Ndayisenga Valens umunyarwanda umaze kwegukana irushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka igice kinini cy’u Rwanda (Tour du Rwanda) avuga ko mu irushanwa ry’uyu mwaka abona ko Mugisha Samuel na Areruya Joseph bakinira Dimension Data batamuteye ubwoba kuko arabazi uko bakina kandi abafata nka barumuna be.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ndayisenga w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko kuri iyi nshuro ya cyenda Tour du Rwanda izaba ikinwa azaba acungana n’abanyamahanga bakina muri Dimension Data naho abanyarwanda bayikinamo bo ngo nta bwoba bamuteye kuba bamusiga. Mu gamabo ye Ndayisenga yagize ati;
Dimension irakomeye kandi ikindi nubwo nayitwariyemo umwenda w’umuhondo ku giti cyanje, nabo bazaza baje kuyirwanira nubwo ntakiri umukinnyi wabo kuko nayitwaye mbakinira ni nayo kipe izaba itinyitse si no gukabya. Areruya afite izina, Mugisha nawe nuko yarabiciye biracika umwaka ushize. Ni abakinnyi ku ruhande rwabo nka Dimension Data bameze neza ariko nta bwoba mbafitiye kuko Areruya ndamuzi, Mugisha ndamuzi…Nubwo bakomeye njye ntabwo banteye ubwoba ni nka barumuna banjye ndabazi cyereka nk’abanyamahanga ni bo nzi uko nzabagenza.
Tour du Rwanda 2017 izatangira ku Cyumweru tariki 12-19 Ugushyingo 2017 izenguruke ibice bitandukanye by'igihugu bihwanye n'intera ya Kilometero 819 (Km 819). Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda ya 2014 na 2016 avuga ko muri uyu mwaka ikipe izaba ikanganye ari Dimension Data kandi ko agace (Etape) izaba ikanganye kuko kuva i Nyanza ugana i Rubavu ari urugendo rurerure (180 Km).
Ndayisenga Valens hagati ya Areruya Joseph (Ibumoso) na Mugisha Samuel (Iburyo)/Photo: Ngabo Robben
Gusa avuga ko abanyarwanda bazitwara neza kuko uwo muhanda bawuzi neza kurusha andi makipe n’abakinnyi bakomeye bazaba bari muri Tour du Rwanda 2017. “Etape irimo ikomeye ni iriya y’ibilometero byinshi. Ifite ibilometero 180 izava Nyanza ijya i Rubavu. Ni yo Etape ikomeye irimo kuko irimo imisozi, ni ndende mbese ni Etape izaba igoranye kuri twebwe. Ariko na none abanyarwanda kuko tuhazi bizatworohera kurusha abanyamahanga, bityo rero mbona izindi Etape zitagoranye cyane ku buryo zadutera ubwoba”. Ndayisenga
Ndayisenga avuga ko uyu mwaka yakwizeza abanyarwanda ko azakora ibishoboka akaba yatwara iyi Tour du Rwanda 2017 kuko ngo uretse ikipe ya Dimension Data, Erythrea na Afurika y’Epfo ngo nta yindi kipe yamuhangayikisha.
Muri uyu mwaka, Ndayisenga azaba akinira ikipe ya Tirol Cycling Team yo muri Autriche aho azaba afatanya na bagenzi be bakinana barimo; Gamper Patrick, Knapp Daniel na Vermeulen Moran mu gihe Areruya Joseph na Mugisha Samuel bazaba bakinira Dimension Data bafatanya na Eyob Metkel, Weldu Hafetab na De Bod Stefan.
Urugendo rwa Nyanza-Rubavu ni rwo rurerure kuko rufite intera ya kilometero 180 (180 KM) mu gihe undi muhanda usa naho uwugwa mu ntege ari isiganwa rizaba riva i Musanze rigana i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku ntera ya kilometero 121 (121 KM).
Nk’uko bigaragazwa n’abashinzwe tekinike muri Tour du Rwanda, uru rugendo ruzaba rufite udusozi (Climbes) dutandatu (6) ndetse bakagaragaza ko rizaba ari isiganwa rigoye ku bazaba bahatana. Isiganwa rizava i Nyanza mu ntara y’amajyepfo rigana mu Karere ka Rubavu, rizakinwa kuwa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017.
Muri Tour du Rwanda 2017 harimo imihanda itari imenyerewe mu marushanwa umunani (8) atambutse. Muri izo nzira harimo inzira ya Musanze-Nyamata (121 Km), Nyamata-Rwamagana (93.1 Km), Kayonza-Kigali ( 86.3 Km/Nyamirambo).
Mu kiganiro ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) bagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu tariki 14 Kamena 2017, Bayingana Aimable uyobora iri shyirahamwe yavuze ko bakora ibishoboka ku buryo muri buri Tour du Rwanda hazamo imihanda mishya muri gahunda yo gushimisha abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Izi mpinduka ni zo zatumye imihanda yo mu ntara y’iburengerazuba iburamo nk’umuhanda wa Karongi ugana i Rusizi kuko umwaka ushize wari urimo.
Dore imihanda Tour du Rwanda 2017 izanyuramo:
1.Tariki 12 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali (Prologue): 3.3 KM
2.Tariki 13 Ugushyingo 2017: Kigali-Huye: 120.3 KM
3.Tariki 14 Ugushyingo 2017: Nyanza-Rubavu: 180 KM
4. Tariki 15 Ugushyingo 2017: Rubavu-Musanze: 95 KM
5.Tariki 16 Ugushyingo 2017: Musanze-Nyamata: 121 KM
6.Tariki 17 Ugushyingo 2017: Nyamata-Rwamagana: 93.1 KM
7.Tariki 18 Ugushyingo 2017: Kayonza-Kigali/Nyamirambo: 86.3 KM
8Tariki 19 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali: 120 KM
Abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda 2017 na numero bazaba bambaye:
Tirol Cycling Team
Dimension Data
Eritrea National Team
Rwanda National Team
BIKE AID
BENEDICTION CLUB
Kenyan Riders SAFARICOM
HAUTE SAVOIE AUVERGNE RHONES ALPES
ALGERIE National Team
ETHIOPIE National Team
LOWESTRATES.CA
LES AMIS SPORTIFS
DUKLA BANSKA BYSTRICA
MAURITIUS National Team
TEAM ILLUMINATE
MAROC Nation Team
TANGA IGITECYEREZO