Twizerane Mathieu ukinira ikipe ya Huye Cycling For All ni we wagize amahirwe yo kwegukana agace ka Rwanda Cycling Cup 2017 aho abasiganwa bahagurukaga i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bagana mu mujyi wa Muhanga ku ntera ya kilometeo 150, uyu musore akaba yarahagenze amasaha atatu(3h) n’amasegonda 47”.
Abasiganwaga mu bakuru (Men Elite) n'abatarengeje imyaka 23 batangiriye isiganwa i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi saa 09:30. Bagombaga gusoreza i Muhanga bakoze intera ya 150 km. Ingimbi n’Abakobwa bo bahagurukiye i Nyamata berekeza i Muhanga ku ntera ya 81Km, isiganwa ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Abakinnyi bari mu isiganwa batangiye kwivangura bageze Bishenyi. igikundi cy’imbere cyakunze kuzamo Twizerane Mathieu wa CCA y’i Huye, Uwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportif, Rene ukiniwabo wa Les Amis Sportif na Patrick Byukusenge na Gasore Hategeka ba Benediction y’i Rubavu.
Twizerane wari wayoboye igihe kirekire kuva i Rugobagoba kugera binjiye i Muhanga ahitwa mu cya kabiri yaje gusoza isiganwa ntawe umuciyeho. Yahakoresheje amasaha atatu n’iminota mirongo ine n’Irindwi (3h00’47min). Gosore Hategeka (Nyabihu Cycling Team) wegukanye Rwanda Cycling Cup 2016 yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje amasaha atatu (3h), umunota umwe (1’) n’amasegonda 58”.
Ibi bihe bifitwe na Gasore Hategeka ni byo Ukiniwabo Jean Paul Rene yakora (Les Amis Sportifs) na Munyaneza Didier (Benediction) bakoresheje mu gihe Ndayisenga Valens (Tirol Cyling Team) yaje ku mwanya wa 14 akoresheje amasaha atatu (3h), iminota irindwi (7’) n’amasegonda 20”.
Ikimenyetso cy'intsinzi n'ibyishimo
Bazamuka agasozi ka Kivumu
Ndayisenga Valens (ubanza iburyo) yagize ikibazo cy'igare bituma asigwa
Ndayisenga Valens agana i Muhanga
Twizerane agera i Muhanga
Ingabire Beatha yabaye uwa mbere mu bakobwa
Eric Manizabayo nawe yahize abandi mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 23
Uko abatarengeje imyaka 23 bakurikiranye
Ni ubwa mbere Twizerane Mathieu yaba uwa mbere
Nyuma ya “Central Challenge” hazakurikiraho isiganwa rizakinwa hazengurukwa ikiyaga cya Muhazi rizaba kuwa 23 Nzeli 2017 nk’uko gahunda isanzwe ibiteganya. Andi masiganwa azaba asigaye ni urugendo rwa Kigali-Rubavu (Rubavu Challenge) rizakinwa kuwa 21 Ukwakira 2017, Rubavu-Musanze izakinwa ku munsi uzakurikira naho isiganwa risoza rizakinwe kuwa 16 Ukuboza 2017 abasiganwa bava i Gicumbi bagana i Kigali.
Kuwa 23 Nzeli 2017 abasiganwa bazaba bari ku kiyaga cya Muhazi
AMAFOTO: NGABO Robben/Umuseke
TANGA IGITECYEREZO