RFL
Kigali

TOP 10: Abakinnyi batatanze umusaruro mu mikino ibanza ya shampiyona y’umupira w’amaguru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/03/2018 13:41
0


Mu buryo bwubahirije uko shampiyona yari iteguye, ubu muri rusange habarwa ko imikino ibanza ya shampiyona yarangiye nubwo hari amakipe nka APR FC na Rayon Sports bataruzuza iyi mikino bitewe n'uko bari mu mikino Nyafurika. Reka turebere hamwe abakinnyi batagize amahirwe yo gufasha amakipe yabo kuba yasarura amanota atatu cyangwa rimwe.



Ni byo koko hari amakipe ataruzuza imikino 15 iba isabwa kugira ngo imikino ibanza bayigwize ariko baca umugani ko akaburiye mu isiza katabonekera mu isakara. Mbere y'uko umwaka w’imikino utangira, amakipe yanyarukiye ku isoko aragura andi aratira ariko namwe atakaza abakinnyi bari bayagize bityo bakarwana no gusimbuza n'ubwo hamwe bitagenze neza.

Muri iyi nkuru, tugiye kureba bamwe mu bakinnyi bagiye bafite amazina azwi mu mupira w’amaguru batabashije kugira amahirwe yo gutanga umusaruro. Gusa bamwe muri bo hari abahawe uwo mwanya wo kwigaragaza n’abandi umuntu yavuga ko basa n'aho ibyabo bigenda bigana iwa Ndabaga.

10.Bimenyimana Bonfils Caleb (Rayon Sports)

Bimenyimana Bonfils imbere ya Nzabanita David

Bimennyimana Bonfils ni umukinnyi ukina mu gice cy’iki kibuga ugana imbere (Forward) mu ikipe ya Rayon Sports, ikipe yagezemo avuye muri shampiyona y’u Burundi aho yari yabaye uwatsinze ibitego byinshi (Topscorer).

Mu mikino 14 Rayon Sports imaze gukina muri shampiyona amaze kuyitsindira ibitego bibiri (2). Igitego cya mbere yagitsinze AS Kigali kuri penaliti ikindi aheruka ni icyo yatsinze ESpoir FC ubwo yari yahawe amahirwe na Ivan Minaert ngo abe yabanza mu kibuga kuko Olivier Karekezi atigeze amwizera nka rutahizamu wakora ikinyuranyo.

Ntabwo biba bishamaje kuba umukinnyi waje mu ikipe ari mu bayihenze yewe akaza avuye mu yindi shampiyona ayoboye ariko ugasanga mu bafite ibitego byinshi mu mikino 15 atari no muri batanu ba mbere.

9.Nova Bayama (Rayon Sports)

Nova Bayama yahagaritswe muri Rayon Sports mbere yo kujya i Bujumbura

Nova Bayama nawe ni umukinnyi ushobora gukina mu mpande zigana imbere ndetse akana yanitabazwa inyuma ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports. Uyu mugabo ntabwo yahiriwe n’intangiriro z’uyu mwaka w’imikino kuko kuva Masud Djuma yava muri Rayon Sports, ntabwo Nova Bayama yigeze agaragara nk’umukinnyi w’agaciro mu mibare y’abatoza bose bamaze gusimbura Masud Djuma.

Nova Bayama ni umukinnyi ufite ubuhanga bwo kuba yatanga imipira itembera imbere y’izamu (Centres) bityo bikaba byatanga amahirwe ku bataha izamu kuba batsinda ibitego. Nova Bayama ni umukinnyi ushobora kuba yacenga abugarira b’ikipe baba bahanganye ku buryo banamukoreraho amakosa bikaba amahirwe kuri Rayon Sports mu gihe yaba ibonye coup franc ifite abakinnyi nka Kwizera Pierrot bazi guhana aya makosa. Nova Bayama byatangiye abura umwanya mu bakinnuyi 11, yaba yawubonye agasimburwa hakiri kare yanaba yasimbuye akaza kongera gusimburwa ataragira icyo akora.

8.Nshuti Innocent (APR FC)

Nshuti Innocent uri mu bizamini bya Leta agorwa ashaka inzira

Nshuti Innocent umukinnyi ukiri muto ukinira ikipe ya APR FC mu basunika umupira bashaka ibitego (Forward. Uyu musore mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 byabonekaga ko atanga icyizere ko yazakora ibitangaza muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018, gusa amaso y’abakunzi n’abafana ba APR FC yaheze mu kirere kuko kugeza ubu ntarakora ikinyuranyo nka rutahizamu wari wazamuye APR FC mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro cya 2017.

Mu mikino 12 APR FC imaze gukina muri shampiyona, Nshuti Innocent amaze kuyibonera ibitego bibiri gusa yatsinze FC Bugesera. Ibitego bibiri byatanze amanota atatu muri 45 aba agize imikino ibanza ntabwo ari impuza ndengo nziza ku mukinnyi uba ari muri babiri baba bagomba kubanza mu kibuga ku mwanya runaka.

7.Frank Kalanda (AS Kigali)

Umwungeri Patrick myugariro wa Police Fc inyuma ya Frank Kalanda rutahizamu wa AS Kigali

Frank Kalanda ni rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali yaguze muri Uganda, uyu mugabo yaje aguzwe amafaranga atari macye ugereranyije n’abanyarwanda bakina muri iyi kipe bari kumurusha umusaruro cyane mu bijyanye n’ibitego.

Frank Kalanda ukina nka rutahizamu, kuri ubu ntarashyitsa ibitego bitatu mu mikino 15 AS Kigali imaze gukina. Kuri ubu abakinnyi nka Ndayisaba Hamidou, Ndahinduka Michel na Ngama Emmanuel ni abakinnyi byasaga n'aho bari munsi ya Frank Kalanda akigera i Kigali ariko bose bamurusha ibitego mu mikino micye bakinnye.

Ngama Emmanuel wari warabuze ibitego muri Mukura Victory Sport kuri ubu we afite ibitego bitanu (5), Ndayisaba Hamidou na Ndahinduka Michel buri umwe afite ibitego bine (4).

6.Nsabimana Aimable (APR FC)

Nsabimana Aimable ahanganye

Nsabimana Aimable ni myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi bw’ikipe ya APR FC. Uyu musore ukomoka mu Karere ka Rubavu, akigera i Kigali yabanje gusa n'aho yemeza abantu mu bijyanye no kugarira kuko ntibasabye igihe kinini ngo ahamagarwe mu ikipe y’igihugu nkuru nyuma yo gukinira abatarengeje imyaka 20.

Uyu musore yaje gukomeza kuba mu Mavubi ariko nyuma y’imikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Uganda mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2018, Nsabimana yabaye nk'aho asubira inyuma kuko yatangiye kubura mu ikipe y’igihugu no muri APR FC, kugeza ubu aho atakiri umukinnyi abatoza ba APR FC bizera ku mikino ikomeye.

5.Nsengiyumva Moustapha (Police FC):

Nsengiyumva Moustapha nta gitego aratsindira Police FC

Nsengiyumva Moustapha bita Dimitri Payet ni umukinnyi witabazwa mu mpande zigana imbere muri Police FC cyane ibumoso, yageze muri iyi kipe yitoreza ku Kicukiro akubutse muri Rayon Sports aho yari amaze umwaka w’imikino 2016-2017 atanga umusaruro byaba mu gutanga imipira ibyara ibitego (Assists) byanaba ngombwa akareba mu izamu.

Gusa uyu musore yahawe umwanya ushoboka muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano ariko imikino 15 imurangiriyeho atarebye mu izamu. Ibi byaje gukurikirwa no gutangira kubura umwanya ubanza mu kibuga birangira anahanwe bitewe no kudatabara ikipe ubwo batsindwaga na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wab 14 wa shampiyona.

Nsengiyumva Moustapha ni umwe mu bakinnyi Police FC yari yaguze iteganya ko bafatikanyiriza hamwe bakareba uko baziba icyuho cya Danny Usengimana wari umaze imyaka ibiri y’imikino itwara igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi mu Rwanda. Ntabwo biba bihenze ko umukinnyi ukina mu mpande zigana imbere yasoza imikino 15 ataratanga imipira irenze ibiri yabyara ibitego cyangwa ngo abe yanabyishyiriramo wenda wanasanga ikipe yaramutanzeho menshi.

4.Maombi Jean Pierre (Kiyovu Sport)

Maombi Jean Pierre wavuye muri FC Musanze

Maombi Jean Pierre ni umukinnyi ukina hagati muri Kiyovu Sport, umukinnyi wavuye muri Musanze FC ubwo Cassa Mbungo yari amaze kugaruka muri iyi kipe ikorera ku Mumena. Maombi Jean Pierre si umukinnyi mushya muri Kiyovu Sport kuko mbere y'uko ajya muri Gicumbi FC yabanje gukinira Kiyovu Sport.

Uyu musore yaje muri Kiyovu Sport bigaragara ko azajya aba ari mu mahitamo ya mbere ya Cassa Mbungo Andre ariko mu mikino 15 bamaze gukina, yose uyiteranyirije hamwe ntarakina iminota 100.

Maombi yagize ikizamini gikomeye kuko yaje muri Kiyovu Sport ahahurira na Mugheni Kakule Fabrice wari uvuye muri Rayon Sports agahita asinya amasezerano arimo ingingo zimugira umwami muri iyi kipe harimo no kumuha igitambaro cya kapiteni. Maombi kandi yahakubitaniye na Habamahoro Vincent na Kalisa Rachid abakinnyi bamaze gukatisha urwandiko rwo kubanza mu kibuga.

Muri macye ntabwo ari imibare myiza kuri Maombi Jean Pierre wabanzaga mu ikipe ya FC Musanze ariko ubu akaba yaramaze gufata umwanya ubanza hanze muri Kiyovu Sport.

3.Tubane James (AS Kigali):

Tubane James udakunze gukina muri AS Kigali n'ubu yabanje hanze

Tubane James ni myugariro mu mutima w’ubwugarizi muri AS Kigali, ikipe yagarutsemo avuye muri Rayon Sports. Kuva yagera muri AS Kigali mu 2016, Tubane James ntaraba umukinnyi ujya mu mibare ya Eric Nshimiyimana iba igena abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga cyangwa bagasimbura mu minota ya hafi.

2.Isaac Muganza (Etincelles FC)

Image result for Isaac Muganza  Inyarwanda

Isaac Muganza ni rutahizamu w’ikipe ya Etincelles FC bakuye muri Kiyovu Sport. Gusa kugeza magingo aya ntaraba umukinnyi Ruremesha Emmanuel umutoza wa Etincelles FC yavuga ko ari intwaro mu busatirizi kuko n’imikino ya gishuti bakina ntajya amubanza mu kibuga.

Isaac Muganza uva inda imwe na Songa Isaie ukinira Police FC ntabwo yigeze agira amahirwe yo kuba yatsinda ibitego bihagije ubwo yari muri Police FC mbere y'uko imusezerera akagana muri Kiyovu Sport.

Yageze muri Etincelles FC bizera ko agiye kubasimburira Kambale Salita Gentil ariko bikomeza kwanga. Byatumye basubira ku isoko bagura Murutabose Hemedi rutahizamu wahise atangira no gutsinda ibitego mu gihe Isacc Muganza akiri ku ntebe y’abasimbura rimwe na rimwe ntayigereho.

1.Twizerimana Onesme (APR FC)

Twizerimana Onesme amaze kuruha yasimbuwe na Bizimana Djihad

Twizerimana Onesme ni umukinnyi usabwa gukina ashaka ibitego muri APR FC nka ba rutahizamu basanzwe, gusa uyu mukoro usa n'aho usigaye ari ukumwikoreza urusyo kuko kuva umwaka w’imikino watangira ntarabasha kubona inshundura zinyeganyezwa n’umupira yashyizemo usibye mu myitozo.

Twizerimana Onesme yakinnye iminota 78' nta shoti rigana mu izamu

Twizerimana yavuye muri AS Kigali mbere y'uko umwaka w’imikino 2016-2017 utangira ubwo yari afite ibitego 13 muri shampiyona. Yageze muri APR FC akomeza kurusyaho ariko muri iyi minsi bisa n'aho gahunda zo gutsinda no kuba yajya mu kibuga agakina ari ibintu abara ari uko abibonye.

Abandi bakinnyi umuntu yavuga ko imikino ibanza itagendekeye neza, yavuga nka; Munezero Fiston (Police FC), Twagizimana Fabrice Ndikukazi (Police FC), Ngabonziza Albert (APR FC), Iradukunda Jean Bertrand (Police FC), Kabula Mohammed (Kiyovu Sport), Karera Hassan (Kiyovu Sport), Habyarimana Innocent (Kiyovu Sport), Nkizingabo Fiston (APR FC), Songayingabo Shaffy (APR FC), Sibomana Alafat (Etincelles FC), Nduwayo Danny Bariteze (Police FC/GK), Usabimana Olivier (Police FC), Mpozembizi Mohammed (Police FC), Samson Ikechuku (Bugesera FC), Ndatimana Robert (Bugesera FC), Peter Otema (FC Musanze), Mazimpaka Andre (FC Musanze/GK), Nkomezi Alex (Mukura Victory Sport) na Buteera Andrew (APR FC).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND