RFL
Kigali

Eyob Metkel yatwaye agace ka Kayonza-Kigali muri Tour du Rwanda 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/11/2017 11:24
0


Abasiganwa bazamutse udusozi tune (4) dutangirwaho amanota. Batangiye bazamuka agasozi ka Ntunga, bageze ku ntera ya km 63.6 bazamuka akandi gasozi. Eyob Metkel ukinira Team Dimension Data ni we watwaye agace ka Kayonza-Kigali.



Areruya Joseph ni we wahagarukanye “Maillot Jaune” kuko ku rutonde rusange asiga Eyob Metkel amasegonda 38”. Uwizeyimana Bonaventure ni we wahagurukanye umwenda wa SKOL kuko ni we watwaye agace ka Nyamata-Rwamagana akoreheje 2h16’28’’. Tour du Rwanda 2017 agace ka Kayonza-Kigali, yarangiye Eyob Metkel ukinira Team Dimension Data ari we utwaye aka gace. Areruya Joseph yahageze ari uwa 2. Areruya Joseph aragumana umwenda w'umuhondo kuko yahagereye rimwe na Eyob Merkel bakinana muri Team Dimension Data.

Areruya Joseph na Team Dimension Data akinira

Areruya Joseph na Team Dimension Data akinira 

Kayonza-Kigali udaciye mu yandi makoni

Kayonza-Kigali udaciye mu yandi makoni

Areruya Joseph wambaye "Maillot Jaune" ajya gusinya mbere yo guhaguruka

Areruya Joseph wambaye "Maillot Jaune" ajya gusinya mbere yo guhaguruka

SKOL nk'abandi baterankunga nibo babanza kugenda

SKOL nk'abandi baterankunga nibo babanza kugenda

Team Rwanda 2017 bishyushya

Team Rwanda 2017

Team Rwanda 2017 bishyushya

Eyob Metkel aganira na Areruya Joseph

Eyob Metkel aganira na Areruya Joseph

 Rugamba Janvier wa Les Amis Sportifs de Rwamagana

Rugamba Janvier wa Les Amis Sportifs de Rwamagana

Abafana ku mihanda

Abafana b'Amavubi

Abafana ku mihanda

Biteganijwe ko abasiganwa bagera kuri sitade ya Kigali saa saba n'imijota 10' (13h10')

Biteganijwe ko abasiganwa bagera kuri sitade ya Kigali saa saba n'imijota 10' (13h10')

LIVE REPORTING...

11h00': Abasiganwa bahagurutse muri Rondpoint ya Kayonza bagana kuri sitade ya Kigali.

Nibinjira muri Kigali baramanuka Kigali Parents School-Kimironko-Kibagabaga-Kabuga ka Nyarutarama-Kagugu-ULK-Gisozi ku Rwibutso-Kinamba-Yamaha-Nyabugogo-Kimisagara-Kwa Mutwe-Nyamirambo (Stade ya Kigali).

11h25': Abakinnyi nka Natnael Merahton, Jean Claude Uwizeye na Cameron Mcphedan bacomotse bahunga igikundi

11h33': Igikundi gisohotse muri Kayonza harimo amasegonda 12" hagati yabo n'itsinda ribakurikiye.

11h34': Aron Debreton , Gasore Hategeka, Stephen Keeping, Azedine Lagab na Adne Van Englen ni bo bari imbere. 

11h43': Igikundi kigiye gutangira kuzamuka Ntunga. Nibahagera baraba bamaze kugenda Km 24.3

11h51': Jean Bosco Nsengimana ni we uhawe amanota yo kuzamuka Ntunga. 

12h10': Natnael Mebrahtom na Ruberwa Jean bari imbere y'igikundi igihe kingana na 1'30''

12:34': Natnael Mebrahtom, Ruberwa, KentMain, Eyob Metkel bari imbere mu gihe abasiganwa bamaze gukora km 63. Bari imbere y'igikundi 48".

12h37': Nsengimana Jean Bosco yongeye kwitwara neza ku gapando (akazamuka) kabanziriza kwinjira muri Kibagabaga

Eyob, Ruberwa, KentMain, ...baracomotse basize igikundi 25"

12h51':Eyob, Ruberwa, KentMain, ...baracomotse basize igikundi 16". Mu minota itarenze 20' turamenya uwatsinze kuko abasiganwa bategerejwe mu muhanda wa Kimisagara-Chez Mutwe.

12h58': Abasiganwa bari kuzamuka kwa Mutwe

Eyob Metkel ukinira Team Dimension Data atwaye agace ka Kayonza-Kigali

Inkuru irambuye ni mukanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND