RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Umunya-Ethiopia Temalew Bereket yatwaye agace ka Rubavu-Kinigi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/08/2018 10:32
0


Temalew Bereket ukinira ikipe y'igihugu ya Ethiopia niwe watwaye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2018 kavaga i Rubavu kagana mu Kinigi kuko yaje imbere y'igikundi cyarimo Mugisha Samuel.



N'ubwo Temalew Bereket ukinira ikipe y'igihugu ya Ethiopia yatwaye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2018, Mugisha Samuel arakomeza kwambara umwenda w'umuhondo kuko yahagereye rimwe na Hailemichael Mulu asanzwe arusha amasegonda 21'. Mugisha Samuel aracyambaye umwenda w’umuhondo kuko ari imbere ku rutonde rusange rw’isiganwa riri kuba ku nshuro ya 10 kuva mu 2009.

Temalew Bereket ukinira ikipe y'igihugu ya Ethiopia yakoresheje 2h53'38" mu ntera ya 108.5 km mu gihe Mugisha Samuel yaje ku mwanya wa 20 asigwa 2'44". Mugisha Samuel arakomeza kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange kuko amaze gukoresha 19h31'52" akaba asiga Temelew Bereket iminota irenga 42'28".

Uwizeye Jean Claude aracyarushwa amasegonda 21" mu gihe HaileMichaek Mulu ari inyuma ya Mugisha Samuel amasegonda 24".

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo  yahageze nyuma y'amasegonda atatu (3") ari uwa 7

Mugisha Samuel aracyambaye umwenda w'umuhondo

Uko agace ka 6 kari gahagaze mu muhanda wa Rubavu-Kinigi (108.5 Km):

10h00': Abasiganwa bahagurutse ku kibanza kiri kubakwamo isoko n'ubundi ahasorejwe urugendo rwa Karongi-Rubavu.

10h11': Nsengimana Jean Bosco yasoje akazenguruko ka mbere ari imbere.

10h26': Hadi Janvier yasoje umuzenguruko wa kabiri ari imbere.

10h50': Abasiganwa bari basoje kuzenguruka umujyi wa Gisenyi bari mu gikundi (Peloton) kirimo na Mugisha Samuel ufite umwenda w'umuhondo. Hano bari bafashe urugendo nyirizina bagana mu Kinigi.

11h27': Ndayisenga Valens umunyarwanda ukinira POC Côte de la Lumiere yatwaye amanota y'akazamuko ka mbere kabanza mbere y'uko bagera ku Nyundo. Aka gasozi yakazamutse neza anasoza ibilometero (37.5 KM).

Ndayisenga Valens ufite Tour du Rwanda ebyiri (2014 na 2016) yazamutse akurikiwe na Mugisha Samuel mu gihe Munyaneza Disdier yazamutse ari uwa gatatu. Akandi kazamuko kari kuri Sashwara winjira muri Mukamira ku ntera ya kilometero (65.6 Km).

11h37: Ndayisenga Valens yakoze ubusatirizi bukomeye acomoka mu bandi ahita yomekwa na Munyaneza Didier. Haburaga ibilometero (58 Km) ugana mu Kinigi.

11h58': Munyaneza Didier na Ndayisenga Valens bari bashatse gucika bahita bagarurwa n'itsinda ry'abakinnyi barindwi (7) barimo Mugisha Samuel ufite umwenda w'umuhondo. Ibi bibaye nyuma y'uko Munyaneza Didier na Ndayisenga Valens bari bamaze gukora ibilometero ( 10 Km) ari bonyine.

12h15': Buru Temesgen yafashe amanota ya sprint ya mbere iri kuri sitasiyo SP ya Mukamira.

12h28': Haburaga ibilometero (25 Km). Abakinnyi barindwi (7) bacomotse barimo na Mugisha Samuel barasiga igikundi iminota itatu n'amasegonda 30" (3'30").

12h30': Desalegn Temalew yahawe amanota y'akazamuko ka kabiri kari Sashwara ku ntera ya kilometero (65.6 Km).

Hellmann Julian asesekara ku murongo usoza isiganwa i Musanze

Hellmann Julian asesekara ku murongo usoza isiganwa i Rubavu ubwo Tour du Rwanda yari ivuye i Karongi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND