Mamelodi Sundowns FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 inayisezerera mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Confederation Cup 2018) kubera ibitego byinjiye mu mukino wo kwishyura wabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ni ibitego byaje mu bice bitandukanye by’umukino kuko igitego cya mbere cyatsinzwe na Wayne Arendse ku munota wa 34’ ubwo Tau Percy yateraga koruneri akamuha neza. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Vilakazi ku munota wa 55’.
Ku munota wa 90+1’ ni bwo Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura azira kubangamira Langerman wa Mamelodi Sundowns FC. Rayon Sports ntabwo urugendo mu mikino Nyafurika rurangiye kuko irasohoka mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo igana mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu nk'uko amategeko ya CAF abiteganya.
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga:
Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1,C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Nyandwi Saddam 16, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Mugisha Francois Master 25, Mukunzi Yannick 6, Kwizera Pierrot 23, Eric Rutanga Alba 3, Christ Mbondy 9 na Shaban Hussein Tchabalala 11.
TANGA IGITECYEREZO