RFL
Kigali

Turatsinze Heritier na Mucyo Ngabo Fred ku rutonde rw’abakinnyi 28 Etincelles FC izitabaza mu mwaka w’imikino 2018-2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/10/2018 16:27
0


Etincelles FC iheruka gicakirana na Rayon Sports FC ikabatsinda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona, kuri ubu nibwo yashyize hanze urutonde ntakuka rw’abakinnyi 28 izakoresha muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 wamaze gutangira.



Mu mazina mashya ari muri iyi kipe nuko Turatsinze Heritier wahoze muri Bugesera FC nyuma yuko yari yayigezemo ava muri Police FC, ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izakoresha dore ko n’umukino bakinnye na Rayon Sports yari arimo iminota 90’.

Turatsinze Heritier umukinnyi mushya muri Etincelles FC

Turatsinze Heritier umukinnyi mushya muri Etincelles FC

Turatsinze Heritier imbere ya Muhire Kevin wa Rayon Sports

Turatsinze Heritier imbere ya Muhire Kevin wa Rayon Sports

Undi mukinnyi mushya unazwi uri muri iyi kipe ni Ngabo Mucyo Fred uzwi nka Januzaj wahoze muri Miroplast FC. Uyu musore yazamukiye mu ikipe ya AS Muhanga mbere yo kugana muri APR FC mbere yuko agana muri Miroplast FC yamaze kumanuka.

Andi mazina mashya abantu bazagenda babona muri Etincelles FC arimo; Uwihoreye Ismael wavuye muri Kiyovu Sport, Dukuzeyezu Pascal (GK) umunyezamu wavuye muri FC Marines, Manishimwe Yves bita Mapeko wagarutse muri Etincelles FC avuye muri Police FC yari amazemo umwaka umwe.

Dukuzeyezu Pascal umunyezamu wa Marines FC yahuye n'akazi

Dukuzeyezu Pascal wari umunyezamu wa Marines FC ubu aba muri Etincelles FC yanatangiye gukina 

Nahimana Isiaka arakomeza kuba kapiteni wa mbere nyuma y'igenda rya Gikamba Ismael wageze muri FC Musanze

Nahimana Isiaka arakomeza kuba kapiteni wa mbere nyuma y'igenda rya Gikamba Ismael wageze muri FC Musanze

Nizeyimana Omar yageze muri Etincelles FC atavuye kure kuko yahoze muri Fc Marines mu gihe Dusange Bertin yaje muri Etincelles FC akubutse muri Bugesera FC.

Abakinnyi 28 Etincelles FC izakoresha mu mwaka w’imikino 2018-2019:

Nsengimana Dominique (GK), Dukuzeyezu Pascal (GK), Nsengiyumva Issa (GK), Niyonsenga Ibrahim, Akayezu Jean Bosco Welbeck, Muganza Kaliba Joakim, Uwimana Guilain, Kalisa Amri, Mumbele Saiba Claude, Sibomana Alafat, Manishimwe Yves Mapeko, Ngabo Mucyo Freddy Januzaj,  Isaac Muganza, Nahimana Isiaka (C), Tuyisenge Hackim Diemme, Turatsinze Heritier, Ndagijimana Ewing, Nshimiyimana Abdoul, Iddy Djumapili, Hakizimana Abdoul Karim, Muhanuka Eric, Niyonkuru Aboubakar, Uwihoreye Ismael, Nduwimana Michel Balack, Murutabose Hemedy, Niyibizi Ramadhan, Nizeyimana Omar na Dusange Bertin.

Abakinnyi, abatoza n'abaganga ba Etincelles FC

Abakinnyi, abatoza n'abaganga ba Etincelles FC

Manishimwe Yves (ubanza ibumoso), Turatsinze Heritier (hagati) na Jean Bosco Akayezu (Iburyo) bose banyuze muri Police FC

Manishimwe Yves (ubanza ibumoso), Turatsinze Heritier (hagati) na Jean Bosco Akayezu (Iburyo) bose banyuze muri Police FC

Dusange Bertin yavuye muri Bugesera FC yigira muri Etincelles FC

Dusange Bertin yavuye muri Bugesera FC yigira muri Etincelles FC

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND