Simon Pelaud, Umusuwisi ukinira Illuminate Cycling team ni we wegukanye agace ka Nyanza ugana i Rubavu kari ku ntera ya Kilometero 180. Uyu musore ni we ugomba kwambara umwenda w'umuhondo wari ufitwe na Areruya Joseph.
08h30’: Abasiganwa ni bwo bahagurutse kuri Gare ya Nyanza babanza gusohoka muri iyo santere bagana ku muhanda wo kwa Hadji aho abakomiseri bahereye babara amanota.
08h50': Tesfom, Stefan De Bod, Nduway Eric, Ruberwa na Hakiruwizeye Samuel babaye nkaho bajya imbere bacomoka igikundi.
09h20': Areruya Joseph na Tesfom Okbarium bahise bakora akazi ko kubagarura vuba vuba.
09h40’: Abasiganwa binjiye mu karere ka Muhanga. Abari imbere bari mu gikundi kirimo Team Rwanda, Areruya Joseph (Team Dimension Data), Tesfom Okbamariam (Erythrea).
Team Rwanda 2017 biteguye i Nyanza
Mutabazi Richard niwe wabwiraga abantu uko gahunda zihagaze nuko ibintu bigiye kugenda i Nyanza
Abakobwa bahagarariye amasosiyete atandukanye
Bayingana Aimable (Uwa kabiri uva ibumoso) yagombaga kwakira abandi bashyitsi n'abayobozi muri FERWACY
Ndayisenga Valens ukinira Tirol Cycling Team
Abakobwa bashinzwe "Protocol" muri Tour du Rwanda 2017
Areruya Joseph asinya ko agiye gutangira urugendo
Akorera SKOL muri iyi Tour du Rwanda 2017
Abakinnyi ba Benediction Club ya Rubavu babanza guca mu mutaka wa SKOL ibatera inkunga
MC Fab ni we ubaza ibibazo abakinnyi ba Benediction Club mbere yuko batangira isiganwa
Dj Kelly (ibumoso) umukozi wa SKOL uri gutanga umuziki muri iyi Tour du Rwanda 2017
Gasore Hategeka Kapiteni wa Benediction Club
Areruya Joseph niwe wahagurukanye umwenda w'umuhondo
10:01: Abari imbere
-82 Mansouri
-114 Hakiruwizeye
-131 Rougier-Lagane
Saa 10:08 Abari imbere ni:
-Edward M.Greene-Afurika y'epfo
-Samuel Hakiruwizeye-Rwanda
-Jimmy Uwingineye-Rwanda, harimo intera y'iminota 1m22
Updates: Les Amis Sportifs de Rwamagana niyo iri imbere n'intera y'umunota 1'03" mu gihe habura iminota 20' ngo isiganwa rirenge akarere ka Muhanga.
Updates: 10h10': Abasiganwa binjiye mu Karere ka Ngororero, Uwingeneye Jimmy ari imbere y'igikundi kuko harimo intera ya 1'03"
10h46': Greene ukinira Lowestrates of Canada ari imbere akaba akurikiwe n'umunyarwanda Uwingeneye Jimmy wa Les Amis Sportifs.
10h49': Edward Green atwaye umusozi wa Myiha kuko ageze Ngororero ari imbere
11h05': Edward Greene ari imbere iminota 2'03" hagati ye n'igikundi (Peloton) kirimo Team Rwanda na Team Dimension Data irimo Areruya Joseph wambaye umwenda w'umuhondo.
11h07" Edward Greene ari imbere 2'06". Abasiganwa barikuzamuka ahitwa MBONABYOMBI bagana ku gasozi ka HINDIRO.
11h12' Edward Greene ari imbere na 2'12" ku gasozi HINDIRO. Abasiganwa bari kuzamuka HINDIRO bagana GITEGA.
11h24': Edward Greene aracyari imbere kuko yinjiye mu murenge wa KABAYA abasiga iminota ibiri (2').
11h24': Edward Greene aracyari imbere kuko yinjiye mu murenge wa KABAYA abasiga iminota ibiri (2').
11h52': Abasiganwa batangiye gusatira Edward Greene cyane kuko ikipe ya Benediction Club imuri inyuma n intera y'umunota umwe (1'). Nibamara kumanuka akabande ka KABAYA barahita bafata umuhanda urambitse mu gace ka JOMBA.
12:01': Edward Greene ari imbere n'intera y'umunota hgati ye n'igikundi. Mu minota micye abasiganwa baraba baterera ku KIBIHEKANE na RUSIGA.
12:08': Edward Greene kuri ubu ari imbere arasiga Uwingeneye Jimmy amasegonda 20". Hagati ya Edward Greene n'igikundi harimo amasegonda 40".
12h24': Ndayisenga Valens umunyarwanda ukinira Tirol Cycling team nawe akoze ubusatirizi ashaka kwegera Simon Pelaud na Edward Greene.
12h44': Nsengimana Jean Bosco arayoboye akaba akurikiwe na Areruya Joseph afatanyije na Ndayisenga Valens.
12h50': Mugisha Samuel , Patrick Byukusenge, Kangangi Suleimana na Valens Ndayisenga baguye gushaka Bosco Nsenyimana wabasizemo umunota umwe (1'). Harabura intera ya kilometero 20 kugira ngo abasiganwa bagere mu mujyi wa Rubavu.
Umusuwisi Simon Pelaud ni we waje kwegukana agace ka Nyanza-Rubavu muri Tour du Rwanda 2017.
Inkuru irambuye ni mu kanya
TANGA IGITECYEREZO