penaliti 5 kuri 3 za Kenya.
Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’u Rwanda izahura na Sudan yabonye itike ya ½ nyuma yo gusezerera Sudani y’Epfo nabwo hitabajwe, ikabasha kwinjiza penaliti 5 kuri 3, hanyuma izatsinda izahita igera ku mukino wa nyuma.
TANGA IGITECYEREZO