RFL
Kigali

TOP10: Abakinnyi icumi shampiyona y'umupira w’amaguru mu Rwanda irangiye bagitegerejweho kwigaragaza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/06/2018 16:59
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018 ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League 2017-2018) ishyirwaho akadomo hakinwa imikino y’umunsi wa 30 wa shampiyona.



Amakipe amwe yitwaye neza bisa no gutungura ayari asanzwe asoza neza ari nako andi yisanga mu myanya mibi bataherukaga. Aha turebye nk’amakipe yitwaye neza kurusha ayandi bigendanye n’aho akunda kuba ari, Etincelles FC kuri ubu iri mu makipe ane ya mbere kuko iwicayeho n’amanota 48 imbere ya SC Kiyovu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 46.

Kiyovu Sport ifite umukino igomba kwisobanuramo n’Amagaju FC i Nyamagabe kuri uyu wa Gatatatu mu gihe Etincelles FC izaba yasuye Gicumbi FC i Gicumbi. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bari bari muri shampiyona 2017-2018 bakaba bari bitezweho byinshi ariko kuri ubu ikaba irangiye nta kintu kigaragara bafashije amakipe yabo.

10.Biramahire Abeddy (Police FC)

Image result for Biramahire Abeddy Inyarwanda

Biramahire Abeddy ukina mu bashaka ibitego muri Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi ntabwo uyu mwaka w’imikino 2017-2018 wamubereye amahire kuko ugereranyije n’uburyo yarangije shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 usanga yarasubiye inyuma mu musaruro.

Biramahire Abeddy yatsindiye Police FC ibitego bibiri muri shampiyona 2017-2018 anabatsindira igitego kimwe mu gikombe cy’Amahoro 2018 ubwo bari i Nyakarambi batsinda Kirehe FC ibitego 2-1.

Mu mwaka w’imikino 2016-2017, Biramahire yasoje ari mu bakinnyi beza bakiri bato u Rwanda rwari rufite kuko yanahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto (Best Promising Player 2017). Uyu musaruro mucye yatanze muri uyu mwaka w’imikino waje gutizwa umurindi n’ikibazo cy’imvune yaje kugira ubwo bakiraga Espoir FC  mu mukino wa shampiyona, kuri ubu akaba yitezwe mu mwaka w’imikino utaha.

9.Frank Kalanda (AS Kigali)

Image result for Frank Kalanda  Inyarwanda

Frank Kalanda ni rutahizamu wahenze AS Kigali imuzanye nk’intwaro ikomeye yagombaga kubaheka mu mikino y’umwaka w’imikino 2017-2018. Gusa uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Uganda ntabwo yakoreshejwe nk’intwaro yari ije ku rugamba ahubwo yabaye akabitse.

Mu mikino micye ya shampiyona Frank Kalanda yabashije guhabwamo icyizere yatsinze ibitego bitanu (5) ariko mu mikino 14 yo kwishyura imaze gukina yakinnye umukino umwe gusa.

8.Duhayindavyi Gael (Mukura Victory Sport)

Image result for duhayindavyi gael  Inyarwanda

Duhayindavyo Gael ni umukinnyi Mukura Victory Sport yaguze mu gihugu cy’u Burundi dore ko yananyuze muri LLB iheruka mu Rwanda. Ku myaka 28 y’amavuko, Duhayindavyi yaje i Huye nk’umukinnyi uje gukosora amakosa yose yari hagati mu kibuga kuko Ally Niyonzima yari amaze kugana mu mujyi wa Kigali.

Uretse ko Duhayindavyi yaje no kugira ikibazo cy’imvune akamara igihe adafatanya na Mukura Victory Sport guhangana n’amakipe akomeye, uyu mugabo nta kintu kinini yahaye abakunzi b’ikipe ya Mukura Victory Sport kuko na n’ubu ubwo habura umukino umwe, Mukura Victory Sport ahantu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 30 ntabwo ari yo gahunda batangiranye shampiyona.

7.Nshuti Dominique Savio (APR FC)

Nshuti Dominique Savio  yari yabanje mu kibuga anakina iminota 90'

Nshuti Dominique Savio wageze muri APR FC abanje kwikoza muri AS Kigali akabakinira imikino yose yabanjirije shampiyona, ntabwo yabura ku rutonde rw’abakinnyi barangije shampiyona bakirimo ideni abafana kuko nta kintu kidasanzwe uyu musore yakoze cyatuma abafana bamuterura.

Nshuti Dominique Savio ni umukinnyi w’umuhanga mu bijyanye no gucenga aca ku murongo muremure w’ikibuga, gutanga imipira ibyara ibitego ndetse no kuba yafasha abakina ku mpande z’inyuma igihe basumbirijwe (Defense from Forward) nk’uko yagiye abikora mu ikipe ya Rayon Sports igitozwa na Masud Djuma bagatwara igikombe cya shampiyona 2016-2018 ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi yatozwaga na Antoine Hey.

Kuri ubu muri APR FC, Nshuti Dominique Savio ni umukinnyi usanzwe muri APR FC kuko shampiyona irangiye atarabona umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga.

6.Murutabose Hemedy (Etincelles FC)

Image result for Murutabose Hemedy Inyarwanda

Murutabose Hemedy ni rutahizamu wahenze ikipe ya Etincelles FC imukuye mu gihugu cy’u Burundi akaba yaranaciye mu ikipe ya LLB iheruka guhura na Rayon Sports muri Total CAF Champions League 2018.

Kugeza ubu uyu mukinnyi abenshi ntabwo bamuzi niba yaranakinnye shampiyona kuko imikino Etincelles FC yagiye yitwaramo neza ntabwo yari ayirimo. Mu mikino 29 Etincelles FC imaze gukina, bahagaze ku mwanya wa kane n’amanota 48 binashoboka cyane ko banarangiza bari mu makipe ane ya mbere.

5.Nshuti Innocent (APR FC)

Image result for Nshuti Innocent Inyarwanda

Bitewe n’ikibazo cy’abataha izamu u Rwanda rufite, Nshuti Innocent yafatwaga nk’imbuto izatabara u Rwanda mu gutsinda ibitego ubwo yari atangiye kwigaragaza mu mwaka w’imikino 2016-2017. Gusa siko byagenze kuko nyuma yo kwitwara neza mu mpera za shampiyona y’icyo gihe ndetse no mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro 2017, Nshuti Innocent yabaye nk’aho abuze mu kibuga cya APR FC kuko imikino ibanza ya shampiyona 2017-2018 yahawe amahirwe ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.

Nyuma gato ubwo Petrovic Ljubomir yari amaze gufata intebe yo gutoza APR FC nk’umutoza mukuru, Nshuti Innocent yahise ajya ku ruhande atangira no kubura mu bakinnyi 18 APR FC yabaga igomba kwitabaza mu mukino mu gihe abafana ba APR FC barangije umwaka wa 2017 bamaze kumuha izina rya “Bucura” bamugereranya n’imbunda nto ariko igendanwa n’abakomeye.

4.Nahimana Shassir (Rayon Sports)

Image result for Nahimana Shassir  Inyarwanda

Nahimana Shassir umukinnyi umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports ntabwo umwaka we wa nyuma wamuguye amahoro kuko uko abatoza bagiye basimburanwa muri Rayon Sports kuva kuri Masud Djum kugeza kuri Robertinho Goncalves, Nahimana Shassir nta kintu na kimwe yari bwereke aba-Rayon Sports.

Nahimana wafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona 2016-2017 ntabwo ari we Nahimana Shassir babonye muri uyu mwaka w’imikino kuko kugeza ubu amaze kubatsindira igitego kimwe mu gihe hasigaye umukino umwe ngo shampiyona batazatwara irangire.

3.Twizerimana Onesme (APR FC)

Image result for Twizerimana Onesme   Inyarwanda

Twizerimana Onesme ni rutahizamu mu ikipe ya APR FC, umukinnyi bakuye muri AS Kigali ngo atangiranye nabo umwaka w’imikino 2016-2017. Uwo mwaka w’imikino wa mbere bamuguzemo nta kintu gihambaye yabafashije ku buryo bavuga ko n’igikombe cy’Amahoro batwaye yaba yarakigizemo uruhare.

Abasesenguzi n’abakurikirana umupira bakomeje kugira icyizere ko wenda uyu musore yazinyara mu isunzu mu mwaka w’imikino 2017-2018 akaba yagaruka mu bihe bye kuko umwaka wabanje mbere yo kujya muri APR FC yari afite ibitego 12 yatsindiye AS Kigali.

Muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018 ugeze ku musozo, Twizerimana Onesme n’ubundi nta muzigo yikoreye nk’umusaruro yahaye APR FC mu gihe igeze ku kigero cya 99% igana ku gikombe cya shampiyona uretse igitego yabatsindiye bakina na Giticyinyoni FC mu gikombe cy’Amahoro 2018.

2.Nsengiyumva Moustapha (Police FC)

Image result for Nsengiyumva Moustapha Inyarwanda

Nsengiyumva Moustapha bagenzi be bita Payet yageze mu ikipe ya Police FC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino aje nk’umwe mu batabazi bari baje gufatikanya n’abari basanzwe muri iyi kipe kugira ngo bazibe icyuho cya Danny Usengimana wari umaze kugana muri Singida United.

Ubutabazi Abapolisi bari biteze kuri Nsengiyumva Moustapha ntabwo babubonye kuko kugeza ubu nta n’ubwo ari mu bakinnyi batanu Police FC yagize beza muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018 kuko n’amahirwe yagiye abona yo gukina imikino ikomeye yagiye avanwamo asimbuwe.

1.Nova Bayama (Rayon Sports)

Image result for Nova Bayama

Nova Bayama ni umukinnyi wa Rayon Sports utaragize ikintu ayifasha kuko abafana b’iyi kipe bagiye bamutegereza ko yanabona umwanya uhoraho mu bakinnyi 18 baramuheba kugeza ubwo shampiyona igeze ku ndunduro atarabiyereka.

Ibihe bibi bya Nova Bayama wari watangiye gufatisha uruhande rw’iburyo rwa Rayon Sports, byatangiye ubwo batsindwaga na Bugesera FC igitego 1-0 i Nyamata tariki 21 Ukwakira 2018 kuko yavuye mu kibuga asimbuwe. Kuva icyo gihe ntabwo Nova Bayama yongeye kubanza mu kibuga yewe no kubona umwanya mu bakinnyi 18 byamubereye nka ya mahembe y’itungo ririnda urugo.

Nova Bayama yaje gukomeza kugorwa no kwizerwa n’abatoza kuko abibuka neza ubwo Rayon Sports yakiraga Etincelles FC mu mukino wa gishuti kuri sitade ya Kigali, yinjiye asimbuye ariko nyuma y’iminota 13’ arongera arasimburwa. Amahirwe yo kuba yabona umwanya mu kibuga yayoyotse mu mpera z’iyi shampiyona ubwo yagiraga ikibazo cy’imvune kugeza na n’ubu aho shampiyona irangiye wenda akaba yategereza umwaka w'imikino utaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND