Rugg Thimothy umunya-Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Calfonia) ukinira ikipe ya Embrace World Team mu Budage niwe wegukanye agace ka Musanze-Karongi muri Tour du Rwanda 2018 akoresheje 3h31’25” ku ntera ya kilometero 135.8 Km.
Muri uru rugendo Rugg Thimothy yakunze kuba ari imbere kuva ubwo yacomokaga mu gikundi agakora ibilometero ijana (100 Km) mu 135.8 Km ari wenyine kuko yabanje kwizigamira iminota ine n’amasegonda 25 (4’25”) arazamuka agera ku minota itanu (5’) ari wenyine mu muhanda.
Rugg Thimothy asesekara i Karongi
Nyuma yo gutwara aka gace, Rugg yabwiye abanyamakuru ko atari yiteguye gukora akazi nk’ako yahuye nako kuko ngo akibyuka yumvaga atameze neza gusa akaba yishimira uburyo yatsindiye ahantu heza yishimira.
“Ntabwo nari niteguye ko biza kuba bikomeye gutya. Muri iki gitondo nabyutse numva ntameze neza ku buryo nari kuba mpangana gutya. Guda ndishimye cyane kuko nageze ku ntsinzi y’irushanwa nishimira kurusha ayandi”. Rugg Thimothy
Rugg Thimothy kuri ubu yahawe izina rya Nyirimisozi igihumbi kuko imisozi yo mu burengerazuba bw’u Rwanda amaze kuyimenyera kuko muri Tour du Rwanda 2016 yatwaye agace ka Karongi-Rusizi nyuma yuko yari yatwaye agace kabanziriza Tour du Rwanda 2016 (Prologue) i Kigali.
Mu 2016, Rugg Thimothy yakinaga muri Lowestrates ariko ubu akaba ari mu ikipe ya Embrace The World Team yo mu Budage, ikipe yahise itwara uduce tubiri yikurikiranya kuko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018 Hellman Julian yari yatwaye agace Huye-Musanze.
Rugg Thimothy yazamutse imisozi ya Nyagihanika, Nyabaganga na Rubengera ari wenyine
Yacishagamo akareba inyuma no hirya y'imisozi niba adakurikiwe
Gusa nubwo Rugg yari yagumye imbere y’igikundi, yaje kugorwa no kuzamuka agasozi ko hejuru y’ikiyaga cya Kivu bituma agakundi k’abakinnyi barimo Hakiruwizeye Samuel, Mugisha Samuel na Hadi Janvier bamusatira bityo iminota itanu (5’) iramanuka igera ku minota ibiri n’amasegonda 30’ (2’30”).
Kugabanuka kw’ibi bihe, byabaye amahire akomeye kuri Mugisha Samuel kuko yagumanye umwenda w’umuhondo atuje kuko hagati ye na Rugg Thimothy harimo iminota 22’08” ku rutonde rusange.
Muri aka gace, Hakiruwizeye Samuel yaje akurikiye Ruug Thimothy kuko yakoresheje 3h33’35”, Munyaneza Didier aza ari uwa gatatu akoresheje 3h33’49”. Uwizeye Jean Claude aza ari uwa gatanu akoresheje 3h33’49”.
Mugisha Samuel yaje ari uwa munani (8) akoresheje 3h33’53” arushwa na Rugg Thimothy iminota ibiri n’amasegonda 28’’ (2’28”). Ndayisenga Valens yaje ku mwanya wa 16 akoresheje 3h33’56” mu gihe Azedine Lagab watwaye agace ka Rwamagana-Rwamagana yaje ku mwanya wa 19 akoresheje 3h33’56”.
Mu itangwa ry’ibihembo by’umunsi, Munyaneza Didier yatwaye ibihembo bine (4) mu icyenda (9) byatanzwe nk’uko byateguwe muri iyi Tour du Rwanda 2018.
Mugisha Samuel yahawe umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey) nk’uwuhiga abandi ku rutonde rusange, igihembo cy’umukinnyi ukiri muto, umunyafurika n’umunyarwanda witwaye neza.
Rugg Thimothy yahawe umwambaro w’umukinnyi watwaye agace k’umunsi (Musanze-Karongi), umukinnyi wazamutse kurusha abandi kuko udusozi twose uko twari dutatu yatuzamutse ari uwa mbere ndetse anahabwa igihembo cy’umukinnyi warushije abandi guhatana.
Hadi Janvier yongeye guhembwa nk’umukinnyi urusha abandi imbaduko (Best Sprinter) mu gihe ikipe y’umunsi yongeye kuba POC Cote de Lumiere (France) ikinamo Ndayisenga Valens na Jean Claude Uwizeye. Hadi Janavier yari yatsindiye iki gihembo mu gace ka Huye-Musanze nk’uko POC CL yari yahawe iki gihembo mu rugendo rwa Huye-Musanze.
Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo
Dore uko abakinnyi 10 bakurikiranye mu rugendo rwa Musanze-Karongo (135.8 Km):
1.Rugg Thimothy (USA): 3h33’25”
2.Hakiruwizeye Samuel (Rwanda): 3h33’35”
3.Munyaneza Didier (Rwanda): 3h33’49”
4.Lozano Riba David (Espagne): 3h33’49”
5.Uwizeye Jean Claude (POCCL/Rwanda):3h33’53”
6.Mugisha Moise (Rwanda): 3h33’53”
7.HaileMichael Milu (Ethiopia): 3h33’53”
8.Mugisha Samuel (Rwanda): 3h33’53”
9.Hellman Julian (Germany): 3h33’56”
10.Aebi Antoine (Suisse): 3h33’56”
Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange (General Standing):
1.Mugisha Samuel (Rwanda):14h07’53”
2.Uwizeye Jean Claude (POCCL):14h08’14’’
3.HaileMichael Mulu (Ethiopia):14h08’14’’
4.Lozano Riba David (Espagne):14h09’44’’
5.Doring Jonas (Suisse): 14h10’03’’
6.Ndayisenga Valens (POCCL/Rwanda): 14h10’06’’
7.Hellamann Julian (Germany):14h10’27’’
8.Azedine Lagab (Algeria): 14h10’54’’
9.Munyaneza Didier (Rwanda):14h10’55’’
10.Temalew Bereket Desalegn (Ethiopia): 14h10’57’
Rugg Thimothy asesekara i Karongi yagaragarje ibyishimo
SKOL niyo ihemba uwasesekaye ku murongo ari imbere (Stage Winner)
Hakiruwizeye Samuel yahageze ari uwa kabiri inyuma ya Rugg Thimothy
Ikinyobwa cya Panache kiba kiri aho abakinnyi bafungira feri bagahita bica inyota
Munyaneza Didier yaje ari uwa gatatu
Hellman Julian watwaye agace ka Huye-Musanze yahageze ari uwa 9
Abakinnyi bahagera mu gikundi
Sempoma Felix umutoza mukuru wa Benediction Club aganira n'abakinnyi nyuma yo gusoza
Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo yahageze ari uwa 8
Umwenda w'umuhondo
Rugg Thimothy yakakambye imisozi kurusha abandi
Hadi janvier yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi ibijyanye no kubaduka (Sprint)
Mugisha Samuel yanahembwe nk'umunyafurika wahize abandi
Dore inzira za Tour du Rwanda 2018:
Tariki ya 5 Kanama 2018: Prologue: Rwamagana:104.0 Km (Azedine Lagab 2h12'21")
Tariki ya 6 Kanama 2018: Kigali-Huye: 120.3 Km (Mugisha Samuel:3h08'56")
Tariki ya 7 Kanama 2018: Huye-Musanze: 199.7 Km (Hellmann Julian: 5h11'04")
Tariki ya 8 Kanama 2018: Musanze-Karongi:135.8 Km (Rugg Thimothy: 3h31'25")
Tariki ya 9 Kanama 2018: Karongi-Rubavu: 95.1 Km
Tariki ya 10 Kanama 2018: Rubavu-Kinigi :108.5 Km
Tariki ya 11 Kanama 2018: Musanze-Kigali: 107.4 Km
Tariki 12 Kanama 2018: Kigali-Kigali: 82.2 Km
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO