RFL
Kigali

TOP 10: Abakinnyi 10 iminsi 5 ya shampiyona 2018-2019 yasize ibwiye ko bizabasaba imbaraga kugira ngo bizerwe n’abatoza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/11/2018 7:50
0


Kuwa 19 Ukwakira 2018 ni bwo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2018-2019 yatangiye nyuma y'uko iya 2017-2018 yari yatwawe na APR FC. Gusa kuri ubu hamaze gukinwa imikino itanu yasize APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15 mu gihe hari abakinnyi iyi mikino isize bari mu ihurizo rikomeye.



Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye muri shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda Premier League) ariko bisa n'aho iminsi itanu (5) ya shampiyona yasize itanze ubutumwa ko uyu mwaka w’imikino utazaborohera mu gihe haba nta mpinduka zindi zibayeho mu makipe atandukanye bakinamo.

10.Nyandwi Saddam (Rayon Sports)

Image result for Nyandwi Saddam   inyarwanda

Nyandwi Saddam ni umukinnyi ukina inyuma ahagana iburyo muri Rayon Sports akaba umukinnyi muri izi ntangiriro utamerewe neza nyuma yo kuba iyi kipe yambara ubururu n’umweru yaratakaje umukino batsinzwemo na Mukura Vs ibitego 2-1 kuko abasesenguzi bavuga ko byose ariwe byaturutseho.

Kuva icyo gihe kugeza ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Nyandwi Saddam yabaye nk’aho atakaje umwanya burundu kuko Iradukunda Eric Radou waje muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 avuye muri AS Kigali ahagaze neza kuri uyu mwanya Nyandwi Saddam yari amazeho umwaka w’imikino 2017-2018 akoreraho ibyo ashatse kuko nta musimbura wari uhari dore ko yaje ahasimbura Ndayisenga Jean d’Amour bita Mayor wigiriye muri Sunrise FC akaba ayoboye.

09.Ndayisenga Kassim (GK, Rayon Sports)

Image result for Ndayisenga Kassim   inyarwanda

Ubwo Ndayishimiye Eric Bakame wari umunyezamu akanaba kapiteni wa Rayon Sports yari amaze gutandukana n’iyi kipe mu buryo kugeza magingo aya umuntu atasobanura uko bizarangira, abasesenguzi b’umupira w’amaguru bahise bahuriza ku kintu cyo kuvuga ko ari umwanya mwiza kuri Ndayisenga Kassim kugira ngo ahite yikubira izamu rya Rayon Sports.

Gusa kuko ngo burya ikitari icyawe n'ubwo bakikugabira kitapfa kukurambaho, Rayon Sports bahise banyarukira muri Bandari FC (Kenya) bagarura Bashunga Abouba wari nimero ya kabiri kuri Ndayishimiye Eric Bakame.

Bashunga Abouba yaraje ahita afata izamu rya Rayon Sports aribamo nimero ya mbere ari nabyo byatumye Ndayisenga Kassim akomeza kuba umunyezamu utizewe ijana ku ijana n’abatoza ba Rayon Sports. Kuri ubu imikino itanu Rayon Sports yakinnye, byagaragaye ko uyu munyezamu wari witezweho kuba nimero ya mbere bitakibaye.

08.Nizeyimana Mirafa (APR FC)

Nizeyimana Mirafa ashaka inzira

Muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 ni bwo Nizeyimana Mirafa yavuye muri Police FC yari amazemo imyaka ibiri (2016-2018) agana muri APR FC asinyamo indi ibiri (2018-2020).

Gusa n'ubwo yari ayoboye hagati muri Police FC, siko byagenze muri APR FC kuko yagiye ahasanga abakinnyi bari basanzwemo bamurusha kumenya imikorere y’ikipe ndetse umuntu atatinya kuvuga ko hari n’abo yasanzemo yafannye kuko bamurusha imyaka n’ubunararibonye.

Imikino itanu ya shampiyona 2018-2019 yasize ibwiye Nizeyimana Mirafa wakinaga imikino itari munsi ya 27 kuri 30 muri Police FC atari Nizeyimana Mirafa uri muri APR FC kuko n’imikino 10 azayigeza bimusabye imbaraga zidasanzwe.

07.Uwihoreye Jean Paul (Kiyovu Sport)

Image result for Uwihoreye Jean Paul  inyarwanda

Uwihoreye Jean Paul bita Kompa ni myugariro w’iburyo mu ikipe ya Kiyovu Sport ukina inyuma ahagana iburyo. Uyu musore yari amaze umwaka w’imikino 2017-2018 ari mu bakinnyi bahora babanza mu kibuga nyuma yo kubageraho avuye muri Police FC. Gusa muri uyu mwaka w’imikino bizamusaba imbaraga n’andi mayeri kugira ngo ngo azabashe kugaruka muri uyu mwanya.

Mu mwaka w’imikino 2017-2018, Uwihoreye Jean Paul yakinaga kuri uyu mwanya bisa n'aho ariwe nimero ya mbere. Gusa mbere y'uko umwaka w’imikino 2018-2019 utangira, Kiyovu Sport yazanye Serumogo Ally wahoze muri Sunrise FC akaba undi mukinnyi w’umuhanga kuri uyu mwanya, ibi ni byo byatumye intangiriro z’iyi shampiyona zitamubera amahire mu kuba yabona umwanya uhoraho.

06.Niyonkuru Ramadhan (FC Musanze)

Image result for Niyonkuru Ramadhan  inyarwanda

Niyonkuru Ramadhan bita Boateng akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Musanze FC. Uyu ni umwe mu bakinnyi umuntu atatinya kuvuga ko bafite impano yo gukina umupira mu bijyanye no kuba azi gutanga imipira ibyara ibitego ndetse no kuba yabyigana n’abakinnyi b’ikipe bahanganye akaba yabaka umupira akawutwara aho ashaka.

Gusa uyu mwaka w’imikino 2018-2019 ushobora kutazamuha akanya ko kwigaragaza kuko byanatangiye mu mikino ya gishuti aho yajyaga mu kibuga asimbuye rimwe na rimwe imikino 90’ ikamushirira hejuru atanabwiwe ngo yishyushye. Imikino itanu ya shampiyona isize uyu musore yibera ku ntebe y’abasimbura iminota 90’.

05.Habimana Hussein Eto’o (Rayon Sports)

Hbaimana Hussein Eto'o (Ibumoso) na Muzerwa Amin Musva (Iburyo)

Habimana Hussein bita Eto’o ubu ari mu mubare munini w’aba myugariro ba Rayon Sports nyuma y'uko yari amaze gutandukana na Police FC yari amazemo imyaka ibiri (2016-2018).

Habimana Hussein ni umukinnyi ufite ubushobozi bwo kuba yakinisha umutwe ndetse no kuba afite imbaraga zo guhatana na ba rutahizamu ndetse akaba nta bwoba agira muri we bwo gutinya umukino runaka.

Habimana wari umukinnyi ubanza mu kibuga muri Police FC, kuri ubu siko bimeze kuko kuri ubu ntabwo imikino itanu ya shampiyona yasize nibura abanje mu kibuga. Gusa aba ari mu bakinnyi 18 baba bitabajwe ku mukino ku buryo isaha n’isaha yazanabanza mu kibuga.

04.Kanamugire Moses (AS Kigali)

Kanamugire Moses myugariro wa AS Kigali yakunze gushyushwa ariko ntabwo yigeze ajya mu kibuga

Kanamugire Moses kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bashya muri AS Kigali nyuma y'uko yari amaze gutandukana na FC Musanze nyuma y’impera z’umwaka w’imikino 2017-2018. Kanamugire Moses yaje muri AS Kigali asimbura Mutijima Janvier yari amaze kuva muri iyi kipe akagana muri Mukura Victory Sport.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bari bizeye ko uyu mugabo waciye muri Rayon Sports aje kuziba icyuho cya Mutijima inyuma ahagana ibumoso, gusa siko byagenze kuko kuri ubu ni umusimbura ntabwo araba nimero ya mbere muri uyu mwanya kuko nko mu mukino basuyemo Mukura VS hakinnye Harerimana Rachid Leon usanzwe akina iburyo, aha byatewe b’amahitamo y’umutoza Masud Djuma Irambona wakoze ibyo abantu bita guhengeka (Gukinisha umukinnyi ku mwanya atamenyereweho).

03.Sibomana Alafat (Etincelles FC)

Image result for Sibomana Alafat  inyarwanda

Sibomana Alafat bita Baba ni umukinnyi ukina mu mpande mu ikipe ya Etincelles FC mu karere ka Rubavu. Uyu musore ntabwo yakinnye imikino myinshi mu mwaka w’imikino 2017-2018 ubwo yari ageze muri Etincelles FC avuye mu Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe, ikipe yari yagezemo akanabona amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igigugu Amavubi (U20) mu 2016-2017.

Aha byabonekaga ko wenda Ruremesha Emmanuel watozaga Etincelles FC ataramwizera nk’umukinnyi wamenyereye mu ikipe. Aha abantu bavugaga ko wenda muri uyu mwaka w’imikino uyu musore azabona umwanya bitewe n'uko iyi kipe yatakaja abakinnyi batari bacye. Gusa kuri ubu imikino itanu ya shampiyona ishize Sibomana Alafat ataraboba umwanya wo gukina mu gihe kuri ubu Etincelles FC iri gutozwa na Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka.  

02.Rusheshangoga Michel (APR FC)

Image result for rusheshangoga michel inyarwanda

Rusheshangoga Michel abogeza umupira bita Maicon kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bashya muri APR FC nyuma yo kuva muri Singida United (Tanzania). Gusa uyu musore mu myaka ibiri ishize wari nimero ya mbere mu bwugarizi ahitwa kuri kabiri (2), kuri ubu ntabwo ari mu bihe byiza bitewe n'uko akimara gutandukana na Singida United yaje akamara igihe kitari gito adakina bityo agasa naho asubiye inyuma.

Gusa ntabwo byabaye bibi cyane kuko yaje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse akanajya mu bakinnyi 18 babaga bari bwitabazwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 u Rwanda rukirimo, ariko kuri ubu akaba atarimo bitewe n'uko muri APR FC hari n’igihe bigera ntajye mu bakinnyi 18.

Rusheshangoga Michel kuri ubu biragoye ko yazafata uyu mwanya ku buryo Ombolenga Fitina yajya hanze mu gihe nta kindi kibazo kidasanzwe yaba afite kuko ubu ni nawe nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu.

01. Rukundo Denis (APR FC)

Image result for Rukundo Denis  inyarwanda

Rukundo Denis ni umukinnyi wageze muri APR FC avuye muri KCCA FC (Uganda) mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2017-2018 aje gusimbura Rusheshangoga Michel wari ugiye muri Tanzania gukinira Singida United. Gusa uyu musore ntabwo byaje kumuhira kuko ni bwo na Ombolenga Fitina yahise aza bityo ahita amuhigika ku mwanya.

Nyuma abatoza baje kugenda bamukinisha mu mpande z’ikibuga ariko biza kurangira na Iranzi Jean Claude bityo umwanya kuri Rukundo Denis urazimira.  Imikino itanu ya shampiyona 2018-2019 isize uyu musore w’imyaka 22 atarabona umwanya yaje gushaka muri APR FC noneho mu gihe ari mu mwaka we wa nyuma ku masezerano afitanye na APR FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND