RFL
Kigali

TUBAMENYE: Bishira Latif umaze imyaka 3 muri AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/08/2017 15:16
1


Bishira Latif myugariro w’ikipe ya AS Kigali n’Amavubi ni umukinnyi wazamukiye mu ikipe ya SEC Academy nyuma yo kuva mu maboko ya Vigoureux umutoza w’abana mu karere ka Rubavu. Kuri ubu ni umukinnyi w’imyaka 21 unitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.



Bishira Latif yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi batarengeje imyaka 17 bagiye mu mikino ya gishuti muri Nigeria mu 2012. Muri uyu mwaka wa 2017, uyu musore yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Nkuru) yashakaga itike y’imikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera muri Kenya nubwo byaje kugorana ko iyo tike yaboneka.

Bishira Latif myugariro wa AS Kigali n'Amavubi

Bishira Latif myugariro wa AS Kigali n'Amavubi

Muri iyi nkuru tugiye kureba cyane ku buzima bw’uyu musore uvuka i Gisenyi mu Karere ka Rubavu twibanda cyane ku mupira w’amaguru.

Inyarwanda:  Watangira utwibwira?

Bishira: Nitwa Bishira Latif nkaba ndi umukinnyi muri AS Kigali nkaba mazemo imyaka itatu ndetse nkaba nsigajemo umwaka umwe.

Inyarwanda: AS Kigali uraza kuyigumamo cyangwa nawe urashaka guhindura ikipe?

Bihsira: Ndacyafite amasezerano ya AS Kigali mu gihe cy’umwaka umwe cyereka bigenze ukundi kwiza kurushaho habaho ukumvikana na AS Kigali ariko ndi umukinnyi wa AS Kigali.

Inyarwanda: AS Kigali ko numva umazemo igihe kinini, waba wari wasinye imyaka ine icya rimwe?

Bishira: Nagiye nongeza.Nagezemo mu 2013 nsinyamo umwaka umwe (2013-2014), nyuma nongera ibiri (2014-2017) n’ubu nsigajemo umwe (2017-2-018).

Inyarwanda: Mu gihe umaze ukina ku rwego rw’ikipe nkuru, ni nde , muntu wumva ko yagufashije cyane kurusha abandi?

Bishira: Cyane cyane navuga ko ari abatoza nka Eric Nshimiyimana na Cassa Mbungo Andre bose bagiye bamfasha banzamurira urwego. Muri uyu mwaka w’imikino turangije (2016-2017) hiyongereyeho ko nafashijwe cyane na Kodo…Nshutinamagara Isamael kuko ni uw’iwacu i Gisenyi.

Inyarwanda: Wadufasha ukatubwira umukino wakinnye ukakubabaza n’uwagushimishije?

Bishira: Umwaka ushize w’imikino (2015-2016) byabaye bibi cyane kuko twamaze imikino irindwi (7) tudatsinda. Byari ibibazo bikomeye cyane, umuntu akicara akibaza ahantu ikibazo kiri ukahabura mbese ukumva nawe urigaye. Umukino wanshimishije mu buzima bwanjye, ni igihe dutsinda Rayon Sports muri Super Cup nkigera muri AS Kigali (2013), bwari ubwa mbere nkinira AS Kigali turanatsinda.

Inyarwanda: Ni uwuhe mukinnyi w’inshuti yawe kurusha abandi?

Bishira:  Mfite inshuti nyinshi, ni benshi cyane. Reba nko mu ikipe nkinamo wenda navuga ko bose ari inshuti zanjye ariko cyane Iradukunda Eric Radu, Kayumba Soter ni abantu duhorana cyane no hanze y’ikibuga.

kayumba  Soter imwe mu inkoramutima za Bishira Latif

Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali imwe mu inkoramutima za Bishira Latif

Kayumba  Soter nawe akubutse mu Mavubi yashakaga itike ya CHAN 2018

Kayumba Soter nawe akubutse mu Mavubi yashakaga itike ya CHAN 2018

Iradukunda  Eric Radu indi nshuti ya Bishira Latif banakinana muri AS Kigali

Iradukunda Eric Radu indi nshuti ya Bishira Latif banakinana muri AS Kigali

Inyarwanda: Ni uwuhe rutahizamu ujya guhura nawe ukitegura birushijeho?

Bishira:  Ubundi abantu bagora ko wabafata ni ba rutahizamu baba batembera cyane imbere y’izamu kabone n’iyo yaba adafite umupira. Ndebye navuga ko nka Mico Justin ari we ugira uburyo atembera  bugorana cyane kuko akenshi wisanga afite umupira ari wenyine ntumenye aho yagusigiye kubera kwa guhora agutembera iruhande.

Inyarwanda: Ubushize Nshutinamagara Ismael Kodo yavuze ko uri umwe muri ba myugariro abonamo ubuhanga, byaba ari uko muvuka mu gace kamwe?

Bishira: Urumva Kodo bitewe nuko azi ibijyane n’umupira kundusha. Ndizera ko atapfa kubiterwa n’amarangamutima buriya hari akantu yambonyemo kazamfasha mu myaka iri imbere.

Inyarwanda: Abakinnyi muzwiho gahunda yo guhisha no guhindagura imyaka. Utabeshye ufite imyaka ingahe?

Bishira:  Imyaka yanjye ntabwo nayihindura cyangwa ngo nyihishe. Navutse mu 1996, urumva ko mfite imyaka 21.

Inyarwanda: Ese waba waratangiye umupira ukina nka myugariro?

Bishira:  Njyewe natangiye nkina hagati ahitwa kuri 6 na 8 ariko ngeze muri SEC ni bwo natangiye gukina inyuma no mu Isonga FC.

Inyarwanda: Umwaka w’imikino 2017-2018 ugiye gutangira, ese umwaka w’imikino 2016-2017 wawubonye gute?

Bishira: Uyu mwaka turangije twese twatangiye tumeze neza ariko uko shampiyona yagendaga yigira imbere wasangaga amakipe yari afite abakinnyi bacye byarayagoraga kubona amanota atatu yikurikiranya.

Kuri twe nka AS Kigali ntabwo byari bibi cyane nubwo twabuze igikombe ariko byaduhaye isomo tuzigiraho umwaka w’imikino utaha.

Bishira Latif (wa kabiri uva ibumoso) mu ikipe ya AS Kigali

Bishira Latif (wa kabiri uva ibumoso) mu ikipe ya AS Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fan6 years ago
    Imana iguhe umugisha B. L.





Inyarwanda BACKGROUND