RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Ndayisenga Valens yasobanuye impamvu atari gufasha Mugisha Samuel

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/08/2018 6:29
3


Muri iki Cyumweru cyatangiye tariki 5 Kanama 2018 kuzageza kuwa 12 uku kwezi, Abanyarwanda baraba bakurikira umukino ngaruka mwaka wo gusiganwa ku magare. Tour du Rwanda 2018 iri kuba ku nshuro ya cumi (10) kuva mu 2009 ibaye mpuzamahanga. Mugisha Samuel ni we wambaye umwenda w’umuhondo.



Akenshi usanga iyo Umunyarwanda afite uyu mwenda w’umuhondo abakinnyi bandi b’abanyarwanda bagerageza kumuba hafi kugira ngo bamurinde hatagira undi wava ahandi akaba yayimwambura bityo isiganwa rikaba ryataha hanze y’u Rwanda.

Muri Tour du Rwanda 2018 harimo abakinnyi 18 b’abanyarwanda bari mu makipe atanu (5) atandukanye kuko harimo abiri (2) yo hanze n’atatu y’imbere mu gihugu. Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo; Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude bakinira POC Cote de Lumiere (France) ndetse na Niyonshuti Adrien ukinira Sampada Cycling Team (South Africa).

Abandi ni 15 babagabanyije mu makipe atatu (3) arimo; Benediction Club, Les Amis Sportifs na Team Rwanda yahamagawe uyu mwaka.

Urugendo rwa Musanze-Karongi rwari ku ntera ya 135.8 Km

Urugendo rwa Musanze-Karongi rwari ku ntera ya 135.8 Km

Muri iri siganwa, Ndayisenga Valens ni we abakinnyi b’abanyarwanda bafata nk’umutabazi cyangwa mwalimu wabafasha kugira icyo bacyura muri iri siganwa ritera abanyarwanda ibyishimo nta kiguzi ahubwo rikabasanga aho bibereye baritegereje.

Ubwo urugendo rwari rugeze i Karongi ruvuye mu Karere ka Musanze rwari ku ntera ya Kilometero (135.8 Km),  Mugisha Samuel yavuze ko abona irushanwa ryahinduye isura kuko ari guhangana n’abanyamahanga akanahangana n’abanyarwanda barimo na Ndayisenga Valens kuko yamuvumbuye ko adashaka kumufasha nk’uko nawe yafashijwe atwara Tour du Rwanda 2014 na 2016. Mugisha yateruye agira ati:

Urugendo ntabwo rwagenze neza kuko hajemo guhangana, kudashaka gufashanya. Ndakeka ko ibyo byabayeho umwaka ushize ntabwo byari bikwiriye kongera kuba n’uyu mwaka. Ntabwo niyumvisha ukuntu Valens ashaka ko nasigara. Uriya munya-Ethiopia ayijyanye ntabwo baririmba Rwanda Nziza kandi nibaririmba Rwanda Nziza nawe n’ubwo akinira mu Bufaransa ntabwo bivuze ko atari Umunyarwanda, sinzi icyo yivumvisha cyangwa impamvu adashaka kumfasha kandi nawe mbizi neza izo yatwaye bamufashije.

Yunzemo ati” Ntabwo byagenze neza kuri njyewe. Yansatiraga ngasigara njyenyine n’abakinnyi banjye basigaye. Naje gusanga nta kindi nakora kuko numvaga ko atagomba kuncika (Ndayisenga Valens) kuko yashakaga ko abandi babanza kugenda kandi azi ko mbarusha amasegonda 21’’. Urumva rero byabaye akazi katoroshye kuri njyewe. Ndashima Imana yampaye imbaraga sinsigare kandi ntabwo azansiga. Niba ashaka ko duhangana, tuzahangana. Yanyeretse uruhande arimo kandi ntabwo…sinzi”.

Mugisha Samuel aganira n'abanyamakuru i Karongi

Mugisha Samuel aganira n'abanyamakuru i Karongi

Mugisha Samuel yasoje urugendo rwa Musanze-Karongi ubona ababaye

Mugisha Samuel yasoje urugendo rwa Musanze-Karongi ubona ababaye 

Mugisha Samuel yasoje avuga ko atazi ikintu abatoza b’abanyarwanda bari buze gukora mu rugendo rusigaye kugira ngo ibintu bijye mu buryo. Gusa ngo niba Ndayisenga Valens ashaka gukina nk’Umufaransa akomeze abikore ku giti cye. “Ntabwo nzi uko biri bugende, sinzi uko bari buze kubigenza gusa niba ashaka gukina nk’Umufaransa nta kibazo natwe turaza gukina nk’abanyarwanda”. Mugisha Samuel

Mugisha Samuel yavuye i Musanze abanje kuganira na Guverineri w'intara y'amajyaruguru Gatabazi JMV

Mugisha Samuel yavuye i Musanze abanje kuganira na Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Hon Gatabazi JMV 

Ndayisenga Valens umunyarwanda ukina muri POC Cote de Lumiere mu Bufaransa, yari yavuze ko muri iyi Tour du Rwanda 2018 gahunda afite ari ugukora ibishoboka Umunyarwanda (Mugisha Samuel) agatwara umwenda w’umuhondo, gusa ngo kuri ubu byarahindutse kuko ngo abatoza b’ikipe ya POCCL bamubwiye ko batifuza kumubona akinira inyungu za Team Rwanda mu gihe abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda baba bamusaba ko yafasha Mugisha Samuel bityo bigatuma ahera mu gihirahiro. Ndayisenga yagize ati:

Kuri twebwe gahunda ni uko Umunyarwanda yatwara Tour du Rwanda 2018. Umunyarwanda ayitwaye ni byiza, gusa ubu sinzi ngo nakubwira ngo bimeze gute kuko niba abatoza ubwabo bavuze bati ntihagire umuntu wongera kureba ku munyarwanda mugenzi we ahubwo akore ibyo umutoza yamubwiye. 

Yunzemo agira ati “Kandi hari igihe umutoza w’ikipe y’igihugu (Rwanda) akubwira ati 'Kina ibi n’umutoza untoza mu Bufaransa akambwira ati kina ibi. Birancanga nkajya mu irushanwa nkabura n’ibyo nkora, n’ibyo nkoze ngasanga abatoza banjye babigaye, abakinnyi b’ikipe y’igihugu nabo ngasanga babigaye, ngasigara hagati ahubwo umutwe ukandya ngahitamo gukora ibyo nshoboye. Umunyarwanda nayitwara nzishima, natayitwara ubwo abatoza be ni bo bazaba bamutoje nabi cyangwa neza”.

Ndayisenga Valens agera mu mujyi ya Karongi

Ndayisenga Valens agera mu mujyi wa Karongi

Rugg Thimothy umunya-Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Calfonia) ukinira ikipe ya Embrace World Team mu Budage ni we wegukanye agace ka Musanze-Karongi muri Tour du Rwanda 2018 akoresheje 3h31’25” ku ntera ya kilometero 135.8 Km.

Muri uru rugendo Rugg Thimothy yakunze kuba ari imbere kuva ubwo yacomokaga mu gikundi agakora ibilometero ijana (100 Km) mu 135.8 Km ari wenyine kuko yabanje kwizigamira iminota ine n’amasegonda 25 (4’25”) arazamuka agera ku minota itanu (5’) ari wenyine mu muhanda.

Nyuma yo gutwara aka gace, Rugg yabwiye abanyamakuru ko atari yiteguye gukora akazi nk’ako yahuye nako kuko ngo akibyuka yumvaga atameze neza gusa akaba yishimira uburyo yatsindiye ahantu heza yishimira.

“Ntabwo nari niteguye ko biza kuba bikomeye gutya. Muri iki gitondo nabyutse numva ntameze neza ku buryo nari kuba mpangana gutya. Guda ndishimye cyane kuko nageze ku ntsinzi y’irushanwa nishimira kurusha ayandi”. Rugg Thimothy

Rugg Thimothy aganira n'abanyamakuru

Rugg Thimothy aganira n'abanyamakuru

Rugg Thimothy yazamutse imisozi ari wenyine

Rugg Thimothy yazamutse imisozi ya Nyagihanika, Nyabaganga na Rubengera ari wenyine

Amakoni ya Kivumu yose Rugg Thimothy yayazamutse wenyine

Amakoni ya Kivumu yose Rugg Thimothy yayazamutse ari wenyine 

Santere ya Kivumu

Santere ya Kivumu abantu bateregereje igare 

Gusa n'ubwo Rugg yari yagumye imbere y’igikundi, yaje kugorwa no kuzamuka agasozi ko hejuru y’ikiyaga cya Kivu bituma agakundi k’abakinnyi barimo Hakiruwizeye Samuel, Mugisha Samuel na Hadi Janvier bamusatira bityo iminota itanu (5’) iramanuka igera ku minota ibiri n’amasegonda 30’ (2’30”).

Kugabanuka kw’ibi bihe, byabaye amahire akomeye kuri Mugisha Samuel kuko yagumanye umwenda w’umuhondo atuje kuko hagati ye na Rugg Thimothy harimo iminota 22’08” ku rutonde rusange.

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo i Karongi

Muri aka gace, Hakiruwizeye Smauel yaje akurikiye Rugg Thimothy kuko yakoresheje 3h33’35”, Munyaneza Didier aza ari uwa gatatu akoresheje 3h33’49”. Uwizeye Jean Claude aza ari uwa gatanu akoresheje 3h33’49”.

Mugisha Samuel yaje ari uwa munani (8) akoresheje 3h33’53” arushwa na Rugg Thimothy iminota ibiri n’amasegonda 28’’ (2’28”). Ndayisenga Valens yaje ku mwanya wa 16 akoresheje 3h33’56” mu gihe Azedine Lagab watwaye agace ka Rwamagana-Rwamagana yaje ku mwanya wa 19 akoresheje 3h33’56”.

Mu itangwa ry’ibihembo by’umunsi, Munyaneza Didier yatwaye ibihembo bine (4) mu icyenda (9) byatanzwe nk’uko byateguwe muri iyi Tour du Rwanda 2018. Mugisha Samuel yahawe umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey) nk’uwuhiga abandi ku rutonde rusange, igihembo cy’umukinnyi ukiri muto, umunyafurika n’umunyarwanda witwaye neza.

Rugg Thimothy yahawe umwambaro w’umukinnyi watwaye agace k’umunsi (Musanze-Karongi), umukinnyi wazamutse kurusha abandi kuko udusozi twose uko twari dutatu yatuzamutse ari uwa mbere ndetse anahabwa igihembo cy’umukinnyi warushije abandi guhatana.

Hadi Janvier yongeye guhembwa nk’umukinnyi urusha abandi imbaduko (Best Sprinter) mu gihe ikipe y’umunsi yongeye kuba POC Cote de Lumiere (France) ikinamo Ndayisenga Valens na Jean Claude Uwizeye. Hadi Janavier yari yatsindiye iki gihembo mu gace ka Huye-Musanze nk’uko POC CL yari yahawe iki gihembo mu rugendo rwa Huye-Musanze.

Ndayisenga Valens yatwaye Tour du Rwanda 2014 na 2016

Ndayisenga Valens yatwaye Tour du Rwanda 2014 na 2016

Icyayi cyo mu Rutsiro

Icyayi cyo mu Rutsiro 

Dore uko abakinnyi 10 bakurikiranye mu rugendo rwa Musanze-Karongo (135.8 Km):

1.Rugg Thimothy (USA): 3h33’25”

2.Hakiruwizeye Samuel (Rwanda): 3h33’35”

3.Munyaneza Didier (Rwanda): 3h33’49”

4.Lozano Riba David (Espagne): 3h33’49”

5.Uwizeye Jean Claude (POCCL/Rwanda):3h33’53”

6.Mugisha Moise (Rwanda): 3h33’53”

7.HaileMichael Milu (Ethiopia): 3h33’53”

8.Mugisha Samuel (Rwanda): 3h33’53”

9.Hellman Julian (Germany): 3h33’56”

10.Aebi Antoine (Suisse): 3h33’56”

Nsengimana Jean Bosco agera i Karongi mu mujyi

Nsengimana Jean Bosco agera i Karongi mu mujyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo5 years ago
    Valence se ko atangiye nabi ari mubiki
  • JM5 years ago
    Mwaramutse Inyarwanda.com nabasomyi mwese? Njye ndumva ahubwo Valens amaze kuba professional, Yego ni umunyarwanda ariko ndayekereza ko hano afite inshingano zo guhagararira ikipe imuhemba. Mugisha nahatane ahubwo areke kwitwaza mugenzi we kuko batari muri equipe imwe. Courage basore bacu mwese.
  • opensouls5 years ago
    Mwaramutse! Ariko uyu musore aracyari umwana rwose, iri ni irushanwa si imyitozo. Valens akeneye kugaragaza ibikorwa mu ikipe akinamo imuhemba, naho se kuza ngo arafasha abandi ntacyo bimumarira kuko nibamwirukana ntawe uzamuha ayo bamuhemba hano. ahubwo nakurikize inama z umutoza we, iza team Rwanda aziharire abayirimo. this is what I call professionalism





Inyarwanda BACKGROUND