RFL
Kigali

Tidiane Kone na Sibomana ntibari muri 11 Masud Djuma ari bwitabaze imbere ya Rivers United

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/04/2017 15:00
1


Tidiane Kone rutahizamu ukomoka muri Mali agakinira ikipe ya Rayon Sports, ntari mu bakinnyi 11 umutoza Masud Djuma ari bubanze mu kibuga akina na Rivers United mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu rya CAF Total Confederation Cup.



Uretse Tidiane Kone utari bubanze mu kibuga, Sibomana Abouba Bakary myugariro w’iyi kipe nawe arabanza ku ntebe y’abasimbura ubwo Rayon Sports iribube irwana no guhindura amateka mu mukino Masud Djuma yise uw’ubuzima.

Sibomana Abouba arabanza ku ntebe mu gihe mbere y'uko iyi kipe iva mu Rwanda Masud yari yabwiye abanyamakuru ko azamwifashisha nk’umukinnyi ufite ubunararibonye.

Gusa muri gahunda yo guha Savio Nshuti umwanya wo gukiniramo aturuka inyuma, biraza gutuma hakina abugarira batatu ariko uyu muhungu akajya agaruka kubafasha nk’uko bisanzwe bigenda mu mikino imwe n’imwe ya shampiyona.

Rayon Sports irakirwa na Rivers United saa kumi z'umugoroba ku masaha ya Lagos (16h00') mu gihe biraba ari saa kumi n'imwe ku masaha ya Kigali (17h00').

11 babanza mu kibuga:

Umuzamu: Ndayishimiye Eric Bakame (C, GK)

Abakina inyuma: Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Dominique Savio Nshuti

Abakina hagati: Niyonzima Seif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot

Abakina imbere: Nova Bayama, Djabel Manishimwe, Moussa Camara.

Sibomana Abouba arabanza ku ntebe y'abasimbura

Sibomana Abouba arabanza ku ntebe y'abasimbura

Savio Nshuti Dominique arajya akina asatira asubira inyuma anafasha mu kugarira

Savio Nshuti Dominique arajya akina asatira asubira inyuma anafasha mu kugarira

 Dore uko abakinnyi bari buhagarare mu kibuga (Schema Tactique)

Dore uko abakinnyi bari buhagarare mu kibuga (Schema Tactique)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO7 years ago
    Ndebera nawe iyi list? Niyompamvu mwatsinzwe. Ahubwo iyo babatera 10 mwabaswa mwe.





Inyarwanda BACKGROUND