RFL
Kigali

Turakina ariko iminota ya nyuma bikanga- Nyandwi Sadam wa Espoir FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/04/2017 19:14
0


Ikipe ya Espoir FC ni imwe mu makipe yatangiye shampiyona ikanga amakipe kuko mu makipe akomeye yayisuye yatsinzwe na APR FC gusa. Gusa kugeza ubu ntabwo igikanganye nk’icyo gihe. Nyandwi Sadam myugariro w’iyi kipe avuga ko basigaye bagorwa n’iminota ya nyuma y’umukino.



Nyandwi Sadam myugariro wa Espoir FC ukina ahagana inyuma iburyo mu ntangiriro za shampiyona yabashije kuzamura izina rye ubwo yanagiye ku rutonde rw’abafite ibitego byinshi kuko icyo gihe yanagejeje ibitego bine (4) mbere yo kuza ku rutonde rw’abakinnyi bahataniraga igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi k’Ukuboza 2016.

Aganira na INYARWANDA, Nyandwi yavuze ko mu ntangiro za shampiyona bakunze kubona amanota atatu avuye mu minota ya nyuma y’umukino ariko kuri ubu bikaba byaranze. Yagize ati “Turi gukora byose ariko ya minota ya nyuma ikaba ikibazo. Nanjye ndigukora cyane ariko bikanga, sinzi ubu icyo nakubwira”. 

Nyandwi akomeza avuga ko ntacyo ikipe yabimye babonaga ariko ko bava mu rugo bumva ko bagiye gukora akazi ko gushaka amanota atatu ariko bikarangira batsinzwe.

Nta kintu batwima. Nta gihari kabisa kuko ahubwo tujya ku kibuga tuzi ko natwe tugiye  ku kazi ariko ukaza kubona ku munota wa nyuma badutsinze. Sinzi ukuntu bimeze mbese. Nyandwi Sadam umaze imyaka itanu akinira Espoir FC

Abajijwe impamvu atagitsinda ibitego Nyandwi yavuze ko batangiye shampiyona akina mu buryo (Style de jeu) bumwemerera kuzamuka ku ruhande rw’iburyo ariko ubu atagipfa kubikora kuko asabwa kugarira cyane kurusha kuba yasatira ikipe bahanganye.

Amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko mbere yuko Espoir ikina na Musanze FC hari habanje kuba inama yigaga ku bwumvikane bucye bwari hagati y’abakinnyi ba Espoir FC batahuzaga mu kibuga. Iyi nama yarangiye bumvikanye ko bagiye gukora ibishoboka bagashaka amanota atatu n’ubwo byarangiye Niyonkuru Ramadhan (Musanze FC) abakuye amata ku munywa akabatsinda igitego kimwe rukumbi cyarangije umukino.

Ikipe ya Espoir FC kuri ubu iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 27 mu mikino 22 imaze gukina muri shampiyona. Ubwo shampiyona yari igeze ku munsi wa karindwi wa shampiyona, Espoir FC yari ku mwanya wa gatatu n’amanota 13 ku bitego bitanu yari izigamye.

Nyandwi Saddam wa Espoir FC

Nyandwi Sadam umwe mu bakinnyi Espoir Football Club igenderaho

Nyandwi Saddam wa Espoir FC

Nyandwi wakunze gutsinda ibitego mu minota ya nyuma y'umukino kuri ubu ngo biramugora kuko atagikina azamuka 

Nyandwi Saddam wa Espoir FC

Nyandwi Sadam (Wambaye umweru) ubwo yari arinze Ndahinduka Michel mu mukino AS Kigali yatsinzemo Espoir FC igitego 1-0

Nyandwi Saddam wa Espoir FC

Mu mwaka w'imikino 2015-2016 ubwo Nyandwi yasimbukaga Ngabo Albert kuri sitade ya Kigali Espoir FC ikina na APR FC

Nyandwi Saddam wa Espoir FC

Nyandwi arinze Sibomana Patrick wa APR FC

Espoir FC

Espoir FC yicaye ku mwanya wa karindwi n'amanota 27 mu mikino 22 ya shampiyona imaze gukina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND