RFL
Kigali

TOTAL CAF CC: Rayon Sports ifite amahirwe menshi ku mukino wo kwishyura-Roberthinho-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/09/2018 23:16
0


Umukino wahuje Rayon Sports na Enyimba SC yo muri Nigeria urangiye amakipe yombi anganya 0-0. Umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.



Rayon Sports yari yaserukanye intego yo gutsinda Enyimba SC, ariko umunyezamu wa Enyimba SC yabereye ibamba Caleb na Rutanga babashije gutera amashoti aremereye mu izamu rya Enyimba SC. Mu kiganiro n’itangazamakuru Roberthinho yavuze ko umukino utaha bafite amahirwe menshi kuko bazaba bafite zimwe mu inkingi za mwamba nka Yannick na Thierry. Yagize ati:

Ndashimira ikipe twakinnye nayo [Enyimba SC] kuko nayo ifite abakinnyi beza. Uyu munsi twabuze abakinnyi bacu b’ibikomerezwa Yannick na Thierry, gusa ndatekereza ko umukino utaha bazaba bahari. Ni amahirwe menshi tuzaba dufite ku mukino wo kwishyura. Tugiye kujya muri Nigeria ariko intego yacu ni ugutsinda uriya mukino.

Roberthinho akomeza avuga ko umukino w’uyu munsi wari ukomeye, ariko ukaba n’uw'agaciro ku bakinnyi be, kuko uburyo bakinnyemo bwabahaye amahirwe yo kugumana umupira nubwo batabashije gutsinda nk'uko bari babisezeranye. Umutoza wa Enyimba SC yashimiye Rayon Sports avuga ko ifite abakinnyi beza, gusa nka Enyimba umusaruro bakuye i Kigali urabanejeje kuko bo ngo bagombaga kwirinda icyatuma batsindwa uyu mukino.

Umutoza wa Enyimba yavuze ko banejejwe n'umusaruro bakuye i Kigali 

Tubibutse ko amakipe abarizwa muri ¼ cy’irangiza cya Total CAF Confederation Cup 2018 ari: “CARA, Raja Casablanca, Rayon Sport,  Enyimba SC,  AS Vita Club RSB Berkane, Al Masry na USM Alger”. Hateganijwe ko tariki 20 Nzeli 2018 Rayon Sport izahaguruka i Kigali ijya muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa 23 Nzeli 2018.

Ihere ijisho ibyo abatoza batangaje mu kiganiro n'itangazamakuru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND