RFL
Kigali

TUBAMENYE: Uwineza Hanani umaze kuba indashyikirwa muri Triathlon

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2017 11:52
0


Triathlon ni umukino utaramara imyaka myinshi hano mu Rwanda. Ni nayo mpamvu kubona umwana w’umukobwa uwukina akanasohokera igihugu biba bisaba kubanza kumenya neza imyumvire afite kuri uwo mukino kugira ngo atinyure bagenzi be ndetse anasubize ibibabo by’amatsiko abantu baba bamwibazaho.



Uwineza Hanani uvuka mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi, ni umukobwa ukunze kugaragara kenshi yegukana ibihembo muri uyu mukino.

INYARWANDA yaramusuye aho aba iwabo mu kagari ka Nengo, atuganiriza byinshi bitandukanye kuri uyu mukino wa Triathlon kuva yawujyamo kugeza ku myaka ikabakaba ine amaze yigaragaraza.

Triathlon ni ubwoko bw’umukino ukusanyiriza hamwe imikino itatu (3) isanzwe izwi ku isi no mu Rwanda. Muri uyu mukino abarushanwa basabwa kwiruka (Athletics), Koga (Swimming) no gusiganwa ku igare (Cycling). Iyi mikino yose ikinwa igihe kimwe ikurikiranye.

Dore ikiganiro INYARWANDA yagiranye na Uwineza Hanan:

Inyarwanda: Watangira wibwira abasomyi?

Uwineza: Nitwa Uwineza Hanani, nkaba mfite imyaka 22. Nkina muri Gisenyi Triathlon Club, ndi umunyeshuli ugiye kujya mu mwaka wa gatatu wa kaminuza yigenga ya UTB mu ishami ry’ubukerarugendo, mbese ndi umukobwa mu Rwanda ukina Triathlon. Mvuka mu muryango w’abana batatu , umuhungu umwe (1) n’abakobwa babiri (2).

Inyarwanda: Triathlon tubona ari umukino ugoye kuku uba usaba impano yo kwiruka, koga no gutwara igare icyarimwe. Wowe byaje gute ?

Uwineza: Ubundi mbere na mbere nakinaga umukino wo koga, ariko nyuma haza kuza Triathlon numva ibiwugize mpita nyikunda kuko nari nsanzwe nzi koga, nzi no gutwara igare yewe no kwiruka mbizi, numva ni umukino nshoboye.

Inyarwanda: Triathlon (Koga, Kwiruka no gutwara igare) watangiye kubifatanya ryari?

Uwineza: Ntangira kubifatanya hari mu 2014. Ni bwo nabitangiye kuko maze imyaka hafi ine nkina uyu mukino.

Muri iri ryushanwa riheruka kubera i Kigali Uwineza (wambaye nimero 1) yasiganwe mu bahungu ari umwe

Muri iri rushanwa riheruka kubera i Kigali Uwineza (wambaye nimero 1) yasiganwe mu bahungu ari umwe

Inyarwanda: Wadusangiza ku ntera ukina muri buri cyiciro?

Uwineza: Ubundi twe dukina ibyitwa Sprint (Kuvuduka). Ku igare dukora ibilometero 20 (20Km), mu gusiganwa n’amaguru dukora ibilometero bitanu (5km) naho mu mazi tugakora metero 750.

Inyarwanda:  Kuva mu 2014 kugeza ubu mu 2017 ni ayahe marushanwa waba umaze kwitabira?

Uwineza: Ngitangira mu 2014 twahise dusohoka tujya gukina mu Misiri nzana n’umwanya mwiza (Gatatu).Inaha iwacu i Gisenyi dukina kenshi cyane. Twigeze no kujya gukina i Goma mu 2015.

Uwineza Hanan yakinnye imikino mpuzamahanga

Uwineza Hanan yakinnye imikino mpuzamahanga 

Inyarwanda:  Ko imikino isaba imbaraga usanga abakobwa bayitinya. Tinyura abandi bakobwa.

Uwineza: Abakobwa icyo nababwira nuko baza bakawitabira tukaba benshi kuko kuwukina ndi umwe nanjye ntabwo binshimisha. Nifuza ko baza tukarushanwa tukajya tunasohoka turi benshi.

Inyarwanda: Impano yo gukina imikino itatu (3) icyarimwe uyikomora he ?

Uwineza: Akenshi njye mbona ari amaraso y’umuryango kuko papa wanjye akina Karate bityo bigatuma natwe dutinyuka siporo.Abandi tuvukana bakina umupira w’amaguru.

Inyarwanda: Wadufasha ukatubwira ibihembo n’imidali waba waragiye wegukana?

Uwineza: Mu midali nibuka harimo uwo nakuye mu Misiri kuko waranashimishije cyane kuko icyo gihe twari abantu besnhi cyane. Njyewe nari nambaye nimero ya 300 inyuma hari n’abandi benshi. Urumva ko ntazawibagirwa. Nabaye uwa Gatatu mu bakobwa, banaduhaye amagare icyo gihe. Hano mu Rwanda hari ibihembo nagiye mfata harimo amatelefone, amadekoderi ya Canal+, Imidali n’ibindi.

Uwineza ku igare

Uwineza ku igare amanuka hafi y'ibiro bya Rwanda Revenue Authority 

Inyarwanda: Ibihembo umaze gutwara ubona byarakumariye iki?

Uwineza: Ibihembo bampa wenda mvuze ku ruhande rw’umukino, bituma nkomeza kwishimira umukino wanjye kandi nkarushaho kumva ko nakomeza kugira ngo nzongere mbe uwa mbere.

Inyarwanda: Kuba ukina uyu mukino usa naho usaba imbaraga zidasanzwe, ubona umuryango uvukamo babyakira gute?

Uwineza: Njye mbona bayishimira kuko ntawe birakaza kandi abenshi muri bo usanga bambwira ngo nkomereze aho, nongere imbaraga n’ibyo kurya.

Inyarwanda: Triathlon igufasha iki mu myigire yawe?

Uwineza: Nkora imyitozo mu gitondo kuko niga nimugoroba. Iyo ngiye kwiga nakoze imyitozo mba numva nduhutse mu mutwe nta kibazo mfite bigatuma niga neza.

Inyarwanda: Abantu mwigana ubona  bakwakira gute ?

Uwineza: Abantu b’inshuti zanjye….Ntabwo bambwira ko banyanze kuko ahubwo mba mbona banshimira cyane banambwira ngo nkomeze nkore cyane.

Inyarwanda: Yego ukina Triatlon. Ese ni uwuhe mukino wundi ushobora gufataho umwanya ukaba wawureba?

Uwineza: Football nayo nkunda kuyireba. Ntabwo nzi kuyikina ariko mba mbona ari nziza.

Inyarwanda:  Watubwira ikipe y’umupira w’amaguru ufana hano mu Rwanda no hanze yarwo?

Uwineza: Njyewe ubundi kubera ko iwacu ari i Gisenyi, nkunda kureba imikino ya Etincelles FC naho hanze mfana FC Barcelone.

Inyarwanda: Tujye mu muziki, ni uwuhe muhanzi cyangwa itsinda ry’abo ukunda hano mu Rwanda no hanze yarwo?

Uwineza: Mu Rwanda nkunda Nizzo wo muri Urban Boys. Nkunda ukuntu aririmba naho hanze ni Chris Brown.

Uwineza Hanan avuga ko yishimira umukino akina

Uwineza Hanan avuga ko yishimira umukino akina 

Inyarwanda: Mu mikinire yawe ubona ari izihe mbogamizi uhura nazo?

Uwineza: Ikintu kingora cyane ni igihe tuba tugeze mu mazi. Mu mazi dukoresha imbaraga nyinshi cyane. Uvamo wumva ubwenge bwatakaye mbese kugira ngo noneho ujye kurira igare bikaba intambara. Igare naryo ryajyaga ringora ariko ubu maze kurimenya neza.

Inyarwanda: Nk’umuntu uba muri iyi siporo gira icyo uvuga unatanga ubutumwa.

Uwineza: Triathlon ni umukino mwiza cyane. Njyewe narawukunze kuko maze kuwumenyera. Cyane ndavuga ku bakobwa kuko abahungu barahari, abakobwa nibaze dukine Triathlon, bitabire ari benshi kuko ni mwiza. 

Ushobora kuba utazi koga ariko ukaza ugakora umukino uzi ufatanyije na bagenzi bawe, waba uzi kwiruka ugafatanya n’abandi bagakina ibyo bazi nawe ugakina ibyo ushoboye. Unashatse kwiga kimwe mu byo utazi twakwigisha mu mezi atanu uba wabimenye neza.

Inyarwanda: Reka tugushimire!

Uwineza: Murakoze na mwe!

Uwineza yemeza ko akunda imiririmbire ya Nizzo wo muri Urbana Boys na Chris Brown

Uwineza yemeza ko akunda imiririmbire ya Nizzo wo muri Urbana Boys na Chris Brown

Uwineza Hanan yicaye iwabo mu marembo

Uwineza Hanan yicaye iwabo mu marembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND