RFL
Kigali

TOTALCAF-CON: Rayon Sports izatangira ijonjora rya kabiri isura Onze Createurs muri Mali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/02/2017 15:31
0


Rayon Sports ikipe rukumbi ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, nyuma yo kurenga ijonjora rya mbere kuri ubu igomba gukina umukino ubanza na Onze Createurs (Mali) kuwa 11 Werurwe 2017 mbere yo gukina umukino wo kwishyura tariki 18 Werurwe 2017 kuri sitade Amahoro.



Umukino w’ijonjora rya kabiri, Rayon Sports izaba ikinira kuri Sitade Modibo Keita iri mu mujyi wa Bamako muri Mali. Rayon Sports iri muri iri rushanwa ibiheshwa n’igikombe cy’Amahoro yatwaye, izakina umukino wo kwishyura kuwa 18 Werurwe 2017 kuri sitade Amahoro, urugendo yakomeje nyuma yo gusezerera Wau Al Salaam iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 6-0 mu mikino ibiri.

Amaze kubona itike yo gukomeza mu ijonjora rya kabiri, Masud Djuma umutoza mukuru w’iyi kipe yabwiye abanyamakuru ko urugendo rukiri rurerure ahubwo ko ikigiyer gukurikira ari ukwitegura mu buryo burushijeho. Masud Djuma yagize ati:

"Ndishimye kuba narabonye itike ijya mu cyiciro gikurikiye. Nishimiye uko abakinnyi banjye bitwaye ndetse tugomba kugumana iri shyaka. Ikintu cy’ingenzi kuri twe (Rayon Sports) ni umukino dufitanye na Onze Createurs, turamutse tuwutsinze bizaba ari ibintu bidushyira ahantu heza. Abakinnyi, abayobozi natwe batoza ba Rayon Sports dushyize umutima kuri Onze Createurs kuko turashaka kuyitsinda”.

Umukino ubanza Rayon Sports izasuramo Onze Createurs uzatuma habaho ikirarane cy’umukino wa shampiyona wari kuzahuza Rayon Sports na Sunrise FC ku munsi wa 20 wa shampiyona wari kuzakinwa kuwa 10 Werurwe 2017 kuri sitade ya Kigali.

Ku rundi ruhande, mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuri sitade Amahoro tarikii 18 Werurwe 2017, uzatuma hasubikwa umukino Rayon Sports yari kuzasuramo Bugesera FC ku kibuga cya Nyamata tariki 18 Werurwe 2017 ubwo bari kuzaba bakina umunsi wa 21 wa shampiyona.

 mutsinzi

Mutsinzi Ange Jimmy ntazakina ijonjora rya kabiri kuko yahawe ikarita itukura bakina na Wau Al Salaam i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND