RFL
Kigali

Twaganiriye na Nsengiyaremye Sylvetre umunyarwanda ukina mu Bushinwa atubwira aho umupira wabo utandukanira n’uw’i Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/10/2017 19:03
2


Nsengiyaremye Sylvestre uzwi nka “Kamoso” izina akoresha ku myenda yambara mu ikipe ya Gionani FC iri mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa kuva mu 2016 avuga ko aho ageze atabura gushimira Kanamugire Aloys umwe mu bamufashije kugera muri iki gihugu avuga ko umukinnyi uhakina atagira ikibazo cy’amikoro.



Nsengiyaremye w’imyaka 22 yaciye mu makipe nka Sec Academy mu 2016. Mbere yo kuza muri Sec Academy, uyu musore yari yarakiniye Dream Team Football Academy kuva mu 2014. Yageze muri Dream Team Football Academy akubutse muri Uganda muri shampiyona y’abato (Super League) kuva mu 2011 avayo mu 2013.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga akingira abugarira (Holding Midfielder) cyo kimwe nuko yakina imbere ashaka ibitego aciye ibumoso avuga ko mu rugendo rwe rwa ruhago yagiye agerageza gukora igeragezwa muri APR Academy na AS Kigali FC bikanga.

“Nkiga mu mashuli yisumbuye i Kigali, nakoze test muri Academy ya APR FC ntibamfata. Nakiniye Dream Team Football Academy ya Kicukiro nkina no muri SEC Academy. Nkiri muri Uganda twakinnye amarushanwa ya East Africa mbere yo kuza i Kigali muri AS Kigali naho nkora test biranga mpava ngana muri China”. Nsengiyaremye.

Nsengiyaremye arangwa na nimero 9 mu kibuga

Nsengiyaremye arangwa na nimero 9 mu kibuga 

Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bushinwa, bafite amakipe 16 kuri ubu bakaba bageze ku munsi wa munani (8) wa shampiyona. Nyuma y’umunsi wa munani, Kamoso afite ibitego umunani (8) mu gihe ufite byinshi afite ibitego 13, bityo ikipe ye ya Gionani FC ikaba iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo.

Mu kugerageza gusobanura itandukaniro riri hagati y’umupira w’amaguru w’u Rwanda, Nsengiyaremye yavuze ko icya mbere mu Bushinwa bafite ibikorwa remezo n’ubushobozi bujyanye n’amafaranga.

Dore uko Nsengiyaremye Sylvestre asobanura itandukaniro ry’umupira w’u Rwanda n’u Bushinwa:

“Football hano bafite infrastructure (Ibikorwa remezo) cyane amasitade. Amakipe aba afite byose abakinnyi bahembwa neza imitegurire ya shampiyona. Ikindi ubu bashyize ingufu muri football y’abana kuko bafite za academy zujuje ibyangobwa zirenga 500”.

Nsengiyaremye Sylvestre "Kamoso" ubanza ibumoso ubwo yari muri SEC Academy

Nsengiyaremye Sylvestre "Kamoso" ubanza ibumoso ubwo yari muri SEC Academy

Kamoso mu myitozo

Kamoso mu myitozo

Ibihembo Kamoso yahembwe ubwo aheruka kuba umukinnyi mwiza

Ibihembo Kamoso yahembwe ubwo aheruka kuba umukinnyi mwiza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kg6 years ago
    Good luck petit, ariko ndakeka watubeshye ntago wakina 2nd division ya China.. 2nd division ubwo jia league, 3rd division ikitwa yi league ikiciro gikomeye kitwa china super league. Nanjye nabaye china ntago bakora imyitozo bambaye ibyo bishakiye badahuje jersey, ubwose wakinnye same division na nyakwigendera tiote.? Ukina mu dukipe two ku ishuri man cg aba amateru bisanzwe
  • Innocent6 years ago
    arikose reka nkwibarize Sadam, iyo wandika inkuru ubanza byibura kureba umuntu ibyo akubwira aribyo? Nawe se ikiciro cyakabiri mu bushinwa niyo kipe avuga ko akinamo ntibamo, ikindi ngo bahemba neza cyane warangiza ukatwereka ko yahembwe imyenda n'inkweto kuko yitwaye neza, even na hano mu rwanda urwego rwo guhemba imyenda twararurenze, be serious guys niba baba babahaye akantu mujye muyarya mwicecekere!!





Inyarwanda BACKGROUND