RFL
Kigali

TOTALCAFCL: Amafoto yaranze umukino APR FC yasezerewemo na AF Zanaco yo muri Zambia

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/02/2017 22:43
1


Ikipe ya APR FC isezerewe na FC Zanaco yo muri Zambia mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ni nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 15 w’umukino wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, mukino wo kwishyura uwabanje i Lusaka muri Zambia.



Myugariro Taonga Bwembya ni we watsinze iki gitego ku mupira yateye ahana (Coup Franc) ukagana mu izamu ku munota wa 15’ w’umukino. Mu gice cya mbere, APR FC yateye koruneri ebyiri (2), na coup franc ebyiri (2) nubwo yarushwaga cyane na Zanaco FC ku mipira ica mu mpande cyane ibumoso bwa APR FC bwari bwazonzwe na Fashion Sakala.

Igice cya mbere kandi cyaranzwe no kuryama cyane ku ruhande rwa Zanaco FC bitewe n’utubazo duto. Ku munota wa 25’, Saith Sakala yaryamye hasi, Fashion Sakala aramukurikiza ku munota wa 33’ mbere yuko Ziyo Tembo aryama ku munota wa 36’.

Sekamana Maxime wabanje muri 11, Sibomana Patrick Pappy na Bizimana Djihad bagerageje amashoti agana mu izamu ariko igice cya mbere kirangira Zanaco iri imbere ku gitego kimwe.

Igice cya kabiri cyatangiye Jimmy Mulisa akuramo Imran Nshimiyimana yinjiza Twizerimana Onesme mbere yuko Habyarimana Innocent asimbura Sekamana Maxime. Ku ruhande rwa FC Zanaco, Attram Kwame yasimbuwe na Kenedy Musonda ku munota wa 57’.

Sibomana Patrick Pappy yasimbuwe na Nkezingabo Fiston ku munota wa 85’ w’umukino mbere yuko Ernest Mbewe wa Zanaco asimbura Augustine Mulenga.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Mvuyekure Emery (GK), Rusheshangoga Michel ©, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Imran, Sekamana Maxime, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Sibomana Patrick, Bigirimana Issa.

FC Zanaco: Rachar Kola ( GK), Ziyo Tembo ©, Fashion Sakala, Taonga Bwembya, Boyd Musonda, Chongo Chirwa, Attram Kwame, Saith Sakala, George Chilufa, Augustine Mulenga, Kasonde Richard.

CAFRWanda

Ibirango by'imikino Nyafurika bisohorwa

CAFRWanda

 ingabo

Ingabo z'igihugu mu gutera ingabo mu bitugu APR FC

Gen kabarebe

Gen.James Kabarebe Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda ntiyari kubura kuri uyu mukino

Rwasamanzi Yves

Rwasamanzi Yves umutoza wungirije wa APR FC

APR FC

Ku ntebe y'abasimbura ya APR FC..................

zanaco

.................ya Zanaco FC

basohoika

Amakipe asohoka mu rwambariro ayobowe na komiseri w'umukino

Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga Michel (hagati) niwe kapiteni wa APR FC wari uyoboye bagenzi be

11 ba APR FC

abakinnyi

Abakinny basuhuzanya

zanaco FC

Numba Mumamba  (ubanza iburyo) umutoza wa Zanaco FC

abasifuzi

Abasifuzi n'abakapiteni

zanaco FC

Taonga Bwembya (8) anaga umupira

APR FC

Ku mipira ica mu mpande Zanaco yari iri hejuru

zanaco FC

Taonga Bwembya (8) azitira abakinnyi ba APR FC

zanaco FC

Richard Kasonde asubizayo abakinnyi ba APR FC bari bazamukanye umupira

Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga Michel azamukana umupira

sibomana pat

Sibomana Patrick yari yabuze aho yamenera

rugwiro

Rugwiro na Ziyo Tembo wa Zanaco bumvana imbaraga

Rugwiro Herve

rachar Kola

Rachar Kola umunyezamu wa Zanaco FC apanga urukuta

sekamana

Sekamana Maxime......................

sekamana

............................Azamukana umupira

zanaco FC

Imaze kubona igitego, Zanaco yahoraga hasi

issa

Issa Bigirimana................

George Chilufya

George Chilufya asubizayi Issa Bigirimana

Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa aha Rugwiro ubutumwa

APR FC

Umukino wari wagoye abakinnyi ba APR FC

Mukunzi yannick

Yannick Mukunzi amanukana na Tembo wa Zanaco FC

APR FC

APR FC yabonye koruneri eshanu mu mukino ariko ntacyo zatanze gifatika

Fashion Sakala

Fashion Sakala yari yagoye Imanishimwe Emmanuel

Fashion Sakala

Fashion Sakala yamaze kugurwa n'ikipe ya Spartak Moscow mu Burusiya

jgkyufy

Abaganga bari bafite akazi katoroshye

zanaco FC

biba bikaze

Biba bikomeye mu kibuga hari n'igihe umuntu agwa ntawe umukozeho

zanaco FC

Yannick Mukunzi arekura ishoti

issa

Issa Bigirimana yabuze inzira

bizimana Djihad

Bizimana Djihad atera coup franc

zana

Ubwo Zanaco yishimiraga igitego

zanaco

Taonga Bwembya (8) watsinze igitego ni myugariro

zanaco FC

zanaco FC

FC Zanaco yarinze igitego cyayo bishoboka

ndayishimiye Eric Bakame

Ndayishimiye Eric Bakame na Rwarutabura bari muri sitade Amahoro

zanaco FC

FC Zanaco irinda izamu

zanaco FC

FC Zanaco izahura na Yanga Africans yo muri Tanzania mu mikino yo mu ijonjora rya kabiri ry'imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Africa Total CAF Champions League)

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cedrik breeze7 years ago
    Murakoze ngirngio mutoza jimmy amenye gukin system nkiy police kdi apr ifit bakinyi benshi ntibkomez guhoza mo abantu bmwe bakoreshe aba bencher baabo





Inyarwanda BACKGROUND