RFL
Kigali

Twizerimana Martin Fabrice ntari mu bakinnyi 18 APR FC yajyanye i Bamako-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/03/2018 8:50
0


Mu gicuku cy’uyu wa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya APR FC yafashe inzira y’ikirere igana i Bamako muri Mali aho igiye kwisobanira na Djoliba yo muri iki gihugu mu mikino y’irushnawa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu ku mugabane wa Afurika (Toal CAF Confederation Cup 2018).



Mu bakinnyi 18 bahagurukanye ntiharimo Twizerimana Martin Fabrice. Twizerimana Martin Fabrice ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC ushobora gukina asubira inyuma (Holding Midfielder) cyangwa akaba yanakina agana imbere (Attacking Midfielder). Gusa bitewe n’ibihano arimo ntabwo abatoza bigeze bamutekerezaho.

Twizerimana Martin Fabrice cyo kimwe na Twizerimana Onesme ndetse na Tuyishime Eric barazira imyitwarire mibi bagaragaje bityo abatoza bakabona ko bagomba guhanwa. Saa saba n’iminota 45 (01h45’) z’uyu wa Mbere ni bwo iyi kipe iba mu maboko y’ingabo z’igihugu yafashe urugendo na Ethiopian Airlines bagana i Bamako aho bagomba gucakiranira na Djoliba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018 mu mukino ubanza.

Twizerimana Martin Fabrice nawe yarangije ibihano

Twizerimana Martin Fabrice yagumye i Kigali kuko atarasoza ibihano nubwo yakoze imyitozo yo kwiyereka Petrovic

Abatoza ba APR FC bicaye hamwe bajya inama mbere y'urugendo (Photo: Eachamps)

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (ibumoso) na Nshuti Dominique Savio (Iburyo)-(Photo:Eachamps)

Uva iburyo: Nshimiyimana Imran, Hakizimana Muhadjili na Ombolenga Fitina (Photo:Eachamps)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND