Rutahizamu w’ikipe ya Gormahia ndetse n’Amavubi yaraye asesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aho aje mu Rwanda gutanga umusanzu mu ikipe y’igihugu Amavubi ifitanye umukino utoroshye na Ghana mu mpera z’iki Cyumweru.
Tuyisenge ni umwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagariwe kuzakina na Ghana ariko akaba ariwe wahageze nyuma y’abandi.
Tuyisenge Jacques ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege
Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Azam FC muri Tanzania ndetse na Niyonzima Haruna ukinira Yanga Africans bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru ndetse Miggy we yahise akora imyitozo kuri uyu wa mbere.
Ku kijyanye na Haruna Niyonzima, umutoza Jimmy Mulisa yavuze ko hari utuntu yarimo atunganya bityo kuba atabonetse mu myitozo aruko adahari ahubwo ko agomba gukora kuri uyu wa Kabiri.
Sugira Ernest ukinira AS Vita Club muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze mu mwiherero mu masaaha ya mugitondo (Kuwa Mbere) bityo ahita agana mu myitozo.
Kuri uyu wa Kabiri biteganyijwe ko imyitozo iba irimo abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda, nyuma kuri uyu wa Gatatu nibwo hazamenyekana abakinnyi 18 bazurira indege bagana i Accra muri Ghana.
TANGA IGITECYEREZO