RFL
Kigali

U Rwanda rubashije kugera muri 1/2 cya CECAFA nyuma yo gutsinda Kenya bigoranye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:1/12/2015 16:48
26


Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza nyuma gusezerera ikipe y’igihugu ya Kenya kuri penaliti 5-3. Ikipe y’u Rwanda n’iya Kenya byageze kuri penaliti nyuma y’uko iminota 90 y’umukino isanzwe yari yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi.



Mu mukino wa ¼ cya CECAFA, u Rwanda rwakinnye n’ikipe y’igihugu ya Kenya, muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2015, igice cya mbere cy’umukino kikaba cyarangiye nta kipe ibashije kwinjiza indi igitego, amakipe ajya kuruhuka n’abatoza baha inama abakinnyi ngo bashake igitego ariko n’igice cya kabiri kirangira nta gitego kibonetsemo.

Burya ariko ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, umukino warangiye ari ubusa ku busa maze biba ngombwa ko hitabazwa za penaliti, umunyezamu w’u Rwanda Ndayishimiye Jean Luc bakunda kwita Bakame akaba yagerageje kwitwara neza akuramo imipira, mu gihe abakinnyi b’u Rwanda nabo bakoresheje neza uburyo bahawe binjiza penaliti zose, birangira ari penaliti 5 kuri 3 za Kenya.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’u Rwanda izahura na Sudan yabonye itike ya ½ nyuma yo gusezerera Sudani y’Epfo nabwo hitabajwe, ikabasha kwinjiza penaliti 5 kuri 3, hanyuma izatsinda izahita igera ku mukino wa nyuma.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    amavubi yashije ikibonobomo
  • Manzi Jean Luc8 years ago
    Well Done Boys Cyane Cyane Bazina Jean Luc Bakame
  • yves8 years ago
    byiza murakoze basore imana ibajye imbere ubundi mutware igikombe!
  • Daniel8 years ago
    Amavubi oyeeee!!!!!!
  • ibrahim shakur8 years ago
    Imana iradukunda abanyarwanda imana izadufoshe tujyere kumucyino wanyuma kandi igikombe tuzaryicyure
  • Niyongabo Jerome8 years ago
    Mutubabarire twongere twishimire KO iwacu football igihari. Banyarwanda mwese muze dushyigikire ikipe yacu
  • Maharajah softwizo8 years ago
    Ndabashikiye ko merezaho couurage amavubi tsinda
  • bizimungu jean damascen8 years ago
    Abahungubacu turabashimye cyane aliko unutoza arekere Bakame mwizamu kuko mbona ashoboye
  • 8 years ago
    Amavubi ti bakonda mu pitirize ama sport becouse sudan nayeve ni bakari mpamvu phumu oyeee muza winn
  • Nshimiyimana Ephrem8 years ago
    Amavubi oyeee!!!
  • muvunyi prince8 years ago
    rekadutegereze Wenda amavubi azatugarura kuri stade
  • 8 years ago
    byiza arko bashake ibitego
  • muringa fred8 years ago
    abanyarwanda dufatiye iryiburyo amavubi yacu oyeeeee!tukurinyuma
  • jadopety8 years ago
    nage ndabyishimiye bakomereze hariya
  • 8 years ago
    babaho
  • iradukunda pacifique8 years ago
    bizaza kbsa
  • nsabimana j paul8 years ago
    Amavubi akomeze aho turayashigikiye kbs
  • 8 years ago
    imanishimwe nibisigaye izabafashe mutazataha ukomwagiye.tubarinyuma
  • 8 years ago
    u.francoise
  • giranezaemmanuel8 years ago
    kabisa amavubi yacu oyeeeee cecafa niyacu abanyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND