RFL
Kigali

Tuyisenge Jacques yagize icyo avuga ku nkweto yahaye abafana ba Gormahia FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/10/2017 14:25
0


Tuyisenge Jacques rutahizamu w’umunyarwanda uri kwitwara neza mu ikipe ya Gormahia FC. Kuri uyu wa Kabiri yatsinze ibitego bitatu wenyine mu mukino (Hat-trick) aza no gufata inkweto yatangiranye umukino azijugunya mu bafana ba Gormahia FC, ibintu avuga ko ari impano yabahaye bitewe n’uburyo bamushyigikira.



Muri uyu mukino bakinaga na Kariobangi Sharks, barangije ari ibitego 3-1, ibitego byatumye Tuyisenge aca agahigo ko gutsinda iyi ngano y’ibitego (Hat-Trick) mu mukino umwe kuva yagera muri iyi shampiyona.

Igitego cya mbere yakibonye ku munota wa 14' asongamo ikindi nyuma y'iminota itandatu (20') mbere yo guhagurutsa abafana by'umwihariko ku munota wa 34' w'umukino.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA.COM yavuze ko inkweto yajugunye mu bafana ari mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu kumushyigikira no gushyigikira Gormahia FC muri rusange.

“Yego natanze inkweto, nazijugunye mu bafana. Ni ukuvuga umuntu wazitwaye ni impano namuhaye”. Tuyisenge Jacques.

Image result for Tuyisenge Jacques

Jacques Tuyisenge ari mu bihe byiza muri Gormahia FC

Kugeza ubu Tuyisenge Jacques amaze gushyitsa ibitego icumi (10) aho aza mu bakinnyi bafite ibitego byisnhi kuko Kepha Aswani wa AFC Leopards uyoboye afite ibitego 11 cyo kimwe na Stephen Waruru wa Ulinzi Stars.  Meddie Kagere nawe ari hafi aho n’ibitego 10.

Mu gihe shampiyona ya Kenya igeze ku munsi wayo wa 30, Gormahia FC imaze gukina imikino 29 ikaba ifite amanota 63 n’ibitego 28 izigamye aho ikurikirwa na Sofapaka n’amanota 48 ku bitego 18 izigamye.

Mu mikino itanu isigaye, Gormahia FC irasabwa gutsindamo umwe igahita yegukana igikombe nta yindi mibare yitabajwe.

KANDA HANO UREBE UBURYO TUYISNGE YAHAYE ABAFANA INKWETO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND