Ikipe ya APR FC isezerewe na FC Zanaco yo muri Zambia mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ni nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 15 w’umukino wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, mukino wo kwishyura uwabanje i Lusaka muri Zambia.
Myugariro Taonga Bwembya ni we watsinze iki gitego ku mupira yateye ahana (Coup Franc) ukagana mu izamu ku munota wa 15’ w’umukino. Mu gice cya mbere, APR FC yateye koruneri ebyiri (2), na coup franc ebyiri (2) nubwo yarushwaga cyane na Zanaco FC ku mipira ica mu mpande cyane ibumoso bwa APR FC bwari bwazonzwe na Fashion Sakala.
Igice cya mbere kandi cyaranzwe no kuryama cyane ku ruhande rwa Zanaco FC bitewe n’utubazo duto. Ku munota wa 25’, Saith Sakala yaryamye hasi, Fashion Sakala aramukurikiza ku munota wa 33’ mbere yuko Ziyo Tembo aryama ku munota wa 36’.
Sekamana Maxime wabanje muri 11, Sibomana Patrick Pappy na Bizimana Djihad bagerageje amashoti agana mu izamu ariko igice cya mbere kirangira Zanaco iri imbere ku gitego kimwe.
Igice cya kabiri cyatangiye Jimmy Mulisa akuramo Imran Nshimiyimana yinjiza Twizerimana Onesme mbere yuko Habyarimana Innocent asimbura Sekamana Maxime. Ku ruhande rwa FC Zanaco, Attram Kwame yasimbuwe na Kenedy Musonda ku munota wa 57’.
Sibomana Patrick Pappy yasimbuwe na Nkezingabo Fiston ku munota wa 85’ w’umukino mbere yuko Ernest Mbewe wa Zanaco asimbura Augustine Mulenga.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
APR FC: Mvuyekure Emery (GK), Rusheshangoga Michel ©, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Imran, Sekamana Maxime, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Sibomana Patrick, Bigirimana Issa.
FC Zanaco: Rachar Kola ( GK), Ziyo Tembo ©, Fashion Sakala, Taonga Bwembya, Boyd Musonda, Chongo Chirwa, Attram Kwame, Saith Sakala, George Chilufa, Augustine Mulenga, Kasonde Richard.
Ibirango by'imikino Nyafurika bisohorwa
Ingabo z'igihugu mu gutera ingabo mu bitugu APR FC
Gen.James Kabarebe Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda ntiyari kubura kuri uyu mukino
Rwasamanzi Yves umutoza wungirije wa APR FC
Ku ntebe y'abasimbura ya APR FC..................
.................ya Zanaco FC
Amakipe asohoka mu rwambariro ayobowe na komiseri w'umukino
Rusheshangoga Michel (hagati) niwe kapiteni wa APR FC wari uyoboye bagenzi be
Abakinny basuhuzanya
Numba Mumamba (ubanza iburyo) umutoza wa Zanaco FC
Abasifuzi n'abakapiteni
Taonga Bwembya (8) anaga umupira
Ku mipira ica mu mpande Zanaco yari iri hejuru
Taonga Bwembya (8) azitira abakinnyi ba APR FC
Richard Kasonde asubizayo abakinnyi ba APR FC bari bazamukanye umupira
Rusheshangoga Michel azamukana umupira
Sibomana Patrick yari yabuze aho yamenera
Rugwiro na Ziyo Tembo wa Zanaco bumvana imbaraga
Rachar Kola umunyezamu wa Zanaco FC apanga urukuta
Sekamana Maxime......................
............................Azamukana umupira
Imaze kubona igitego, Zanaco yahoraga hasi
Issa Bigirimana................
George Chilufya asubizayi Issa Bigirimana
Jimmy Mulisa aha Rugwiro ubutumwa
Umukino wari wagoye abakinnyi ba APR FC
Yannick Mukunzi amanukana na Tembo wa Zanaco FC
APR FC yabonye koruneri eshanu mu mukino ariko ntacyo zatanze gifatika
Fashion Sakala yari yagoye Imanishimwe Emmanuel
Fashion Sakala yamaze kugurwa n'ikipe ya Spartak Moscow mu Burusiya
Abaganga bari bafite akazi katoroshye
Biba bikomeye mu kibuga hari n'igihe umuntu agwa ntawe umukozeho
Yannick Mukunzi arekura ishoti
Issa Bigirimana yabuze inzira
Bizimana Djihad atera coup franc
Ubwo Zanaco yishimiraga igitego
Taonga Bwembya (8) watsinze igitego ni myugariro
FC Zanaco yarinze igitego cyayo bishoboka
Ndayishimiye Eric Bakame na Rwarutabura bari muri sitade Amahoro
FC Zanaco irinda izamu
FC Zanaco izahura na Yanga Africans yo muri Tanzania mu mikino yo mu ijonjora rya kabiri ry'imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Africa Total CAF Champions League)
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO