RFL
Kigali

TOTAL CAFCC: Mukura Victory Sport izacakirana na El Hilal El Obeid yo muri Sudan

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/12/2018 5:27
1


Ikipe ya Mukura Victory Sport nyuma yo gukomeza mu ijonjora rya kabiri ry'imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018-2019 ikuyemo Free State Stars, izacakirana ma El Hilal El Obeid yo muri Sudan.



Ni urwego Mukura Victory Sport yagezeho nyuma yo gukuramo Free State Stars ku giteranyo cy'igitego 1-0 (Aggregate), igitego yaboneye kuri sitade Huye iri mu ntara y'amajyepfo.

Nk'uko Mukura Victory Sport yatangiye ijonjora rya mbere isohoka, ni nako bizagenda mu ijonjora rya kabiri kuko kuwa Gatanu  tariki 14 Ukuboza 2018  izasura El Hilal El Obeid muri Sudan.

Umukino wo kwishyura uzakinirwa kuri sitade Huye kuwa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 aho Mukura Victory Sport izamenya niba ijya mu ijonjora rya gatatu cyangwa niba igomba gushyira akadomo muri iri rushanwa.

Abakinnyi ba Mukura VS bishimira gukimeza mu ijonjora rya kabiri

Abakinnyi ba Mukura VS bishimira gukimeza mu ijonjora rya kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gikundiro5 years ago
    Amahirwe masa Mukura V.C ! Kandi tuyishimira cyane kuba yarakuye u Rwanda mu gahinda n’agasuzuguro rwatewe no gutsindwa bitanu ku busa 5-0 ku Amavubi U23, na bitatu kuli kimwe 3-1 kuli Apr Fc, kandi sadden coincidence ; ayo ma Team yombi atsindwa akanasezerwa yari ayobowe n’umutoza umwe Mulisa Jimmy, uzwi ho ubuswa bukabije ! Aho rero,niho buri munyarwanda yakwibaza icyo bagendera ho iyo batanga akazi nk’ako iyo ugahawe utagashoboye, yasebya n’igihugu cyacu, nkuko byagendekeye Mulisa ubwo U23 yari ayobowe yatsindwaga 5-0 I Kinshasa ; maze nyuma y’ayo mahano, aho kwegura cyangwa ku mweguza ; Apr Fc atari akibereye umutoza mukuru kubera ubuswa bwe, yaje kumuhemba gutoza Champion Team ; nabwo bigaragarira buri wese ko ntaho azayigeza ! Ubwo koko, tuba twubaka Rwanda Foot ? Ubu Apr Fc irarwana, ishaka kwigizayo imikino yayo y’ibirarane yirengagiza ko, iminsi abo basore bayo bazamarana na Mulisa, bazangenda basubira inyuma ! Nk’ubu bazahura na Rayons Sports bamaze gutakaza 50% y’ibyo Petrovic yabasigiye, tutirenganyije ibibazo umutoza w’umuswe ahora ashora mu bakinyi. Nk’ubu yanze gukinisha Lague na Bigirimana, ari bo bari gushobora kumutsindira Club Africain ! With a coach like this ; It would be the beginning of a slow death of Apr Fc ! Icyo nabwira ubuyobozi bwa Apr Fc, n’uko a Good Management irenze Promotion to Senior Officer ! Barebere kuri Rayons ya Big Manager Muvunyi n’Umutoza we Robertino ! Barebere kuli Mukura ya Manager Oliver na Best Coach Haringingo Francis ! Noneho basubize amaso kuli Team yabo irimo Camarade, Kazungu na So Called Coach wabo Mulisa ; nirinze kuvuga andi mazina nayo adahesha Apr Fc icyubahiro ; maze barebe niba bitabatera isoni ! Nta kindi Rayons na Mukura barusha Apr Fc ; uretse’Competent Management na Efficient Coaching Staff ; ubundi nta Team nimwe irusha Apr Fc abakinyi beza !





Inyarwanda BACKGROUND