RFL
Kigali

U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/11/2018 19:47
3


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abakinnyi batarengeje imyaka 23 yanyagiwe na DR Congo U23 ibitego 5-0 mu mikino wo kwishyura waberaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018.



Muri uyu mukino u Rwanda rwarushijwemo, DR Congo bafunguye amazamu ku munota wa gatandatu (6’) ku gitego cyatsinzwe na Ginola Mbuangi. Jackson Muleka yatsinzemo ibitego bibiri (30’, 70), Peter Mutomosi abonamo ikindi ku munota wa 63’ mbere yuko Balongo Lissondja ashyiramo icya gatanu (5) ku munota wa 85’nyuma yo kwinjira asimbuye.

Nyuma yo kubona ibi bitego, DR Congo yabonye itike y'ijonjora rya kabiri aho igomba kuzacakirana na Maroc iri mu Majyaruguru ya Afurika.

Jimmy Mulisa yari yakoze impinduka zatumye Biringiro Lague na Manishimwe Djabel babanza hanze bityo abakinnyi nka Nshimiyimana Marc Govin na Leopold Marie Samuel Guellette babanza mu kibuga.

DR Congo yatsinzre u Rwanda ibitego 5-0 mu gihe umukino ubanza byari 0-0 i Rubavu

DR Congo yatsinzre u Rwanda ibitego 5-0 mu gihe umukino ubanza byari 0-0 i Rubavu

Ni umukino u Rwanda rwari rufitemo amahirwe yo kuba bashaka uko banganya biciye mu bitego. Gusa, nyuma yo kwinjizwa igitego hakiri kare byaje gutuma abakinnyi b’u Rwanda bagira igihunga batangira gukinira inyuma bityo bakisanga Nshuti Innocent wakinaga nka rutahizamu ahagaze mu bakinnyi barenga batatu ba DR Congo bamurinze.

Ibi byaje gutuma abakinnyi ba DR Congo bisanzura mu kibuga bakina umupira wabo bwite ari nako abugarira b’u Rwanda barimo Nshimiyimana Marc Govin na Jean Paul Ahoyikuye bakinaga mu mpande bahabonera akatari gato muri uyu mukino.

Kuza muri 11 kwa Nshimiyimana Marc Govin ukina inyuma iburyo, byatumye Mutsinzi Ange wari wahakinnye ajyanwa hagati mu kibuga mu mwanya Manishimwe Djabel yakinyemo mu mukinon ubanza. Mutsinzi Ange Jimmy yakoranaga na Muhire Kevin na Samuel Marie Guellette Leopold wari waje muri 11 kuko Byiringiro Lague yabanje hanze.

Mu gusimbuza, Lague Byiringiro yasimbuye Itangishaka Blaise, Manishimwe Djabel yasimbuye Samuel Leopold Marie Guellette mu gihe Nshuti Dominique Savio asumbuwe na Biramahire Abeddy.

Muri rusange ikipe y'u Rwanda yari igizwe na Ntwari Fiacre (GK), Nshimiyimana Marc Govin, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince Caldo, Mutsinzi Ange Jimmy, Muhire Kevin, Leopold Marie Samuel Guellette, Itangishaka Blaise, Nshuti Dominique Savio (C) na Nshuti Innocent.

Ikipe iyobowe na Jimmy Mulisa igomba kugaruka mu Rwanda nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-0

Ikipe iyobowe na Jimmy Mulisa igomba kugaruka mu Rwanda nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-0

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma nibwo amakipe atatu ya mbere azahita ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alex5 years ago
    Muraje muvuge ngo bagerageje!
  • Dj5 years ago
    Hahahaha APR yatsinze Congo ryari c? Simbona umutoza nabakinnyi hafi yabose ari APR, nimuhame hamwe mwumve Sha
  • opensouls5 years ago
    inyatsi gusa, muzareke tujye twikinira foot twishimisha gusa nta competition kuko ntidushoboye. we are fed up with our soccer system





Inyarwanda BACKGROUND