RFL
Kigali

Uwizeyimana Bonaventure yatwaye agace ka Nyamata-Rwamagana, Areruya agumana umwenda w’umuhondo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/11/2017 17:49
0


Uwizeyimana Bonaventure umunyarwanda ukinira Benediction Club (Rubavu) niwe wahizeb abandi mu gace ka gatanu ka Tour du Rwanda kavaga i Nyamata kagana i Rwamagana ku ntera ya kilometero 93.2 akoresha amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 28’’ (2h16’28”).



Uwizeyimana Bonaventure yaje akurikiwe na Hamza Yacine ukinira ikipe y’igihugu ya Algeria, Yacine yakoresheje amasaha 2h16’30” muri uru rugendo rwasojwe no kuzenguruka rimwe mu mujyi wa Rwamagana.

Uwizeyimana Bonaventure agera i Rwamagana

Uwizeyimana Bonaventure agera i Rwamagana

Avila Vanegas Edwin umunya-Colombia ukinira  Team Illuminate nawe akoreshe 2h16’30”. Ukiniwabo Rene Jean Paul yaje ku mwanya wa gatanu (2h16’30”) mu gihe Areruya Joseph na Eyob Metkel baje bakurikiranye nabo banganya ibihe na Ukiniwabo.

Nyuma yo gutwara aka gace, Uwizeyimana yabwiye abanyamakuru ko yari amaze iminsi itanu (5) atekereza kuba yatwara Etape nyuma kuri uyu wa Gatanu aza kubona ko bishoboka cyane ubwo bari basigaje metero 700 kugira ngo basoze.

Mu magambo ye yagize ati “Biranshimishije cyane. Nari maze iminsi itanu nibaza cyane ukuntu natsinda Etape ariko uyu munsi naje kubona ko ibyo natekereje bishoboka ubwo nari nsigaje metero 700 kuko nibwo nabonye ko imbaraga nsigaranye nzampa Etape”.

Uwizeyimana kandi avuga ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 ubwo bazaba bava i Kayonza bagana kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo (86 Km) abona ko abanyarwanda bazakomeza kwitwara neza kuko akazamuka ko kwa Mutwe kazabafasha gusiga abanyamahanga.

“Tuzitwara neza kuko dufite abakinnyi beza bazi kuzamuka nza. Umunyarwanda ashobora kuzagera i Nyamirambo ari imbere ariko nanjye ndamutse meze neza nahagera ndi imbere”. Uwizeyimana

Ku rutonde rusange (General Classification), Areruya Joseph aracyaza imbere kuko amaze gukoresha amasaha 15h24’11’ mu bilometero 615 (615 Km) abasiganwa bamaze kugenda.

Eyob Metkel umunya-Erythrea ukinira Team Dimension Data for Qhubeka ari ku mwanya wa kabiri bitewe nuko amaze gukoresha 15h24’49”. Bivuze ko Areruya Joseph bakinana amusiga amasegonda 38”.

Kangangi Suleiman umunyakenya ukinira Bike Aid kuri ubu ahagaze ku mwanya wa gatatu kuko ubwe amaze gukoresha 15h25’27”mu gihe Simon Pelaud watwaye agace ka Nyanza-Rubavu ari ku mwanya wa kane (4) kuko amaze kugenda km 615 mu masaha 15, iminota 25 n’amasegonda 44’’ (15h25’44”) kuko ubu arushnwa na Areruya umunota umwe n’amasegonda 33” (1’33”).

Aganira n’abanyamakuru, Areruya Joseph yavuze ko atari yiteze ko Uwizeyimana Bonaventure yatwara Etape kuko mu bakinnyi yacungaga atamubaraga cyane kuko yabaga ahanganye n’abashakaga kumutwara umwenda w’umuhondo.

Mu magambo ye yaguze ati “Ntabwo ari niteze ko Bonaventure yatwara Etape kuko mu bantu numvaga ngomba gucunga ntabwo namubaraga. Gusa ni byiza ni umunyarwanda uyitwaye. Ubu icyo tugomba gukora ni ukureba uko twakwitwara neza mu muhanda ugana i Nyamirambo kugira ngo Maillot Jaune itagenda”.

Abakinnyi 10 ku rutonde rusange:

1.Areruya Joseph: 15h24'11"

2.Eyob Metkel: 15h24'49"

3.Kangangi Suleiman:15h25'27"

4.Simon Pelaud:15h25'44"

5.Nsengimana Jean Bosco:15h26'11"

6.Patrick Byukusenge: 15h25'55"

7.Ndayisenga Valens: 15h27'05"  

8.Tesfom Okbamariam: 15h27'13"

9.Jeannnes Mathieu: 15h2514"

10.Munyaneza Didier: 15h27'17"

Mu gutanga ibihembo, Uwizeyimana Bonaventure yahembwe nk’uwatwaye Etape, Areruya Joseph ahembwa nk’umunyafurika mwiza cyo kimwe n’umunyarwanda witwaye neza mu muhanda wa Nyamata-Rwamagana. Edward Greene yahembwe nk’umukinnyi wazamutse neza muri uru rugendo naho Holler Nicodemus (Germany) ukinira Bike Aid  ahembwa nk’umukinnyi wagaragaje guhatana cyane mu nzira ya Nyamata-Rwamagana.

Uwizeyimana Bonaventure agera ku murongo

Uwizeyimana Bonaventure agera ku murongo 

Uwizeyimana Bonaventure ni ubwa mbere yatsinda Etape muri Tour du Rwanda

Uwizeyimana Bonaventure ni ubwa mbere yatsinda Etape muri Tour du Rwanda

Areruya Joseph wambaye "Maillot Jaune" yahageze mu gakundi ari kumwe na Eyob Metkel bakinana muri Team Dimension Data

Areruya Joseph wambaye "Maillot Jaune" yahageze mu gakundi ari kumwe na Eyob Metkel bakinana muri Team Dimension Data 

Gasore Hategeka Kapiteni wa Benediction Club ubu ahagaze ku mwanya wa 30 ku rutonde rusange

Gasore Hategeka Kapiteni wa Benediction Club ubu ahagaze ku mwanya wa 30 ku rutonde rusange

Nsengimana Jean Bosco ahagaze ku mwanya wa 5 ku rutonde rusange

Nsengimana Jean Bosco ahagaze ku mwanya wa 5 ku rutonde rusange 

Ikipey'igihugu ya Algeria baganira uko umuhanda wabagendekeye

Ikipey'igihugu ya Algeria baganira uko umuhanda wabagendekeye

 Eyob Metkel yageze i Rwamagana ari uwa kane ariko akaa uwa kabiri ku rutonde rusange

Eyob Metkel yageze i Rwamagana ari uwa kane ariko akaa uwa kabiri ku rutonde rusange

Mugisha Samuel (ibumoso) umunyarwanda ukinira Team Dimension Data mu 2016 yabaye umuzamutsi mwiza ariko ubu akaba ahagaze ku mwanya wa 25 ku rutonde rusange

Jado Max (Iburyo) ukorera KFM na Mugisha Samuel (ibumoso) umunyarwanda ukinira Team Dimension Data mu 2016 yabaye umuzamutsi mwiza ariko ubu akaba ahagaze ku mwanya wa 25 ku rutonde rusange.

SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace

SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace 

Uwizeyimana Bonaventure mu mwambaro wa SKOL

Uwizeyimana Bonaventure mu mwambaro wa SKOL

Uwizeyimana Bonaventure afuhereza "Champagne" ya SKOL

Uwizeyimana Bonaventure afuhereza "Champagne" ya SKOL

Uwizeyimana Bonaventure ahabwa igihembo cya SKOL

Uwizeyimana Bonaventure ahabwa igihembo cya SKOL

Areruya Joseph aracyambaye umwenda w'umuhondo

Areruya Joseph aracyambaye umwenda w'umuhondo

Abafana i Rwamagana

Abafana i Rwamagana

Edward Greene akomeje kuba ubukombe mu gutwara ibihembo byo kuzamuka

Edward Greene akomeje kuba ubukombe mu gutwara ibihembo byo kuzamuka

Areruya yongeye guhembwa nk'uunyafurika witwaye neza

Areruya yongeye guhembwa nk'uunyafurika witwaye neza umwambaro yambitswe na Mme Rwemarika Felicite ushinzwe komisiyo y'umupira w'abagore muri FERWAFA

 Bugingo Emmanuel (Ibumoso)uyobora siporo muri MINISPOC

Bugingo Emmanuel (Ibumoso)uyobora siporo muri MINISPOC  na Rwemarika Felicite (Iburyo)

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda)

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda)

Ahantu hose abanyeshuli bahabwa uruhushya bakareba isiganwa

Ahantu hose abanyeshuli bahabwa uruhushya bakareba isiganwa

Ahantu hose abanyeshuli bahabwa uruhushya bakareba isiganwa

Umufana nyawe mu giti na Radio

Umufana nyawe mu giti na Radio 

Habura kim 10

Habura km10 ngo bagere i Rwamagana

Abafana

Umwana yitegeje imvura

Umwana yitegeje imvura

Bamanuka ku Mulindi

Bamanuka ku Mulindi

Bananyuze kuri sitade Amahoro

Bananyuze kuri sitade Amahoro

Abakinnyi ba DUKLA yo muri Slovakia

Abakinnyi ba DUKLA yo muri Slovakia

Mu nzira bava i Nyamata bagana i Rwamagana

Mu nzira bava i Nyamata bagana i Rwamagana

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu bagomba kuva i Kayonza bagana kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu bagomba kuva i Kayonza bagana kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku ntera ya kilometero 86

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND