RFL
Kigali

U-20 CAN: Senegal, Afrika y’epfo, Zambia na Guinea ni zo zageze muri 1/2

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/03/2017 13:29
0


Imikino y’igikombe cy’afurika(CAN) ihuza abakinnyi bari munsi y’imyaka 20 iri kubera mu gihugu cya Zambia, kuri ubu igeze ahakomeye aho amakipe ane yamaze gukatisha itike ya 1/2 ari yo Senegal, Zambia, Afrika y’epfo na Guinea ndetse zahise zinabona bidasubirwaho itike yo kuzakina igikombe cy’isi cy’abatarengeje iyi myaka.



Ikipe y’Afrika y’epfo yatsinze Soudan ibitego 3-1, mu gihe Senegal yo yatsinze Cameroun ibitego 2-0.Biteganijwe ko imikino ya ½ izatangira ku wa Gatatu w’iki Cyumweru aho kuri Heroes Stadium i Rusaka, ikipe y’igihugu ya Zambia iri imbere y’abafana bayo izaba icakirana na Afrika y’epfo ihabwa amahirwe. Mbere y’uyu mukino hazaba habanje umukino wa Senegal na Zambia uzabera kuri Levy Mwanawasa Stadium, naho umukino wa nyuma ukazaba ku Cyumweru i Lusaka.

Aya makipe uko ari ane akaba ategereje kumenya amatsinda azaba aherereyemo mu gikombe cy’isi dore ko tombora itegerejwe tariki ya 15 Werurwe 2017, mu gihe iri rushanwa ryo rizatangira muri Gicurasi 2017 muri Koreya y’Amajyepfo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND