RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Gahunda twari twateguye yadukundiye-Mugisha Samuel

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/08/2018 23:10
0


Mugisha Samuel umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data akaba ari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yishimira yatwaye agace ka Kigali-Huye (120.3 Km) akoresheje 3h08’56” akanambara umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey).



Mu 2017 Areruya Joseph yari yatwaye aka gace akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 12 (3h12’12”). Bivuze ko Mugisha Samuel yagabanije ibihe Areruya Joseph yakoresheje ndetse ko isiganwa ubwaryo riri kwihuta ugereranyije n’umwaka ushize.

Nyuma yo gutwara aka gace, Mugisha Samuel yabwiye abanyamakuru ko mbere yo guhaguruka nka Team Rwanda babanje kwiga uko baza gukina mu gihe isiganwa ryaba rihinduye isura mu nzira kuko ngo uko babivuganye niko byagenze kugeza batsinze. Mugisha Samuel yagize ati:

Byari bimeze neza kuko gahunda twari dufite yagenze nk’uko twari twabipanze ariko ntabwo twari dufite gahunda yo gusatira ariko iyo ugeze mu muhanda ibintu byose birahinduka, byabaye ngombwa ko tubasha kubona uko uwari ufite umwenda w’umuhondo yari amerewe mu misozi, mpita numva ko ngomba gusatira, mbonye tugize iminota itatu (3’) mbona ko byose bishoboka.

Mugisha Samuel aganira n'abanyamakuru i Huye

Mugisha Samuel aganira n'abanyamakuru i Huye 

Asobanura uburyo nk’abakinnyi b’abanyarwanda bakoresheje kugira ngo babashe kwigobotora Hailemichael Mulu (Ethiopia), Mugisha yavuze ko we na Jean Claude Uwizeye babanje kumvikana ko bakomeza kugenda bamusimburanwaho kugeza bamugejeje i Huye bakareba uko ari bube ahagaze.

“Ntabwo ntekereza ko yari kudutsinda kuko turi abanyarwanda babiri we yari umwe. Nta kintu yari gukora twahise tuvuga ko mu bilometero bitanu bya nyuma tuza kumusatira, ni ko byagenze ntabwo nibaza ko yari kudutsinda”. Mugisha Samuel

Mugisha Samuel niwe wahawe umwenda w'umunyafurika wahize abandi

Mugisha Samuel ni we wahawe umwenda w'umunyafurika wahize abandi

Mu rugendo rwo kuva Kicukiro-Centre kugera imbere y’inzu ndanga murage munsi gato ya Gare ya Huye, Uwizeye Jean Claude, Mugisha Smauel na Hailemichael  bari bakiri kumwe bakorana ndetse binagoye ko umuntu yari guhamya uwuza gutsinda hagati yabo.

Gusa, Mugisha Samuel yaje kuvuga ko ubwo haburaga ibilometero bitatu (3 Km) hafi ya sitade Huye, yaje gufata umwanzuro wo gucomoka akarinda agera ku murongo. Ibi byanamufashije kubasigamo amasegonda 21”.

“Twageze mu bilometero bitatu (3 Km) ndavuga nti reka nsatire kuko uriya munya-Ethiopia ntabwo muzi, hari igihe twari kumugeza ku murongo akadutsinda ariko navuze nti nankurikira Claude aramukurikira cyangwa nakurikira Claude nanjye mukurikire”. Mugisha Samuel

Mu gace ka Kigali-Huye (120.3 Km), Mugisha Samuel yarushije Uwizeye Jean Claude na HaileMichael Mulu amasegonda 21”, akarusha Munyaneza Didier iminota itatu n’amasegonda 24 (3’24”).

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, Tour du Rwanda 2018 irakomereza i Musanze ivuye i Huye abasiganwa baciye mu karere ka Ngororero, urugendo rufite intera ya kilometero (199.7 Km).

MaileMichael Mulu yabaye umukinnyi wazamutse kurusha abandi

MaileMichael Mulu yabaye umukinnyi wazamutse kurusha abandi

Igikundi gisesekara i Huye

Igikundi gisesekara i Huye 

Azedine Lagab yambuwe umwenda w'umuhondo

Azedine Lagab yambuwe umwenda w'umuhondo

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de la Lumiere imbere ya MaileMichael Mulu (Ethiopia)

Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de la Lumiere imbere ya MaileMichael Mulu (Ethiopia)

Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel ubwo yari Kicukiro mbere gato yo guhatana

Ruberwa Jean Damascene ubwo yari Kicukiro mbere gato yo guhatana 

Ethipian Team

Ikipe y'igihugu ya Ethiopia ubwo bari bicaye Kicukiro mugitondo cy'uyu wa Mbere

Ikipe y'igihugu ya Ethiopia ubwo bari bicaye Kicukiro mu gitondo cy'uyu wa Mbere

Aho isiganwa ryatangiriye ku isoko rya Kicukiro

Aho isiganwa ryatangiriye ku isoko rya Kicukiro

Ivan Wulffaert umuyobozi wa SKOL Rwanda

Ivan Wullfaert umuyobozi mukuru wa SKOL mu Rwanda 

Tour du Rwanda 2018

Abafana ba SKOL basaba ibirango byayo

Abafana ba SKOL basaba ibirango byayo

Hadi Janvier aganira na SKOL mbere yo guhaguruka Kicukiro

Hadi Janvier aganira na SKOL mbere yo guhaguruka Kicukiro

Ndayisenga Valens

Ndayisenga Valens

Uwizeyimana Bonaventure ku Kicukiro mbere yo gutangira isiganwa

Uwizeyimana Bonaventure ku Kicukiro mbere yo gutangira isiganwa

Team Rwanda 2018

Team Rwanda biyandikisha mbere yo guhaguruka

Team Rwanda biyandikisha mbere yo guhaguruka 

Sampada Cycling Team ikinamo umunyarwanda Niyonshuti Adrien

Sampada Cycling Team ikinamo umunyarwanda Niyonshuti Adrien 

Munyaneza Didier ufite shampiyona y'u Rwanda

Munyaneza Didier ufite shampiyona y'u Rwanda 

 Niyonshuti Adrien aganira na SKOL mbere yo guhaguruka Kicukiro

 Niyonshuti Adrien aganira na SKOL mbere yo guhaguruka Kicukiro 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND