RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018:Hellmann Julian atwaye agace ka Karongi-Rubavu, Samuel Mugisha agumana umwenda w'umuhondo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/08/2018 10:22
0


N'ubwo Hellmann Julian ukinira Team Embrace the World yatwaye agace ka Karongi-Rubavu muri Tour du Rwanda 2018, Samuel Mugisha aragumana umwenda w'umuhondo kuko basoreje ku bihe bijya gusa.



Agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2018 kahagurutse mu mujyi wa Karongi saa yine (10h00’) z'uyu wa Kane tariki 9 Kanama 2018 aho abasiganwa berekeje i Rubavu ku ntera ya kilometero 95 (95 Km). Mu mujyi wa Karongi hahagurutse abakinnyi 68 muri 79 batangiye Tour du Rwanda 2018. Bivuze ko abakinnyi 11 bamaze kuvamo. Hellmann Julian ukinira Team Embrace the World ni we watwaye aka gace ka Karongi-Rubavu. 

Umunyarwanda, Mugisha Samuel yaje akurikiwe na Ndayisenga Valens n'ikipe ye ya POC Cote de la Lumiere. Uwizeyimana Bonaventure ari mu bakinnyi baziye rimwe na Hellman Julian. Mu gace ka Karongi-Rubavu (95 km), Hellman Julian yakoresheje 2h27'34" aza arusha Mugisha Samuel amasegonda atatu (3").

Mu guhaguruka, Mugisha Samuel ni we wambaye umwenda w’umundo (Yellow Jersey) kuko mu duce tune (4) tumaze gukorwa muri Tour du Rwanda 2018 afite amasaha 14, iminota irindwi n’amasegonda 53” (14h07’53”) mu ntera ya (553.5 Km). Ku rutonde rusange, Mugisha Samuel arakomeza kuza imbere kuko amaze gukoresha 1635'30" imbere ya Uwizeye Jean Claude wa kabiri kuko amurusha amasegonda 21". Mugisha Samuel ararusha HaileMichael amasegonda 24" akarusha Hellman Julian wa karindwi (7) iminota 2'31".

Dore uko isiganwa ryari rihagaze mu muhanda wa Karongi-Rubavu (95 Km):

10h00': Abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Karongi bagana i Rubavu, urugendo rufite intera ya kilometero 95 (95 Km).

10h21': HaileMichael Mulu yazamutse agasozi ka Nyamuhebe ari imbere anatwara amanota ya mbere. Aha yahazamutse akurikiwe na Kiplagat Cornelius na Buru  Temesgen wa gatatu.

10h33': Hadi Janvier yatwaye amanota ya mbere yo kivuduka (Sprint) i Rubengera kuri sitasiyo SP. Aha yahazamutse akurikiwe na Patrick Byukusenge bakinana muri Benediction Club inyuma yabo haza Doring Jonas (Suisse). Amanota yo kuvuduka yongeye kubarwa bageze kuri sitasiyo SP ya Kabuye.

10h37': Haburaga ibilometero 75 (75 Km) kugira ngo isiganwa rigere i Rubavu. Itsinda ririmo Hadi Janvier, Girardet David, Rugg Thimothy, Tientcheu Michel na Bonaventure Uwizeyimana bose bacomotse mu gikundi (Peloton) bajya imbere. Mugisha Samuel yari ari mu gikundi (Peloton).

11h15': Hakiruwizeye Samuel yavuye mu gikundi na Voss Arnaud biyongereye ku itsinda ry'abacomotse mu gikundi. Hakiruwizeye yaje asanga Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeyimana na Rugg Thimothy.

11h50': Isiganwa ryari rigeze mu ishyamba rya Gishwati. Ndayisenga Valens, Rugg Thimothy, Lozano Riba David na Hadi Janvier ni bamwe mu bacomotse basiga igikundi umunota umwe n'amasegonda arindwi (1'07").

12h00': Mugisha Samuel yari yamaze kwinjira mu itsinda ry'imbere (Break away). Iri tsinda ryasigaga igikundi umunota umwe n'amasegonda 20'' (1'20"). Haburaga ibilometero (20 Km).

12h14': Nta tsinda ry'abakinnyi bari bari imbere bonyine (Break away) ahubwo amazina akomeye yose ari mu gikundi kinini. Baburaga ibilometero (16 Km) ngo bagere aharangirira isiganwa.

12h20': Haburaga ibilometero (10 Km), igikundi kiracyari kinini. Abakinnyi bose bakomeye banarimo Mugisha Samuel bari guhatana basanga umurongo. Iyo bimeze gutya biba bivuga ko abakinnyi baza gusoreza ku muvuduko n'imbaraga (Sprint).

Mugisha Samuel yahagurukanye umwenda w'umuhondo

Mugisha Samuel yahagurukanye umwenda w'umuhondo

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Mugisha Samuel yageze i Karongi akiri nyiri umwenda w'umuhondo

Rugg Thimothy asesekara i Karongi

Rugg Thimothy yatwaye agace ka Musanze-Karongi

Rugg Thimothy yatwaye agace ka Musanze-Karongi

Uwizeye Jean Claude umunyarwanda ukinira POC Cote de la Lumiere bahagurutse ari ku mwanya wa kabiri kuko yarushwaga amasegonda 21” na Mugisha Samuel. Undi Mugisha yarushaga amasegonda 21” ni HaileMichael ukinira ikipe y’igihugu ya Ethiopia kuko bose bari bamaze gukoresha (14h08'14").

Rugg Thimothy asesekara i Karongi

Rugg Thimothy yageze i Karongi ari imbere kuri uyu wa Gatatu

Mu rugendo rwa Karongi-Rubavu rufite uburebure bwa kilometero 95 (95 Km). Abasiganwa bazamutse udusozi dutatu (3) dutangirwaho amanota mu gihe banabonye amanota yo gucomoka (Sprint) mu duce tubiri.

Agasozi ka mbere bakazamutse bageze i Nyamuhebe ubwo bari barenze gato Nyabahanga ku kilometero cya 4.4 (4.4 Km) mbere y'uko bari bazamutse agasozi ka kabiri ku ntera ya kilometero 30.8 (30.8 Km) ahantu barenze bagahita bagera mu gace ka Gisiza, Nkomero na Gakeri.

Agasozi ka nyuma bakazamutse mbere y'uko binjira muri Kinihira basohotse muri Gakeri ku ntera ya kilometero 58.4 (58.4 Km). Amanota yo kuvuduka kurusha abandi (Sprint) yatanzwe mu duce tubiri gusa kuko bwa mbere bayabaze ku kilometero cya 13.7 (13.7 Km) mbere y'uko bongera kuyabara basohoka muri Kabuye ku ntera ya Kilometero 74.9 (74.9 Km).

Munyaneza Didier (Ibumoso) na Rugg Thimothy (iburyo) baganira

Munyaneza Didier (Ibumoso) na Rugg Thimothy (iburyo) baganira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND