Nsengiyaremye Sylvestre uzwi nka “Kamoso” izina akoresha ku myenda yambara mu ikipe ya Gionani FC iri mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa kuva mu 2016 avuga ko aho ageze atabura gushimira Kanamugire Aloys umwe mu bamufashije kugera muri iki gihugu avuga ko umukinnyi uhakina atagira ikibazo cy’amikoro.
Nsengiyaremye w’imyaka 22 yaciye mu makipe nka Sec Academy mu 2016. Mbere yo kuza muri Sec Academy, uyu musore yari yarakiniye Dream Team Football Academy kuva mu 2014. Yageze muri Dream Team Football Academy akubutse muri Uganda muri shampiyona y’abato (Super League) kuva mu 2011 avayo mu 2013.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga akingira abugarira (Holding Midfielder) cyo kimwe nuko yakina imbere ashaka ibitego aciye ibumoso avuga ko mu rugendo rwe rwa ruhago yagiye agerageza gukora igeragezwa muri APR Academy na AS Kigali FC bikanga.
“Nkiga mu mashuli yisumbuye i Kigali, nakoze test muri Academy ya APR FC ntibamfata. Nakiniye Dream Team Football Academy ya Kicukiro nkina no muri SEC Academy. Nkiri muri Uganda twakinnye amarushanwa ya East Africa mbere yo kuza i Kigali muri AS Kigali naho nkora test biranga mpava ngana muri China”. Nsengiyaremye.
Nsengiyaremye arangwa na nimero 9 mu kibuga
Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bushinwa, bafite amakipe 16 kuri ubu bakaba bageze ku munsi wa munani (8) wa shampiyona. Nyuma y’umunsi wa munani, Kamoso afite ibitego umunani (8) mu gihe ufite byinshi afite ibitego 13, bityo ikipe ye ya Gionani FC ikaba iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo.
Mu kugerageza gusobanura itandukaniro riri hagati y’umupira w’amaguru w’u Rwanda, Nsengiyaremye yavuze ko icya mbere mu Bushinwa bafite ibikorwa remezo n’ubushobozi bujyanye n’amafaranga.
Dore uko Nsengiyaremye Sylvestre asobanura itandukaniro ry’umupira w’u Rwanda n’u Bushinwa:
“Football hano bafite infrastructure (Ibikorwa remezo) cyane amasitade. Amakipe aba afite byose abakinnyi bahembwa neza imitegurire ya shampiyona. Ikindi ubu bashyize ingufu muri football y’abana kuko bafite za academy zujuje ibyangobwa zirenga 500”.
Nsengiyaremye Sylvestre "Kamoso" ubanza ibumoso ubwo yari muri SEC Academy
Kamoso mu myitozo
Ibihembo Kamoso yahembwe ubwo aheruka kuba umukinnyi mwiza
TANGA IGITECYEREZO