Kwizera Janvier uzwi cyane ku izina rya Rihungu ni umunyezamu ukiri muto mu ikipe ya Bugesera FC ibarizwa i Nyamata mu karere ka Bugeser, kuri ubu ku myaka 22 amaze imyaka ine muri iyi kipe yazamukanye nayo iva mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino 2013-2014.
Kwizera Janvier (Rihungu) watangiye gukina umupira mu 2010 i Gikondo mbere yo kujya i Remera muri Shining Boys (2011) aza kuhava mu 2013 itangira mbere gato yo gusubira i Gikondo akahamara umwaka wa 2013 mbere yo kugana i Nyamata muri Bugesera FC.
Kwizera Janvier avuga ko akunda itsinda ry’abahanzi “Dream Boys” akaba anemera cyane Kwizera Olivier umunyezamu bakinanye muri Bugesera FC.
Dukurikire ikiganiro yagiranye na INYARWANDA:
Inyarwanda: Watangira utwibwira.
Igisubizo: Amazina yanjye ni Kwizera Janvier uzwi ku izina rya Rihungu ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru by’umwihariko w’umunyezamu muri Bugesera FC.
Inyarwanda: Shampiyona ya 2017-2018 yabagendekeye gute nka Bugesera FC no ku ruhande rwawe?
J.Kwizera: Ni shampiyona navuga ko itagenze neza ku ikipe ya Bugesera FC n’abakinnyi muri rusange bitewe n’ibihe twagiye tunyuramo navuga ko bitari byiza. Muri macye ntabwo shampiyona 2017-2018 ntabwo yagenze neza ku ruhande rwa Bugesera FC.
Ku ruhande rwanjye ntabwo navuga ko shampiyona yagenze neza kuko nabonye igihe gito cyo gukina. Gusa umwanya muto nabonye nawukoresheje neza nk’uko byari bikwiye, ntabwo byagenze neza 100% ariko nakoze ibyo nari nshoboy icyo gihe.
Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC
Kwizera Janvier amaze imyaka ine (4) mu izamu rya Bugesera FC
Inyarwanda: Muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona nibwo igihe cy’abakinnyi baba bahindura amakipe cyangwa banongera amasezerano aho bahoze, wowe nka Rihungu bihagaze gute?
J.Kwizera: Ndacyafite amasezerano y’umwaka umwe muri Bugesera FC kuko nari mfitemo imyaka ibiri, urumva umwe urarangiye hasigaye umwe.
Inyarwanda: Amasezerano ufite muri Bugesera FC ateye gute, ese yaba afitemo ingingo ikurekura igihe byaba bibaye ngombwa?
J.Kwizera: Mu masezerano yanjye harimo ingingo ivuga ko ikipe yanyifuza habaho ibiganiro hagati ya Bugesera FC nanjye nk’umukinnyi wabo nyuma icyavamo kigakurikizwa. Gusa hari ikipe yashimye uko nkina yamvugisha nyuma nkabimenyesha Bugesera FC tukareba uko bimeze.
Inyarwanda: Bugesera FC twavuga ko ariyo yazamuye izina ryawe, wazamutse gute?
J.Kwizera: Ntangira gukina umupira, natangiriye i Gikondo mu ikipe y’abana yahabaga byari mu 2010. Muri uwo mwaka ni nabwo nahise njya i Remera mu ikipe ya Shining Boys yatozwaga na Nkotanyi utoza Interforce FC. Nahakinnye imyaka ibiri, bigeze mu 2013 ndongera nsubira i Gikondo mu 2013 mpava mu 2014 njya muri Bugesera FC mu cyiciro cya kabiri nzamukana nayo kugeza ubu mu 2018.
Inyarwanda: Kuva na mbere hose wari umunyezamu cyangwa hari indi myanya wakinnye mu kibuga?
J.Kwizera: Kuva nkiri umwanya nakinaga mu izamu kugeza ngeze muri Bugesera FC iri mu cyiciro cya kabiri tukazamuka ndi umunyezamu wa mbere. Icyo gihe tuzamuka natsinzwe ibitego bitatu byonyine mu mikino 39 mbanza mu izamu. Icyo gihe nibwo nahise numva ko umupira ari ikintu kiryoshye.
Ishimwe Pierre murumuna wa Kwizera Janvier nawe ni umunyezamu ndetse uri mu Mavubi U17
Inyarwanda: Ukigera mu cyiciro cya mbere wasanze gitaniye he n’icya kabiri?
J.Kwizera: Nkizamuka numvaga nta cyizere nari mfite cyo kuba nazakina gusa numvaga ko ngiye gufata umushahara uhoraho. Icyo gihe bahise bazana Bikorimana Gerard wari uvuye muri Rayon Sports wari unamaze kuyifasha gutwara igikombe cya shampiyona mpita numva ko ibyanjye bzagorana.
Nyuma ibyi nibazaga ko ngiye kujya mpembwa ntakoze, byaje guhinduka nko ku munsi wa kane wa shampiyona nibwo natangiye guhabwa amahirwe mpita mba umunyezamu wa mbere gutyo.
Inyarwanda: Ni abahe ba myugariro mwakinanye ukumva ko kuba bakuri imbere utekanye?
J.Kwizera: Abakinnyi bakina inyuma navuga naba narahuye nabo nkajya numva nta gihunga mfite, harimo Makengo Frank. Ni umwe mu bantu bakinnye imbere nkumva mfite amahoro. Undi ni Emery Nimubona bakunda kwita Kadogo. Akina inyuma iburyo nawe aba yiteguye gufasha ikipe.
Makengo Frank (Ku mupira) wahoze muri Bugesera FC ni myugariro Kwizera Janvier yizera
Undi musore ni Muhire Anicet bita Gasongo nubwo abantu batamwemera uburyo akina. Uriya arafasha cyane nubwo abantu batamuha amahirwe ngo bamwemere ariko nkatwe dukinana nawe tuzi ko akomeye mu kugarira.
Inyarwanda: Mu bakinnyi mwakinanye ni uwuhe wagiye ubona akunda kugira abandi inama kurusha abandi cyane muri mu kibuga no hanze yacyo?
J.Kwizera: Abo barimo Uwacu Jean Bosco kuko ni umwe mu bakinnyi bashobora gutanga inama ku bakinnyi n’abatoza iyo muri kwiga ku mukino runaka. Undi ni Tubane James; nubwo tutamaranye igihe kinini gusa mu gihe gito twakinanye ubona afite impano yo kugira abandi inama.
Undi mukinnyi nahuye nawe ufite iyo mpano ni Mubumbyi Bernabe. Hari ukuntu ashobora kukureba akabona wenda uri gucika integer, arakuganiriza akaguha ingero zituma ugaruka mu murongo.
Inyarwanda: Mu bakinnyi bataha izamu wumva mujya guhura ukumva hari amahirwe ko aza kukiwinjiza igitego?
J.Kwizera: Nubwo dukinana cyangwa se turi mu ikipe imwe, ruthizamu twahura nkumva ngize impungenge ni Guindo Abdallah kuko no mu myitozo aba amereye nabi mu kuntsinda, bivuze ko tutabana mu ikipe byaba ibibazo.
Undi ni Orotomal Alex wakiniraga Sunrise FC. Uriya ubwo twabaga turi buhure na Sunrise FC byamfataga umwanya wo gutecyereza ku mukino cyane kuko hari ukuntu atsinda ibitego mu buryo butunguranye.
Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC
Inyarwanda: Mu bakapiteni bakuyoboye ni uwuhe warishije abandi gukora ako kazi?
J.Kwizera: Nzabanita David bita Saibad. Niwe wambereye kapiteni turi mu cyiciro cya kabiri tuzamuka mu cya mbere tubana imyaka ibiri ari kapiteni.
Nzabanita David yabaye kapiteni wa Bugesera FC mu myaka ibiri y'icyiciro cya mbere
Nzabanita David (16) ni umukinnyi wa POlice FC
Inyarwanda: Nk’umunyezamu, ni uruhe ruhande wumva ukomeyemo ?
J.Kwizera: Umuntu aba yaragiye ahura n’abatoza batandukanye bamwigisha ibitandukanye. Gusa abatoza bose bantoje bakunze kumbwira ko ndi mwiza mu bijyanye no guhagarara mu izamu no gukinisha amaguru.
Inyarwanda: Ni uwuhe mukino wakinnye ukarangira ukubabaje n’uwaba warakubereye ubudasa?
J.Kwizera: Umukino wambabaje mu buzima ni uwo twakinnye na Etincelles FC i Gisenyi. Twakinaga twe turwana no kutamanuka twumva ko nitubona ayo manota biraza kudufasha, badutsinze igitego ku munota wa nyuma. Uwo mukino sinzawibagirwa. Undi mukino wo wambabaje kurushaho ni uwo twatsinzwemo na Marines FC igitego 1-0 kuko byarambabaje kuko bakidutsinze banaraririye umusifuzi aremera umukino uhita unarangira.
Umukino nakinnye ukanshimisha ni uwo twahuyemo na Rayon Sports dutozwa na Mashami Vincent, icyo gihe badutsinze igitego 1-0 kuko nayikinnye neza numva nta kibazo mfite ndetse nafasha ikipe yanjye kutinjizwa ibitego byinshi.
Icyo gihe nagiye mu izamu bitunguranye kuko Kwizera Olivier niwe wari uwa mbere aza kugira ikibazo cy’urutoki biba ngombwa ko nkina umukino wose bintuguye kandi neza.
Inyarwanda: Hanze n’imbere mu Rwanda ufana ayahe makipe?
J.Kwizera: Hano mu Rwanda birumvikana ni Bugesera FC kuko niyo ingejeje aha kuko naho najya hose naba narakuriye muri Bugesera FC. Hanze mafana Real Madrid na Arsenal.
Inyarwanda: Mu bijyanye na muzika uhagaze he ?
J.Kwizera: Muri muzika nkuda injyana ya R&B nkaba ndi umufana wa Dream Boys kuva mu myaka ishize baza muri muzika.
Kwizera Janvier umunyeza wa Bugesera FC avuga ko iki ari cyo gihe cyo gukora
TANGA IGITECYEREZO