RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2017: 'Mugisha na Areruya Joseph nta bwoba banteye kuko ndabazi'-Ndayisenga Valens

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/11/2017 16:58
0


Ndayisenga Valens umunyarwanda umaze kwegukana irushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka igice kinini cy’u Rwanda (Tour du Rwanda) avuga ko mu irushanwa ry’uyu mwaka abona ko Mugisha Samuel na Areruya Joseph bakinira Dimension Data batamuteye ubwoba kuko arabazi uko bakina kandi abafata nka barumuna be.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ndayisenga w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko kuri iyi nshuro ya cyenda Tour du Rwanda izaba ikinwa azaba acungana n’abanyamahanga bakina muri Dimension Data naho abanyarwanda bayikinamo bo ngo nta bwoba bamuteye kuba bamusiga. Mu gamabo ye Ndayisenga yagize ati;

Dimension irakomeye kandi ikindi nubwo nayitwariyemo umwenda w’umuhondo ku giti cyanje, nabo bazaza baje kuyirwanira nubwo ntakiri umukinnyi wabo kuko nayitwaye mbakinira ni nayo kipe izaba itinyitse si no gukabya. Areruya afite izina, Mugisha nawe nuko yarabiciye biracika umwaka ushize. Ni abakinnyi ku ruhande rwabo nka Dimension Data bameze neza ariko nta bwoba mbafitiye kuko Areruya ndamuzi, Mugisha ndamuzi…Nubwo bakomeye njye ntabwo banteye ubwoba ni nka barumuna banjye ndabazi cyereka nk’abanyamahanga ni bo nzi uko nzabagenza. 

Tour du Rwanda 2017 izatangira ku Cyumweru tariki 12-19 Ugushyingo 2017 izenguruke ibice bitandukanye by'igihugu bihwanye n'intera ya Kilometero 819 (Km 819). Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda ya 2014 na 2016 avuga ko muri uyu mwaka ikipe izaba ikanganye ari Dimension Data kandi ko agace (Etape) izaba ikanganye kuko kuva i Nyanza ugana i Rubavu ari urugendo rurerure (180 Km).

Ndayisenga Valens hagati ya Areruya Joseph (Ibumoso) na Mugisha Samuel (Iburyo)

Ndayisenga Valens hagati ya Areruya Joseph (Ibumoso) na Mugisha Samuel (Iburyo)/Photo: Ngabo Robben

Gusa avuga ko abanyarwanda bazitwara neza kuko uwo muhanda bawuzi neza kurusha andi makipe n’abakinnyi bakomeye bazaba bari muri Tour du Rwanda 2017. “Etape irimo ikomeye ni iriya y’ibilometero byinshi. Ifite ibilometero 180 izava Nyanza ijya i Rubavu. Ni yo Etape ikomeye irimo kuko irimo imisozi, ni ndende mbese ni Etape izaba igoranye kuri twebwe. Ariko na none abanyarwanda kuko tuhazi bizatworohera kurusha abanyamahanga, bityo rero mbona izindi Etape zitagoranye cyane ku buryo zadutera ubwoba”. Ndayisenga

Ndayisenga avuga ko uyu mwaka yakwizeza abanyarwanda ko azakora ibishoboka akaba yatwara iyi Tour du Rwanda 2017 kuko ngo uretse ikipe ya Dimension Data, Erythrea na Afurika y’Epfo ngo nta yindi kipe yamuhangayikisha.

Muri uyu mwaka, Ndayisenga azaba akinira ikipe ya Tirol Cycling Team yo muri Autriche aho azaba afatanya na bagenzi be bakinana barimo; Gamper Patrick, Knapp Daniel na Vermeulen Moran mu gihe Areruya Joseph na Mugisha Samuel bazaba bakinira Dimension Data bafatanya na Eyob Metkel, Weldu Hafetab na De Bod Stefan.

Urugendo rwa Nyanza-Rubavu ni rwo rurerure kuko rufite intera ya kilometero 180 (180 KM) mu gihe undi muhanda usa naho uwugwa mu ntege ari isiganwa rizaba riva i Musanze rigana i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku ntera ya kilometero 121 (121 KM).

Nk’uko bigaragazwa n’abashinzwe tekinike muri Tour du Rwanda, uru rugendo ruzaba rufite udusozi (Climbes) dutandatu (6) ndetse bakagaragaza ko rizaba ari isiganwa rigoye ku bazaba bahatana. Isiganwa rizava i Nyanza mu ntara y’amajyepfo rigana mu Karere ka Rubavu, rizakinwa kuwa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017.

Muri Tour du Rwanda 2017 harimo imihanda itari imenyerewe mu marushanwa umunani (8) atambutse. Muri izo nzira harimo inzira ya Musanze-Nyamata (121 Km), Nyamata-Rwamagana (93.1 Km), Kayonza-Kigali ( 86.3 Km/Nyamirambo).

Mu kiganiro ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) bagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu tariki 14 Kamena 2017, Bayingana Aimable uyobora iri shyirahamwe yavuze ko bakora ibishoboka ku buryo muri buri Tour du Rwanda hazamo imihanda mishya muri gahunda yo gushimisha abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Izi mpinduka ni zo zatumye imihanda yo mu ntara y’iburengerazuba iburamo nk’umuhanda wa Karongi ugana i Rusizi kuko umwaka ushize wari urimo.

Dore imihanda Tour du Rwanda 2017 izanyuramo:

1.Tariki 12 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali (Prologue): 3.3 KM

2.Tariki 13 Ugushyingo 2017: Kigali-Huye: 120.3 KM

3.Tariki 14 Ugushyingo 2017: Nyanza-Rubavu: 180 KM

4. Tariki 15 Ugushyingo 2017: Rubavu-Musanze: 95 KM

5.Tariki 16 Ugushyingo 2017: Musanze-Nyamata: 121 KM

6.Tariki 17 Ugushyingo 2017: Nyamata-Rwamagana: 93.1 KM

7.Tariki 18 Ugushyingo 2017: Kayonza-Kigali/Nyamirambo: 86.3 KM

8Tariki 19 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali: 120 KM

Abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda 2017 na numero bazaba bambaye:

Tirol Cycling Team

  • 1 Ndayisenga Valens
  • 2 Gamper Patrick
  • 3 Knapp Daniel
  • 4 Vermeulen Moran

Dimension Data

  • 11 Eyob Metkel
  • 12 Areruya Joseph
  • 13 Mugisha Samuel
  • 14 Weldu Hafetab
  • 15 De Bod Stefan

Eritrea National Team

  • 21 Okubamariam Tesfom
  • 22 Musie Mehari Saymon
  • 23 Tsegay Amanueal
  • 24 Debretsion Aron
  • 25 Mebrahtom Natnael

Rwanda National Team

  • 31 Nsengimana Jean Bosco
  • 32 Uwizeye Jean Claude
  • 33 Byukusenge Patrick
  • 34 Ukiniwabo Jean Paul Rene
  • 35 Munyaneza Didier

BIKE AID

  • 41 Holler Nikodemus
  • 42 Kipkemboi Salim
  • 43 Kangangi Suleiman
  • 44 Langat Geoffrey
  • 45 Van Engellen Adne

BENEDICTION CLUB

  • 51 Hategeka Gasore
  • 52 Nduwayo Eric
  • 53 Ruberwa Jean
  • 54 Nizeyimana Alexis
  • 55 Uwizeyimana Bonaventure

Kenyan Riders SAFARICOM

  • 61 Kiplagat Kelvin Kiping’Etich
  • 62 Gathiambo Joshpat
  • 63 Kariuki John
  • 64 Kimutai Andrew
  • 65 Kipkemboi Kiplagat Cornelius

HAUTE SAVOIE AUVERGNE RHONES ALPES

  • 71 Fournet Fayard Sebastien
  • 72 Clavel Sylvain
  • 73 Jeannes Mathieu
  • 74 Roux Nicolas
  • 75 Goudin Valentin

ALGERIE National Team

  • 81 Lagab Azzedine
  • 82 Mansouri Abderrahmane
  • 83 Mansouri Islam
  • 84 Lounis Mehdi
  • 85 Hamza Yacine

ETHIOPIE National Team

  • 91 Giday Kibrom
  • 92 Gebremariam Fiseha
  • 93 Ebrahim Redwan
  • 94 Gebrewahd Tamrat Meresa
  • 95 Redae Tedros

LOWESTRATES.CA

  • 101 McPhaden Cameron
  • 102 Keeping Stephen
  • 103 Cusson Fradet Jules
  • 104 Wachtendorf Brelt
  • 105 Greene Edward

LES AMIS SPORTIFS

  • 111 Tuyishimire Ephrem
  • 112 Rugamba Janvier
  • 113 Uwingeneye Jimmy
  • 114 Hakiruwizeye Samuel
  • 115 Mfitumukiza Jean Claude

DUKLA BANSKA BYSTRICA

  • 121 Tybor Patrik
  • 122 Oros Samuel
  • 123 Foltan Adrian
  • 124 Mahdar Martin
  • 125 Palcak Josef

MAURITIUS National Team

  • 131 Rougier-Lagane Christopher
  • 132 Le Court de Billot Olivier
  • 133 Mayer Alexendre
  • 134 Lincoln Yannick
  • 135 How Saw Keng Mathew

TEAM ILLUMINATE

  • 141 Avila Vanegas Edwin Alcibiades
  • 142 Mccutcheon Connor
  • 143 Piper Cameron
  • 144 Eastern Griffin
  • 145 Pellaud Simon

MAROC Nation Team

  • 151 AIT El bdia Anass
  • 152 Benouzza Hicham
  • 153 Sabbahi Lahcen
  • 154 Sabbahi El Houcaine
  • 155 Saber Lahcen
  • Uva ibumoso: Jean Bosco Nsengimana, Patrick Byukusenge na Ndayisenga Valens bose bazaba bahatanira gutwara Tour du Rwanda 2017
  • Uva ibumoso: Jean Bosco Nsengimana, Patrick Byukusenge na Ndayisenga Valens bose bazaba bahatanira gutwara Tour du Rwanda 2017 /Photo: Samuel Ngendahimana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND