RFL
Kigali

Tour of Erythrea: Uwizeye Jean Claude yahesheje u Rwanda umwanya mwiza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2017 9:35
0


Uwizeye Jean Claude umwe mu bakinnyi batandatu bari bahagarariye u Rwanda mu irushanwa ngarukamwaka yarangije irushanwa ahagaze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange rw’iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya cumi na kane(14).



Ubwo iri rushanwa ryasozwaga kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Asmara, Jean Claude Uwizeye yarangije arushwa amasegonda 38 na Solomon Zemenfes wabaye uwa mbere akoresheje amasaha 16, iminota 44 n’amasegonda 52 (16h44’52’).

Tour of Erythrea iri mu cyiciro cya 2.2 ,yatwawe n’umunya-Erythrea Solomon Zemenfes w’imyaka 20. Uyu musore yabashije kugenda urugendo rwa Km 604.7 ahita aba umunya-Erythrea wa gatanu utwaye iri siganwa mu myaka itandatu ishize.

Amanuel Tsegay (Erythrea) yarangije ku mwanya wa gatatu arushwa amasegonda 40 na Solomon wa mbere ndetse anarushwa amasegonda abiri (2) na Jean Claude Uwizeye wabaye uwa kabiri.

Tesfom Okubamariam ukunze no kwitabira Tour du Rwanda yarangije ku mwanya wa kane arushwa iminota ibiri n’amasegonda umunani (2’8”) na Solomon. Clint Hendricks (South Africa) yarangije ku mwanya wa gatanu.

Jean Bosco Nsengimana yatahanye umwanya wa 23 arushwa iminota 52 na Solomon wabaye uwa mbere. Uwizeyimana Bonaventure ukinira Dimensi0n Data For Qhubeka yatahanye umwanya wa 33 arushwa imonota 53 n’amasegonda 20 (53’20”).

Muri iri rushanwa ryamaze iminsi itanu (5) abakinnyi b’abanyarwanda bari bitabiriye ku nshuro ya mbere barimo Munyaneza Didier ntibarangije iri rushanwa. Munyaneza yavuyemo bageze mu gace ka gatatu abasiganwa bava Dekemhare bagana Mendefera ku ntera ya Km 85.06, Eric Nduwayo avamo mu gace ka kane cyo kimwe na  Jean Paul Ukiniwabo.

Umwaka ushize u Rwanda rwari rwohereje abakinnyi bane bari barimo na Areruye Joseph waje ku mwanya wa 15, Hakuzimana Camera afata umwanya wa 17 mu gihe icyo gihe Uwizeye yatahukanye umwanya wa 18 naho Tuyishime Ephraim yaje ku mwanya wa 27. 

Abakinnyi batanu ba mbere:

1. Solomon Zemenfes (Erit) 16:44:52
2. Jean Claude Uwizeye (Rwa) 0:38
3. Amanuel Tsegay (Erit) 0:40
4. Tesfom Okubamariam (Erit) 2:08
5. Clint Hendricks (S.A) 2:09

Jean Claude Uwizeye (Ubanza ibumoso) yatahanye umwanya wa kabiri

Jean Claude Uwizeye (Ubanza ibumoso) yatahanye umwanya wa kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND