RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Ndayisenga Valens yavuze uburyo azafasha Mugisha Samuel kugumana umwenda w’umuhondo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/08/2018 20:27
1


Ndayisenga Valens umunyarwanda ukinira ikipe ya POC Cote de Lumiere mu Bufaransa, ikipe bari kumwe muri Tour du Rwanda 2018 avuga ko kuba Mugisha Samuel yambaye umwenda w’umuhondo nta gahunda afite yo kuyimwambura ahubwo ko hari uburyo azamufasha akayigumana.



Mu kiganiro ygiranye n’abanyamakuru ubwo hasozwaga agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2018 kavaga mu mujyi wa Huye kagera i Musanze (199.7 Km), Ndayisenga Valens yavuze ko kuba Mugisha Samuel yambaye umwenda w’umuhondo ari ibintu byiza ahubwo ko nk’umukinnyi mukuru agomba kureba uko we na Jean Claude Uwizeye yabafasha bakaguma mu myanya y’imbere bityo umwenda w’umuhondo ukaguma mu banyarwanda.

“Ntabwo navuga ngo kuba Mugisha afite umwenda w’umuhondo ngo twahangana nawe ariko ni ukuvuga ngo bombi we na Jean Claude hari uburyo ngomba kubafasha. Mugisha aramutse agize ikibazo, Jean Claude yafata umwenda w’umuhondo ariko nanone ntabwo intego ari ugukura umwenda w’umuhondo kuri Mugisha. Icyo tugomba gukora ni ukugira ngo uriya munya-Ethiopia atazatumeneramo kuko aramutse afashe umwanya wa kabiri nka Mugisha akagira ikibazo byaba birangiye    ”. Ndayisenga Valens

Ndayisenga Valens  yizeye ko abanyarwanda bashobora gusubirana umwenda w’umuhondo

Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda 2014 na 2016

Mu rugendo rwa Huye-Musanze (199.7 Km), Ndayisenga Valens yaje ku mwanya wa gatanu akoresheje 5h11’15’ arushwa amasegonda icumi (10”) na Hellmann Julian watwaye aka gace akoresheje 5h11’04”. Mugisha Samuel ararusha Azedine Lagab iminota ibiri n’amasegonda 58’ (2’58”). Azedine Lagab (Algeria) niwe wari watwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Rwamagana-Rwamagana).

Kuri ubu Hellman Julian ari ku mwanya wa munani (8’) ku rutonde rusange kuko amaze gukoresha 10h36’31’ mu bilometero (417.7 Km) bimaze kugendwa mu duce dutatu (3 Stages) twa Tour du Rwanda 2018.

Kuba Mugsisha Samuel amaze gukoresha amasaha 10h34’ mu 417.7 Km, bivuze ko amurusha iminota ibiri n’amasegonda 31’ (2’31”). Kuri uru rutonde, Uwizeye Jean Claude na HaileMichael Mulu bararushwa na Mugisha Samuel amasegonda 21” yabashyizemo mu rugendo rwa Kigali-Huye.

Ubwo haburaga imizenguruko itatu (3) ninwo Ndayisenga Valens batangiye kumucungira hafi

Ndayisenga Valens (Ibumoso) avuga ko muri iyi Tour du Rwanda 2018 azafasha cyane Mugisha Samuel na Jean Claude Uwizeye 

 Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Rwamagana

Kuri uyu wa Gatatu isiganwa rirava i Musanze rigana i Karongi ku ntera ya 135.8 Km

Mugisha Samuel asesekara i Huye

Mugisha Samuel ubwo yageraga i Huye asoz agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2018

Dore inzira za Tour du Rwanda 2018:

Tariki ya 5 Kanama 2018: Prologue: Rwamagana:104.0 Km (Azedine Lagab 2h12'21")

Tariki ya 6 Kanama 2018: Kigali-Huye: 120.3 Km (Mugisha Samuel:3h08'56")

Tariki ya 7 Kanama 2018: Huye-Musanze: 199.7 Km (Hellmann Julian: 5h11'04")

Tariki ya 8 Kanama 2018: Musanze-Karongi:135.8 Km

Tariki ya 9 Kanama 2018: Karongi-Rubavu: 95.1 Km

Tariki ya 10 Kanama 2018: Rubavu-Kinigi :108.5 Km

Tariki ya 11 Kanama 2018: Musanze-Kigali: 107.4 Km

Tariki 12 Kanama 2018: Kigali-Kigali: 82.2 Km

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mmmm5 years ago
    valens nafashe samuel nawe atware tour du Rwanda kuko nawe baramufashije cyane,igihe yatwaye , ntabe selfish .





Inyarwanda BACKGROUND