RFL
Kigali

Tour du Senegal: Uwizeyimana yabonye 'Podium', Munyaneza Didier akomeza kuza ku isonga mu bato

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2018 18:02
0


Uwizeyimana Bonaventure umunyarwanda wari watwaye agace ka Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda 2017, yafashe umwanya wa gatatu muri Tour du Senegal akoresheje 3h27m18s ku ntera ya km 148.5. Reguigui (Algeria) yabaye uwa mbere akoresheje 3h27m18s.



Aka gace ka gatatu k’iri rushanwa kavaga Saint Louis bagana Pire Goureye ku ntera ya kilometero 148.5 (148.5 Km). Mu bakinnyi 65 basoje isiganwa, 55 banganyije ibihe (3h27m18s). Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa 26, Ukiniwabo Rene Jean Paul aza ku mwanya wa 29, Byukusenge Patrick aba uwa 41 akurikirwa na Hadi Janvier waje ku mwanya wa 42.

Muri iri siganwa, Reguigui (Algeria) ukinira Sauvac-Natura4Ever amaze gukoresha 8h13m11s mu ntera ya Km 330.3. Uwizeyimana Bonaventure ni we munyarwanda uza hafi kuko ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 22 kuko amaze gukoresha 8h15m26s. Mu bakinnyi bakiri bato, Munyaneza Didier Mbape ni we uri imbere kuko amaze gukoresha 8h13m39s mu gihe Ukiniwabo Rene Jean Paul ari ku mwanya wa munani (8) akaba amaze gukoresha 8h19m33s.

Munyaneza Didier araguma mu mwenda w'umweru (White Jersey)

Munyaneza Didier araguma mu mwenda w'umweru (White Jersey)

Uwizeyimana Bonaventure ni ubwa mbere yatsinda Etape muri Tour du Rwanda

Uwizeyimana Bonaventure ubwo yatwaraga agace ka Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND