RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2017: Umwenda w’umuhondo wa Kigali-Huye, Areruya Joseph yawutuye nde?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/11/2017 7:46
0


Areruya Joseph Umunyarwada ukinira Team Dimension Data for Qhubeka watwaye agace ka Kigali ugana i Huye ku ntera ya kilometero 120.3 avuga ko iyi ntsinzi ayitura ababyeyi be bamubyaye bakigomwa nyuma bakamwita Areruya Joseph kugeza magingo aya akaba ari umuntu ushoboye mu mwuga we.



Areruya Joseph yageze mu mujyi wa Huye akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 12 (3h12m12s) mu rugendo rwavaga kuri Gare ya Kacyiru ugana mu mujyi wa Huye. Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutwara aka gace, Areruya Joseph yagize ati

Ni ibyibyimo kuri njyewe, kuri Dimension Data n’umuryango wanjye. Iyi ntsinzi mbere na mbere nyituye mama na papa bambyaye kuko iyo ntabagira ntabwo mba ndi hano. Hari byinshi bigomwe kuba ndi aha (Huye) nka Areruya Joseph kandi by’umwihariko nkogera gushimira abandi banyarwanda.

Areruya Joseph yaje ku isonga nyuma yo kwitwara neza mu bikometero 25 mu rugendo rwaganaga i Huye mbere yuko yambikwa umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey) wari wambawe na Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda waje ku mwanya wa cumi (10) akoresheje (3h13’48’’).

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017, abasiganwa barahaguruka mu Karere ka Nyanza bagana mu mujyi wa Rubavu ku ntera ya kilometero 180 (180 Km) agace kanini kanagoye muri iri rushanwa kuko ni yo ntera ndende kuva Tour du Rwanda yatangira mu 2009.

Gusa Areruya Joseph avuga ko mu bakinnyi yumva bashobora kumwambura uyu mwenda nta munyarwanda urimo kuko abo yavuze bose ni abavuka hanze y’imipaka y’urw’imisozi igihumbi. Areruya Joseph yagize ati:

Umukinnyi ntekereza kuba yatwara umwenda w’umuhondo ni Eyob Metkel na Stephan de Bod dukomoka mu ikipe imwe (Dimension Data). Abo ni abakinnyi mfitiye ubwoba bashobora kuba batwara uyu mwenda w’umuhondo natwaye kuko barakomeye.

Areruya Joseph yavuze ko mu bikometero 25 yabonye ko bishoboka ko yava mu gikundi agasatira Hakiruwizeye Samuel wari imbere bityo aza kubigeraho akoresha amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 12.

Umuhanda wa Nyanza-Rubavu ufite intera ya kilometero 180 (180 km), bitenganyijwe ko abasiganwa nibura baza kuzamuka udusozi dutandatu (6 Climbes) muri uru rugendo rugoye kurusha izindi zabayeho muri Tour du Rwanda.

Dore abakinnyi batanu ba mbere bakurikiranye mu gace ka Kigali-Huye:

1.      Areruya Joseph: 03:12’:12”

2.      Main Kent: 03:13:45”

3.      Eyob Metkel: 03:13:48”

4.      Debretsion Aron: 03:13:48”

5.      Kangangi Suleiman: 03:13:48”

 

Kigali-Huye rwari urugendo narwo rutoroshye

Abakinnyi mu nzira bagana i Huye

Team Rwanda yakunze kuza imbere 

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Areruya Joseph araba yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey) mu muhanda wa Nyanza-Rubavu

Areruya Joseph wa Team Dimension Data

Areruya Joseph i Huye nyuma yo gutwara agace ka Kigali-Huye 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ugushyingo 2017 biteganyijwe ko abakinnyi bagomba guhaguruka mu Karere ka Nyanza bagana mu Karere ka Rubavu ku ntera ya kilometero 180.

Ku munsi wa kane w’isiganwa, abakinnyi bazahaguruka i Rubavu bagana i Musanze kuwa 15 Ugushyingo 2017 bakora intera ya kilometero 95. Bazahaguruka i Musanze kuwa 16 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamata mu Bugesera ku ntera ya kilometero 121 mbere y'uko bazahava ku munsi ukurikira bagana i Rwamagana ku ntera ya kilometero 93.1.

Bazava i Rwamagana kuwa 18 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamirambo ku ntera ya kilometero 86.3 bityo ku Cyumweru bazasoze bazenguruka umujyi wa Kigali aho bazakora intera ya kilometero 120 hanamenyekana uzatwara isiganwa muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND