RFL
Kigali

FIFA WC 2018:Twatewe imbaraga n'amagambo abanyamakuru b’Abongereza bavuze badusuzugura-LUKA MODRIC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/07/2018 11:19
0


Luka Modric kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Croatia avuga ko mbere y'uko bakina n’Abongereza bumvishe amagambo akomeye yavuzwe n’abanyamakuru batandukanye n’ubundi b’Abongereza basa naho basuzugura ubushobozi bw’ikipe ya Croatia bibwira ko itari butsinde umukino wa kimwe cya kabiri bari bafitanye.



Nyuma y’umukino warangiye Croatia itsinze England ibitego 2-1 ikagera ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yabo, Luka Modric kapiteni wa Croatia usanzwe ari inkingi ya mwamba muri Real Madrid, yavuze ko amagambo yavuzwe n’Abanyamakuru b’Abongereza atarimo kubaha ikipe ya Croatia kandi ko kuba bari babasuzuguye byatumye bongera imbaraga kugira ngo babereke ko bibeshye mbere y’umukino.

“Abantu bari bavuze cyane. Abanyamakuru b’Abongereza, abasesenguzi bo ku ma Televiziyo bari bagaragaje ko Croatia turi ikipe nto imbere ya England. Baradusuzuguye cyane ariko ngira ngo kuri uyu munota barabona ko ari ikosa bakoze. Ayo magambo yose barayavuze, turayumva andi turayasoma turavuga tuti “OK”, ubu rero ngira ngo uyu munsi twareba uwunaniwe kurusha undi. Abongereza bajye boroshya ibintu banubahe abo baba bahanganye”. Luka Modric

Luka Modric remonstrates with referee Cuneyt Cakir as another decision goes against Croatia in the first-half in Moscow

Luka Modric aburanira Croatia mu mukino wari ishiraniro

Nk’uko bigaragara ku kinyamakuru (DailMailOnline), Modric yakomeje avuga ko abakinnyi ba Croatia beretse Abanyamakuru b’Abongereza ko ikipe ayoboye itananiwe na gato ndetse ko banarushije Abongereza umupira mwiza ku buryo bakabaye babatsinze kare bitarindiriye iminota 30’ y’inyongera.

“Twongeye kubereka ko twebwe nka Croatia tutananiwe, twabarushije umukino yaba mu mbaraga no mu mutwe. Twakabaye twanabatsinze hakiri kare bitarindiriye ko tujya mu minota y’ikirenga. Ni intera nini twagezeho kandi ni inzozi zabaye impamo nyuma y’igihe kinini dutegereje kandi tubikorera. Turi ku mukino wa nyuma kandi ni amateka ya mbere kuri Croatia, tugomba kubyishimira”. Luka Modric

The Croatia squad celebrate in the dressing room following their semi-final victory

Abakinnyi ba Croatia mu rwambariro bishimye nyuma y'umukino

Ku nshuro ya mbere kuva bashinga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu 1912, Croatia bageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka batsinze Abongereza ibitego 2-1 mu mukino wa kimwe cya kabiri wakinwaga kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018.

Ikipe y’Abongereza (The Three Lions) ni bo bafunguye amazamu ku munota wa kane (4’) ubwo Kieran Trippier myugariro w’iburyo mu ikipe ya Tottenham Hotspur yabatsindiraga igitego kuri coup franc yateye ikagana mu izamu.

Bavuye kuruhuka ni bwo Croatia batangiye kwivugurura bityo ku munota wa 68’ ni bwo Ivan Perisic yababoneye igitego cyo kwishyura mbere yuko iminota 90’ ishira bakabongera indi minota 30’ (AET).

Iyi minota bongeyeho yabaye amahirwe ya Croatia kuko ubwo bari bageze ku munota wa 109’ Mario Mandzukic yatsinze igitego cyabaye amateka akomeye ku batuye n’abafite aho bahurira n’igihugu cya Croatia.

The two captains Luka Modric and Harry Kane exchange a handshake ahead of kick-off at the Luzhniki Stadium on Wednesday

Luka Modric (10) asuhuza Harry Kane (9) kapiteni w'Abongereza mbere gato y'umukino

Abongereza baherukaga umwanya ukomeye mu gikombe cy’isi ubwo bagitwaraga mu 1966 mu gihe Croatia ari ubwa mbere bageze ku mukino wa nyuma mu nshuro eshanu (5) bamaze kwitabiramo igikombe cy’isi kuko bakigezemo bwa mbere mu 1998.

Ikipe ya England izakina na Belgium bahatanira umwanya wa gatatu dore ko bari banazamukanye mu itsinda rya karindwi (G) bakurikirana. Belgium bari bazamutse ari aba mbere n’amanota icyenda (9) mu gihe England bari aba kabiri n’amanota atandatu (6).

Croatia yageze ku mukino wa nyuma mu mateka yayo, yari yazamutse iyoboye itsinda rya kane (D) kuko yari ifite amanota icyenda (90) ikurikirwa na Argentina ya kabiri n’amanota ane (4). Muri iyi mikino y’amatsinda ni nabwo Croatia yanyagiraga Argentina ibitego 3-0.

France kuri ubu inahabwa amahirwe yo guterura igikombe cyaza gisanga icyo baheruka mu 1998, bazamutse bayoboye itsinda rya gatatu (c) n’amanota arindwi (7) kuko bazamutse bakurikiwe na Denmark yari ifite amanota atanu (5).

Roy Keane (left) and Ian Wright(centre right) exchange heated words during ITV's coverage

Ubwo basesenguraga mbere y'umukino Roy Keane (uwa mbere ibumoso)  na Ian Wright (hagati) bavugaga ko Abongereza batsinda ahubwo ko bategura akarasisi 

Mario Mandzukic celebrates after putting Croatia in front for the first time with just 11 minutes remaining in Moscow

Mario Mandzukic ni we warangije inzozi z'Abongereza hirya no hino ku isi

Ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 Saa kumi z’amasaha ya Kigali (16h00’) ni bwo hazaba hakinwa umukino w’umwanya wa Gatatu mu gihe ku Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018 ari bwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’igihugu ya France na Croatia saa kumi n’imwe ku masaha yo mu Rwanda (17h00’).

Croatia celebrate with their hordes of fans inside the Luzhniki Stadium as their place in the final was confirmed with victory

Crotaia izacakirana na France ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru

Isozwa ry’igikombe cy’isi 2018:

Kuwa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018

Umwanya wa Gatatu: Belgium vs England (St Petersburg, 16h00’)

Ku Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018

Umukino wa nyuma: France vs Croatia (Luzhniki,17h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND